Abenshi ntibazi amazina ye, nyamara bakunda indirimbo "Dufitimana". Amazina ye bwite yitwa Niyomukesha Christine, yamamaye nka Mabosi, akaba avuka mu muryango w’abana batatu. Ni umukisto wo mu itorero ryitwa Intumwa z’Ububyutse
Ni umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wahiriwe n’urugendo dore ko byakugora kubona yasohoye indirimbo ntirwanirwe inkundura kuri YouTube.
Mabosi umaze gusohora indirimbo umunani, kugeza ubu indirimbo ye "Dufitimana" irenda kuzuza abantu miliyoni ebyiri dore ko imaze kurebwa n’abarenga miliyoni n’ibihumbi magana inani. Si ukuririmba gusa, ni umukinnyi mwiza wa filime.
Kuva mu 2018, Mabosi yinjiye mu gisata cya sinema aho yatangiranye na filime yitwa "Be with me", ni filime yo kwibuka yanditswe na Mugisha Jean Paul bakunda kumwita JP ari nawe wakoze video y’indirimbo za Mabosi zirimo iyamamaye cyane ariyo "Dufite Imana".
Mabosi anakina muri filime y’uruhererekane yitwa "Umusozi w’Amaganya" ica kuri shene yitwa "The same blood tv". Kuri ubu yongeye kugaragara muri filime yitwa "Dufite Imana" ikaba yaritiriwe indirimbo ye yavuzwe haruguru.
Iyi filme ikaba ikubiyemo inkuru iba ivuga ku mugabo uba yarateye inda umukozi ubafasha imirimo yo mu rugo, ariko umukozi ntamenye ko atwite, Gusa nyirabuja akimara kumubona yahise amenya ko uwo mukozi atwite ahita amwirukana.
Nyuma yo kwirukana uwo mukozi yaje kubyara ariko nyuma y’iminsi mike ahita apfa asiga uruhinja. Nyuma yo gupfa, wa mugabo wateye inda umukozi we agaragara ashakisha umwana we mu gihe n’umwana aba ashakisha papa we yitwaje ifoto.
Iyi filime ikinwa ishingiye kuri Mabosi aho akina yitwa Christine izina asanzwe yitwa. Iyi filime ikaba yandikwa na Tuyishimire Jean Claude.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Mabosi yatangaje ko mu Rwanda akunda cyane Clapton Kibonge, Seburikoko, Mama Nick hamwe na Bahavu.
Akomoza kuri Bahavu Janet nyiri filime "Impanga", Mabosi yagize ati "Impamvu nkunda Bahavu ni iyi: Umunsi umwe yari ari gukora ikiganiro avuga ijambo numva ndamukunze, ndigenderaho kandi ryaramfashije".
Abajijwe iryo jambo yagize ati: "Yaravuze ngo nkina filime nari mfite intego ko ngomba gukora nkaba umustar ku bwanjye atari bya bindi wiruka ku bantu ngo munshyire muri filime wenda bakaba bakwaka amafaranga cyangwa n’ibindi aravuga ngo azakora cyane bamwishakire anagaragaye".
Mabosi akomeje gufatanya gukina filime ndetse no kuririmba indirimbo zisingiza Imana.
Mabosi yamamaye cyane mu ndirimbo "Dufite Imana"
Mabosi ahagaze neza mu muziki no muri sinema
Afata Bahavu nk’icyitegererezo
Clapton Kibonge akundwa na benshi barimo Mabosi
Bahavu afatirwaho icyitegererezo na Mabosi
RYOHERWA N’INDIRIMBO "DUFITE IMANA" YA MABOSI