Inkuru Paradise yatangaje mu kwezi kwa Gicurasi (5) mu mwaka wa 2024 ibaye impano! Umuramyi Alexis Dusabe afatanyije na East Africa Gospel Festival bamaze kugeza ku bakunzi ba Gospel ingengabihe y’ibikorwa ateganya muri uyu mwaka wa 2025.
Ibi bikorwa bikaba birimo indirimbo "Amavuta y’igiciro", Igitaramo cy’amateka cyiswe "Umuyoboro Live:25 years of Grace and Talents" ndetse no kumurika umuzingo mushya.
Indirimbo "Amavuta y’igiciro" ni imwe mu ndirimbo nziza kandi ifite ubutumwa bukomeye. Iri ku muzingo mushya watunganyijwe na Aaron Nitunga umuhanga mu gutunganya indirimbo n’abandi basanzwe bamenyereweho gukora ibihangano bikoranye ubuhanga.
Alexis Dusabe ni izina ry’ubukombe. Nyuma y’Imyaka 25 atangiye gukorera Imana binyuze mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kandi zivuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Alexis Dusabe agiye gusohora iyi ndirimbo mu gihe kandi hateganyijwe igitaramo cy’amateka "Umuyoboro Live: 25 Years of Grace and Talent" kizaba tariki ya 03 Kanama 2025.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru (Press release), Alexis Dusabe yavuze ko yitegura kumurika album ikoze mu ndimi enye: Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Igiswahili nk’intego ye yo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no ku rwego ndengamigabane.
Ibyerekeranye n’indirimbo "Amavuta y’igiciro", ni indirimbo yakomotse ku nkuru yo muri Bibiliya aho Mariya yasukaga amavuta ku birenge bya Yesu. Iyi ndirimbo ishimangira amashimwe, kwiyegurira Imana ndetse n’ubuntu buzanwa n’agakiza.
Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izasohoka tariki ya 25 Gashyantare 2025, umunsi ushushanya imyaka 25 Alexis Dusabe amaze muri muzika y’ivugaburumwa.
Indirimbo zikubiye kuri Alubumu nshya zigamije kubaka no kugarura imitima kuri Kristo Yesu. Biteganyijwe ko iyi Alubumu izamurikwa tariki ya 3 Kanama 2025.
Alexis Dusabe ni umuramyi benshi bafata nk’umubyeyi w’ikitegerezo,inganzo ye yabereye benshi urumuri,abakiriye agakiza kubera uyu muramyi ntiwababonera igitabo ubandikamo,ni umuyobozi mwiza w’ijwi rye rihogoza, uwamubarana na bene Asafu yaba afite ishingiro.
Hari iminsi abakunzi be batamubonaga uko babishaka bitewe n’ishyaka ryinshi yagiriraga Hoziana Choir, korali yabereye umutoza w’amajwi igihe kirekire. Kugaruka kwe ni ishema ku banyarwanda, abari kure n’abari hafi Yesu agiye kubagarura. Yamamaye mu ndirimbo nka Umuyoboro, Ibyiringiro, Zaburi 23 n’izindi.
Alexis Dusabe ni umukristo uhamye w’Itorero ADEPR, akaba azwi mu babaye inkingi ya mwamba muri korali Hoziyana izwi mu makorali y’ibikomerezwa mu gihugu no hanze y’u Rwanda.
Ni umwe mu baramyi bateguye banitabira ibitaramo biremereye nka Integrity Gospel Concert’ cyabereye muri Australia, East African Gospel Festival ndetse n’ibindi.
Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka