Umuramyi Eric Niyonkuru kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Finland yavuze ko ageze kure imirimo yo gutegura kuzamurika Album ye ya 1.
Mu kiganiro na Paradise, Eric Niyonkuru yavuze ko yanditse iyi ndirimbo yibutsa abakunzi be amahirwe babonera muri Kristo Yesu ku bwo kumwiringira bakizera ijambo rye ryiza ry’umusaraba.
Iyi ndirimbo ije nyuma y’iyitwa "Wahozeho" yasohotse ikubiyemo ubutumwa Imana yageneye abantu bicaye ku ntebe y’amasezerano bita "Ndategereje" bibutswa ko nta kabuza ayo masezerano bahawe n’Imana azasohora, gusa abibutsa gutegerereza ku musozi witwa "Gukiranuka".
"Ndi umunyamahirwe" ni imwe mu ndirimbo nziza zasohotse mu cyumweru cyashize ikaba ikomeje kunyeganyeza imitima y’abakunzi ba Gospel ndetse bamwe bakaba barayifashe nk’umuyoboro w’amashimwe.
Ni indirimbo yasohotse nyuma y’indi yise "Wahozeho". Yavuze ko iyi ndirimbo "Wahozeho" yahembuye benshi.
Eric Niyonkuru kuri ubu arimo gutegura igitaramo cyo kumurika Album.
Eric Niyonkuru kuri ubu arabarizwa mu gihugu cya Finland
Niyonkuru Eric ati: "Ndi gutegura igitaramo cyo kumenyekanisha ibihangano byanjye. Kizaba muri Nzeli kizabera mu gihugu cya Finland.
Eric Niyonkuru yiyemeje kugarura intama zazimiye kuri Kristo.
Yakomeje ati: "Album nyigeze kure, indirimbo za Album zirarangira mu mwaka wa 2026. Nifuza ko abantu babohoka ingoyi y’ibyaha bakumva izi ndirimbo bakongererwa imbaraga".
RYOHERWA N’INDIRIMBO "WAHOZEHO" YA ERIC NIYONKURU