Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo nshya "Ndahiriwe" ku wa 27 Kanama 2025, Alicia na Germaine bo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, bakomeje kugaragaza ko ibyo bagezeho babikesha Imana kurusha ikindi kintu cyose.
Indirimbo yabo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 115 kuri YouTube mu minsi 6 gusa, ibintu aba bahanzi bemeza ko ari igitangaza gikomeye.
Germaine yagize ati: "Muri iki kiruhuko twakoze ibintu byinshi cyane. Ikintu cya mbere navuga nakoze ni uko twakoze indirimbo yitwa Ndahiriwe. Twarayikoze igera ku ntego. Twarasenze, indirimbo twayikoze twifuza ko yakirwa neza, kandi aho bigeze birashimishije."
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ifite umwimerere udasanzwe kuko yaturutse mu bihe by’amasengesho: "Indirimbo yaje turi mu bihe byo gusenga. Iyi ndirimbo yavuye mu bihe by’amasengesho y’iminsi itatu, tutarya, tutanywa. Njye nari nahwereye, nabuze umwuka, ariko iminsi itatu ntiyapfuye ubusa. Yavuyemo impano ikomeye."
Indirimbo "Ndahiriwe" yanditswe na Alicia na Germaine ku bufatanye na Papa Innocent, umubyeyi wabo akaba n’umutoza wabo mu muziki.
Amashusho yayo yakozwe na Brilliance ku bufatanye n’abandi batunganya amashusho nka Chrispen, John, Thierry na Sule, mu gihe amajwi yakozwe na Popiyeeeh, gitari zigacurangwa na David na Denys, na ho amajwi y’inyuma (BGVs) agakorwa na Esther na Dorcas Bitangaza.
Uyu munsi, aba bahanzi bakomoka i Rubavu baravuga ko intego yabo atari ugukundwa gusa, ahubwo ko ari ugukwirakwiza ubutumwa bw’amashimwe no guha Imana icyubahiro. Indirimbo yabo Ndahiriwe ikomeje kwandika amateka, haba mu buryo bw’imyandikire y’umuziki n’uko yakiriwe n’abakunzi babo.
RYOHERWA N’UBUTUMWA BWIZA WUMVA UBUTUMWA BURI MURI IYI NDIRIMBO NDAHIRIWE:
REBA IKIGANIRO BAGIRANYE NA ABA MUSIC BATANGARIJEMO BYINSHI