× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni iki cyagufasha kubona amahoro yo mu mutima kitari amafaranga n’icyubahiro? Byose biri muri Filime ‘Icyaremwe Gishya’

Category: Cinema  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ni iki cyagufasha kubona amahoro yo mu mutima kitari amafaranga n'icyubahiro? Byose biri muri Filime ‘Icyaremwe Gishya'

“Icyubahiro n’amafaranga nta cyo byamarira, ntafite amahoro y’umutima.” Aya ni amagambo atangira buri gace ka filime yitwa ‘Icyaremwe Gishya.’

Hafi abatuye isi yose, batekereza ko amafaranga n’icyubahiro ari byo byabafasha kubona amahoro yo mu mutima. Ese nawe ni ko ubitekereza? Muri filime Icyaremwe Gishya, ni ho wabonera igisubizo kigusha ku ntego kandi ukabibona widagadura, wibereye iwawe, bitagusabye kujya ahatangirwa inyigisho cyangwa ngo usome ibitabo.

Ni filime y’uruhererekane yateguwe na Mugisha Emmanuel uzwi ku mazina atandukanye mu mwuga akora wo kwandika no gukina filime ziganjemo urwenya, cyane cyane izina Clapton Kibonge rizwi na benshi, n’Icyaremwe Gishya, ari na ryo ryitiriwe iyi filime igaragaza ko icyubahiro n’amafaranga atari byo bizana amahoro yo mu mutima.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonge) umaze kumenyekana ku izina ry’Icyaremwe Gishya, yatangaje ko iyi filime itavuga ku buzima bwe bya nyabyo, ariko ko igitekerezo cyayo cyaturutse ku byo yanyuzemo agira ati: “Filime nta bwo ivuga ku buzima bwange, ivuga ku buzima. Icyakora, nayanditse bitewe n’ibyo nanyuzemo.”

Muri filime, umwe mu bakinnyi b’iyi filime witwa Sablina, agaragaza imico ya Gikristo iri ku rwego rwo hejuru, kandi agashishikariza n’abandi kujya gusenga. Ibi ni byo byatumye tugirana ikiganiro na Clapton Kibonge, kuko filime irimo ivugabutumwa, mu rwego rwo kumenya niba koko ari cyo igamije.

Avuga kuri Sablina wemeye gutanga byose ku basore b’abapagani kugira ngo bazajyane mu rusengero, yirinze kugira byinshi abitangazaho, kugira ngo atamara abakunzi bayo amatsiko y’ibizakurikiraho. Yagize ati: “Ibya Sablina nange ibyo ni amatsiko aba abitse muri filime z’uruhererekane utavuga mu ntangiriro, kuko waba urangije filime yose.”

Icyakora, ashingiye ku magambo atangira buri gace, yagaragaje ko uko icyubahiro n’amafaranga bitatanga amahoro y’umutima bizarushaho gusobanuka agira ati: “Intangiriro yayo irabisobanura. Mfite ubutunzi n’icyubahiro, ariko nkeneye amahoro y’umutima.”

Niba utarareba agace na kamwe k’iyi filime ‘Icyaremwe Gishya,’ uzahere ku mukino wa mbere kuko iyi nkuru ya Paradise yanditswe filime igeze ku gace ka gatandatu.

Clapton Kibonge ni izina riremereye muri sinema nyarwanda

REBA IBICE 6 BIMAZE GUSOHOKA BYA FILIME "ICYAREMWE GISHYA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.