× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana ni yo itabara! Inkuru ndende y’umukobwa wanditse ubutumwa uwabusomye bikamuviramo impanuka!

Category: Cinema  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Imana ni yo itabara! Inkuru ndende y'umukobwa wanditse ubutumwa uwabusomye bikamuviramo impanuka!

Bibiliya ivuga ko ijambo rishobora gukomeretsa nk’inkota, kandi ikagira abantu inama yo kuvuga ijambo mu gihe gikwiriye. Iyi nkuru irimo umukobwa wacitse akaguru nyuma yo gukora impanuka ikomeye abitewe n’ibyo yasomye, ariko Imana ikamuba hafi mu bigeragezo byose yahuye na byo.

Umukobwa mwiza cyane ku isura yari ari mu muhanda wa kaburimbo. Ageze ahantu hamanuka cyane akavura gake gake gatangira kugwa, yumva bidakaze cyane kuko yari muri sport bituma atajya kugama.

Yakomeje kugenda yiruka gake gake, ari na ko n’akavura kagwaga ariko karushaho kwiyongera. Gusa nta rugo rwari hafi aho, ndetse uwo muhanda ntiwakundaga kunyuramo imodoka cyangwa abantu. Yawukundiraga ko wabaga utekanye, mbese ari ahantu heza wajya ukabasha gutekereza neza.

Uko yakomezaga kwiruka, ni ko n’akavura na ko kakomezaga kugenda kiyongera. Yarahagaze areba mu kirere, abona iyo mvura ishobora kuba nyinshi, yiyemeza guhindukira ngo asubire inyuma kuko ahari inzu yari yahataye, avuga ati nibura iraba nyinshi nageze ku nzu nugame.

Agize ngo ahindukire, amazi menshi yamanutse aho yari ahagaze amushibura amaguru, kwiramira biranga aramutwara, aragenda amucisha mu kiraro kigari cyari cyubatse munsi y’umuhanda. Hepfo y’ikiraro hari ibiti bibiri byegeranye, amazi amufatishamo hagati ntiyakomeza kumutembana.

Yari yanyweye amazi menshi inda yabyimbye, yakomeretse umubiri wose kubera kugenda anyura mu mabuye n’ibiti amazi yari yatembanye, imyenda yacikaguritse, inkweto zamuvuyemo, telefoni ye yatwawe n’amazi.

Aho yari afashwe mu biti, amazi yakomezaga kumunyuraho ari menshi, gusa bwo umutwe we wari hejuru amazi atakimuca mu kanwa, mu matwi no mu mazuru. Yahumekaga insigane yahagira cyane, imbaraga zamubanye nke ku buryo bitari kumushobokera ko ahikura.

Muri we yumvise ko nta kindi kigiye gukurikiraho uretse gupfa, afunga amaso yibwira ati: wenda hari igihe amazi yamanura ibuye rinini rigahita rimpuhura, cyangwa akongera akaba menshi akandengera bikarangira mfuye.

Yatangiye kwambariza Imana mu mutima ayisaba kumurokora nubwo yabonaga ko bigoranye. Yasengaga ahumirije, arangije gusenga yongera kureba, abona akavura karekeye aho kugwa, n’amazi yamunyuragaho yagabanutse.

Gusa kuko yari yazengereye kandi ari kuvirirana, yagerageje kweguka biranga. Amazi yageze aho arashira, umukobwa arakorora, agarura amazi yose yari yanyweye, ariko kuhivana bikomeza kumugora.

Abantu bacaga mu muhanda batangaye cyane, bavuga bati aya mazi yavuye he? Ubu se koko iyo hataba iki kiraro ntiyari gusenya umuhanda? Umwe muri bo w’umusore yarungurutse hepfo y’ikiraro ngo arebe uko yangije imirima yari aho hepfo.

Yarebye hepfo abona ukuntu amazi yahakushumuye, ariko ntiyabona wa mukobwa. Umukobwa yagerageje kumuhamagara, ariko ijwi ryanga kugera hejuru. Yahumekaga nabi ku buryo yari hafi gupfa, gusa yari yamaze kwiyakira, no mu masengesho yari atangiye gusenga yari ari gukuramo ubusabe bwo kurokoka, ahubwo ari gusaba mbabazi z’ibyaha byose yaba yarakoze akiriho, kugira ngo wenda apfe abohotse mu mutima.

Hashize akanya, abandi bagenzi benshi baraje umwe muri bo arebye hepfo abona umukobwa usa n’uwapfuye. Yamweretse abo bari kumwe bose bagira ubwoba, ariko aho kugira ngo bamutabare bahamukure, bahita biruka bavuga bati nidutinda hano ngo turi gukura uyu murambo munsi y’umuhanda, gahunda tugiyemo zirapfa.

Muze twigendere n’ubundi niba yapfuye ntitwamuzura. Ibi byose uyu mukobwa yarabyumvaga, ariko we yari ari mu marembera, ari guhumeka akuka ka nyuma. Yagiye kumva yumva umugore atazi aho aturutse amukozeho ari kurira cyane, avuga ati Yooo!

Mbega umukobwa upfuye akiri muto. Uwo mugore yaramuteruye amukura muri ibyo biti, amurambika ku ruhande, dore ko imvura yari yahise n’akazuba katangiye kuva. Akimufashe mu biganza yashobewe, umukobwa yubuye amaso, uwo mwanya ahita akanguka.

Manuka hasi wumve indi bifitanye isano

Uyu mukobwa witwa Ariyete amaze gukanguka ubwoba bwaramwishe, yumva abuze amahoro. Yagiye kuri YouTube n’ahandi hose, akagenda ashakishamo ibisobanuro by’izo nzozi ziteye ubwoba yari amaze kurota. Kuri Google bamubwiye ko ibisobanuro by’izo nzozi bigendanye n’amarangamutima ye, wenda akaba afite ibibazo bimuziritse umutima n’ibindi, cyangwa se wenda akaba afatana ibintu uburemere buke, ibyo abo muri iyi minsi bavuga ko bitarenze.

Iryo joro ryakeye adasinziriye. Mu museso wa kare yarabyutse ahita ahamagara inshuti ze zose ngo yumve ko zimeze neza, ahamagara iya mbere imubwira ko imeze neza, ahamagara iya kabiri biba uko, ahamagara iya gatatu biba uko, n’abandi bose biba uko. Yahamagaye mama we babanaga wararaga mu kindi cyumba guteganye n’icye, amubwira izo nzozi ziteye ubwoba yari amaze kurota.

Mama we nta kindi yakoze uretse guhita abyuka akajya mu cyumba cye akamuhumuriza, akamusengera kugira ngo atuze. Ariyete yaramushimiye, bakiri kumwe telefoni ye ihita isona. Yaritabye asanga ari umukunzi we witwa Justin. Yaritabye ati Karame Justin! Ko umpamagaye se muri iki gitondo?

Justin yahise akupa, arangije amwandikira ubutumwa bugira buti: “Ni gute nguhamagara ukambaza impamvu kandi ubizi ko dukundana? Hari amasaha nemerewe kuguhamagaraho n’ayo ntabyemereweho? Gusa nyine icyo nashakaga kukubwira ni uko ntameze neza pe!”

Ariyete nta kintu na kimwe yahishaga mama we! Yamweretse ubwo butumwa, mama we aramubwira ati: Mwana wange, Justin mumaranye iminsi myinshi mukundana, rero ntiwari ukwiriye kumubaza impamvu aguhamagaye hakiri mu gitondo utanamubajije amakuru.”

Ariyete ati: Ariko mama, na Justin arivumbuye. None se ko ahise akupa?’ Erega ni we wanyibwiriye ngo muri iyi minsi ari muri konji sinkamuhamagare saa Tatu zitaragera kuko aba akiryamye. Ikindi twaraye tuvugana kugera hafi saa Sita z’ijoro. Nge sinumvaga ukuntu yahita ampamagara nanone. Uretse n’ibyo aranzi uko nteye. Ubu se mbivuze ndakaye ku buryo yakupa?

Mama we ati Soma ubwo butumwa neza. Asoje akubwira ko atameze neza. Ahubwo muhamagare wumve uko bimeze, naba arwaye uge kumureba dore ni hafi. Uteze moto ntiwarenza igihumbi.

Ariyete yarabikoze, ahamagara Justin ariko Justin ntiyafata telefoni. Yakomeje guhamagara abikora inshuro eshanu, uwo mwanya abona ubutumwa bugira buti Imbaraga nari nsigaranye nazikoresheje nguhamagara urankupa. Rero mpa amahoro ureke kuntesha umutwe muri uyu museso. Ariko wibonyemo iki ra?

Ariyete yatunguwe n’aya magambo, cyane ko Atari we wari ukupye, ahubwo ni Justin wari umukupye. Yumvise bidasanzwe, kuko bwari ubwa mbere Justin amwitwayeho atyo, noneho akanamubwira nabi ati wibonyemo iki? Kandi baraye bavuganye neza.

Yahise ahaguruka asiga mama we ku gitanda, mama we aramubaza ati bigenze bite, undi aramwihorera. Yambaye ipantalo yihuse, abika telefoni mu mufuka, yambara ingofero kuko yabonaga gusokoza biramukereza, ahita ava mu rugo yiruka agana mu muhanda.

Mama we yasigaye atangaye ariko anababaye, kuko Atari azi ibibaye ku mwana we. Gusa yari yizeye ko nta handi Ariyete agiye hatari kwa Justin. Yatekereje ko wenda Justin amubwiye ko arwaye cyangwa akaba ahuye n’ibindi bibazo bikeneye ubufasha bwa Ariyete. Yizeraga umwana we bituma areka gukomeza kumuhangayikira cyane, asigara yibwira ati ndabizi nagerayo arambwira uko bimeze.

Ariyete ageze mu muhanda yahise atega moto imujyana aho Justin yari atuye, mu rugendo nk’urw’amasaha atatu uramutse ugiye n’amagaru. Justin yibanaga mu nzu, ikaba yari inzu nshyashya yari amaze kubaka. Yari umukozi wo muri kampani, amazemo igihe kitari gito.

Ariyete yari asanzwe ahamusura rimwe na rimwe kandi yari yizeye ko ari yo bazabanamo. Yari afite icyizere cyuzuye kuko na we yari yaratanzeho umusanzu mu kuyubaka. Umumotari ahamugejeje Ariyete yaramwishyuye, agenda yerekeza ku nzu ya Justin, ariko kuva ku muhanda kugera aho yari yubatse harimo nk’urugendo rw’iminota itanu. Ariyete yari yizeye ko Justin ahari, kuko yari muri konji muri iyo minsi.

Ariyete ageze ku muryango yabonye urugi rudakinze neza, ni ko kurusunika arinjira. Akinjira yatunguwe no gusanga umukobwa atazi yicaye muri saro yunamye muri telefoni ya Justin, computer ya Justin imuteretse imbere, ku meza hateretse agakombe karimo icyayi, telemusi iteretse ku ruhande, hari imigati, mbese hateguye nk’ahabantu bari gufata ifunguro ryo mu gitondo, ariko Justin we ntawuhari.

Ariyete yarasuhuje ati waramutse neza? Umukobwa wari aho muri saro aramwihorera ahubwo yubura umutwe amureba mu maso abikoranye agasuzuguro kenshi. Ariyete yarongeye ati None se Justin arahari? Uwo mukobwa arimyoza, arongera yirebera muri telefoni.

Ariyete yarahagaze aramwitegereza, undi na we akomeza kwirebera muri telefoni akanyuzamo akisomera no ku cyayi. Hashize iminota itatu Ariyete yitegereza uwo mukobwa wari wambaye akajipo kagufi cyane, umujinya utangira kuzamuka.

Yatangiye gutekereza ko byanga bikunda Justin amuca inyuma cyangwa uwo akaba ari umugore yashatse, bakabana mu nzu yavunikiye. Yatekereje ku bibaye byose akiri mu rugo, ukuntu Justin bari basanzwe bavugana neza, amwizera ko atamuca inyuma, atangira gutekereza ko yaba akiri mu nzozi nk’uko n’ubundi byari byagenze muri iryo joro.

Kwihangana byaramunaniye ahita asunika urugi arakaye, yinjira mu cyumba cya Justin. Ariyete yatunguwe no gusanga Justin nta kibazo afite, ari muzima kandi mu byo yamwandikiye yamubwiraga ko ameze nabi, akenyeye isume, atarasasa uburiri, ari kureba hejuru aho amanika imyenda, asa n’uri kureba iyo yakwambaramo.

N’amarira menshi Ariyete yahise amuhamagara ati: Justin? Jusrin arebye inyuma abona ari Ariyete asa n’utunguwe. Uwo mwanya Ariyete yahise asubira inyuma yihuta, anyura kuri uwo mukobwa aho yari muri saro, akubita urugi ibirahure bijya kugwamo imbere, yiruka agana ku muhanda.

Justin na we yahise amukurikira agikenyeye isume, aca kuri wa mukobwa wari wicaye muri saro yihuta, arebye abona Ariyete yarenze mu muhanda. Yagize isoni zo kumukurikira mu muhanda kandi akenyeye isume, aragenda yambara ishati n’ipantalo yihuse, wa mukobwa wari wicaye muri saro abibonye asa n’uwisetsa ariko ntiyaseka cyane ku buryo Justin atabyumvaga.

Justin yasaga n’utaye umutwe, ahita afata akandi gaterefoni ke gato yiruka agana mu muhanda. Yahamagaye Ariyete, nimero icamo ariko ntiyayifata. Yabonye ko uko byagenda kose Ariyete yageze kure, yiyemeza ko agiye kujya mu muhanda agatega moto akajya kumureba iwabo mu rugo, akamubaza impamvu aje iwe mu gitondo cya kare atamuteguje kandi batigeze banavugana, yahagera aho kumuvugisha agahita asubira inyuma yiruka kandi arakaye cyane.

Yabanje guhagarara atangira kwibaza ati Ese bitewe n’uko asanze Joselyne mu nzu? Atekereje ko namucaga inyuma se? ubundi se ahageze ate nta gahunda twari dufitanye? Iwabo se havutse ikibazo? Yari ankumbuye se? Byaramuyobeye, akomeza kugenda agana mu muhanda.

Akigera mu muhanda, yasanze abantu bahuruye, atarabegera neza abona Ambulanse ije yihuta, uwo mwanya baterura umukobwa bamutwikirije umwenda. Justin ntiyabonaga neza uwo ari we, kuko mu muhanda hari huzuye abantu benshi bari kumukingiriza.

Ntiyabyitayeho yakomeje imbere yiruka, abwira umumotari yari agezeho ati Ntwara wihuta ningera aho umpagarika ndakubwira. Umumotari yaramutwaye, akiri mu nzira ya Ambilansi imunyuraho yitegereje neza abona umuntu urimo ari Ariyete.

Undi mukobwa yari amwiyegamije, umutwe wa Ariyete usa n’uwegutseho gato ku buryo umuntu warebaga mu modoka ari inyuma yashoboraga kubona neza ko ari we, cyane ko iyo ambilansi yagiye kubanyuraho ikagabanya umuvuduko. Umutima wariye cyane Justin, abwira motari ko aho agiye ari ho n’iyo ambilansi iri kujya, nuko motari na we arayikurikira.

Yagendaga hafi ya Ambilansi, ku buryo bageze mu bitaro bakurikiranye. Mu gihe mu bitaro bari bagiye kuzana burankari bashyiraho umurwayi bamugeza aho agomba kuvurirwa, ni ko na Justin yishyuraga motari. Amaze kumwishyura, abari bazanye burankari barahageze, bakingura urugi rwa ambilansi, bateruye uwo mukobwa wari uyirimo Justin abona ko ari Ariyete.

Muri Ambulance harimo igare rya sport, barivanamo baritereka ku ruhande. Justin yakurikiye abaganga n’umukobwa wari waje yiyegamije Ariyete, bakomeza bagana ahavurirwa indembe. Justin yageze ku muryango ashaka kwinjira, ariko umwe mu baganga amusubiza inyuma amubwira ati nta bwo muri irijanse hinjiramo abanrwaza babiri. Wowe ba usigaye hanze. Justin yateye hejuru ati uwo ni umukunzi wange kandi uwo muntu bari kumwe waje umwiyegamije simuzi.

Muganga yaramusunitse, ati reka iyo mikino ube ugumye hanze uraba umureba. Justin yasigaye hanze, yicara hasi afashe mu mutwe, aho kwicara ku ntebe nk’abandi, ibyo kuba yambaye neza atabyitayeho. Abari aho barumiwe, ariko kuko abenshi bari bari kwa muganga bari abarwayi, abarwaza, abaganga cyangwa abashinzwe amasuku, nta n’umwe wari kumubwira ngo haguruka kuko hafi ya bose bari bari aho ku bw’ibibazo bitandukanye.

Justin yatangiye gutekereza ku munsi umwe mbere yuko ibyo byose biba. Ku mugoroba yari yavuganye na Ariyete, baganiriye bisanzwe nk’abakundana. Justin yibukaga ukuntu yaraye amusezeye bose babwirana ijambo ndagukunda, agakomeza kwibaza ukuntu baraye bagejeje hafi saa Sita z’ijoro bakivugana, akumva bimucanze.

Bakimara kuvugana, Justin yumvise ibitotsi bishize, akina imikino yo muri telefoni ngo arebe ko yabona ibitotsi ariko biranga, afata mudasobwa yirebera aga filime, birangira agatotsi kamwibye mu masaha ya saa Munani.

Yakangutse saa Kumi n’imwe abona ko na filime yarangiye. Yahise yinaga ku buriri ariryamira. Ahagana mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri, yumvise umuntu akomanze ari bwo agitora agatotsi. Yabyutse atabishaka, abanza guhamagara abaza uwo ari we, undi na we aramwibwira ati ni Joselyne. Yumvise ari we koko arabyuka arakingura.

Joselyne uwo yari umukobwa bakoranaga muri kampani. Uwo mukobwa na we yari ari muri konji. Joseline yari amaze iminsi amuhamagara akamubwira ko azamutungura akamugeraho atarabyuka, akamutekera icyayi, mbese bagasangira, Justin akabifata nk’imikino.

Ariko nanone uburyo uwo mukobwa Joselyne wari waravuye mu yindi ntara aje gukora muri kampani imwe na Justin yamwitwaragaho bwagaragazaga ko amukunda, kandi na Justin yarabibonaga ariko akabyirengagiza. Muri icyo gitondo rero nk’uko yahoraga abimubwira, Joselyne yaraje arakomanga, Justin akinguye abona ari we, nk’umuntu bamenyeranye amuha ikaze.

Kubera ko Justin yasaga n’uwaraye ataryamye, yasabye Joselyne kuba yicaye, akaba areba filime na we akaba yirambitseho iminota mike. Joselyne yarabyemeye, Justin asubira kuryama, Joselyne asigara aho muri saro.

Mbere yo kujya mu cyumba, Justin yarambitse ku meza telefoni ye ifunguye, yereka Joselyne ahari icyayi n’imigati, abona kujya kuryama telefoni arayisiga. Ubwo Joselyne yarisanzuye, mu mwanya wo gutegereza Justin asuka icyayi aranywa, afata imigati ararya.

Mu gihe yari akiryamiye rero na Joselyne yicaye muri saro, ni bwo yagiye kubona akabona Ariyete akunda urwo gupfa amwinjiranye adakomanze ahamagara izina rye, yamukurikira agasanga ari we ukoze impanuka. Ntiyari azi uko byagenze ngo akore iyo mpanuka, yabitekerezagaho amarira akisuka. Ibyo kuba yasize Joselyne mu rugo ntiyari akibasha kubyibuka.

Wa mukobwa wari wazanye na Ariyete muri Ambulance, na we yarasohotse, abonye ukuntu Justin ari kwigaragura hasi amugirira impuhwe, amukomanga ku rutugu ati: Musore, humura sheri wawe ni muzima nta cyo araba.”

Justin yabaye nk’ukangutse ava muri ibyo bitekerezo, hanyuma ashigukira hejuru abaza uwo mukobwa ati: Ubu se namubona? Yashatse guhita akomeza ngo yinjire aho bajyanye Ariyete, uwo mukobwa aramukurura aramubwira ati Nange igitumye nsohoka ni uko nta muntu wemerewe kuba ahari mu gihe bari gusuzuma abandi barwayi.

Ikindi kandi uriya mukobwa ari muri koma, si ibyo gusa kuko bamujyanye mu cyumba cya wenyine. Nange ni abaganga bansabye gusohoka. Gusa kubera ko nge n’ubundi naje muri Ambulance kandi ntazi uriya mukobwa uwo ari we….Justin yahise amuca mu ijambo ati Mbega nta nubwo usanzwe uzi Ariyete? None se yakoze impanuka uhari? Mbabarira umbwire uko byagenze.

Uwo mukobwa yatangiye agira ati: Nge navaga mu muhanda wo hepfo ngenda kuri ako kagare ubona, Justin yarahindukiye abona ari ka kagare ka sport bakuye muri Ambulance. Umukobwa akomeza agira ati: Nari nambaye ekuteri harimo imiziki, ndebye imbere gato mbona umukobwa aje yiruka asa n’uwasaze, ahita agwa muri moto yaturukaga heruguru iri ku muvuduko udasanzwe kuko yadepasaga indi, umukobwa agwa hirya gato, iyo moto yindi yadepaswaga na yo ihita imunyura ku maguru ikomeza yiruka.

Gusa iyari imugonze hamwe na motari wayo bari baguye ku rundi ruhande, moto irashwanyagurika, umumotari n’umugenzi na bo barakomereka. Nahise mva ku igare nkuramo na ekuteri, negera aho uwo mukobwa yari aguye kuko we yasaga n’upfuye, mu gihe abandi bo bari bari kurwana no kweguka.

Ubwo uwo mwanya imodoka zose n’izitwara abagenzi zahagaze, abagenzi bavamo barahurura, moto zirahagarara, abagenzi bazivaho barahurura, abagendaga ku magare n’abagendaga n’amaguru sinakubwira. Mu minota mike hari huzuye abantu benshi.

Nahamagaye ambulance, abari aho bahamagara polici ari na ko tugerageza guhagarika amaraso yavaga ari menshi kuri uyu mukobwa. Police na Ambulance bahagereye rimwe, babajije uwo kujyana n’uwo mukobwa mpita nitanguranwa nti ni nge ntanamuzi kuko nabonaga abenshi mu bahuruye ari abari bavuye mu modoka z’abagenzi na bo batamuzi.
Ubwo bafashe akagare kange bagaseseka mu modoka, ngenda mwiyegamije.

Ahubwo kubera ko uri umukunzi we niba utari uri kubeshya, sigara hano nge nigendere. Ariko mbere yo kugenda, reka nguhe nimero yange uzajya umpa amakuru umbwire uko ameze, kandi nzagerageza mbasure vuba uko bishoboka.

Uwo mukobwa akimara kugenda, Justin ategereje ko muganga amuha karibu ngo yinjire, mama wa Ariyete yahise ahagera yasizoye asakuza cyane, ati Justin wa mwicanyi we nta n’isoni. Ni iki wabwiye umukobwa wange cyatumye asara agakora impanuka.

Justin agerageza kuvuga ati Nyamuneka nange sinzi uko ibintu byose byagenze, mama wa Ariyete amuca mu ijambo ati Ndaguhamagariza inzego z’umutekano zigufunge uvuge ibyo wakoreye umwana wange. Nta n’isoni. Akomeza amusatira ashaka kumukubita, abari aho kwa muganga baramubuza, Justin abonye uko bimeze ahita yibuka ko yasize umuntu mu rugo iwe, ahitamo kuba asubiyeyo kugira ngo uwo mukecuru wenda abanze acururuke.

Justin amaze gusohoka mu bitaro ni bwo abari bafashe mama wa Ariyete bamurekuye. Yasigaye aho yataye umutwe, ari kwibuka ukuntu ibintu byose byagenze muri icyo gitondo, atekereza ku nzozi umukobwa we yarose, agatekereza ukuntu byagenze Justin ahamagara umukobwa we, mbese akumva biramurenze.

Uwo mwanya muganga yasohotse abaza ati wa mukobwa wazanye na Ariyete ari he? Mama wa Ariyete ati uwo ni umwana wange. Bamwemereye kwinjira, ageze aho umukobwa we ari akubiwa n’inkuba. Yari yuzuye ibipfuko hafi umubiri wose, ariko amaguru yo yari yoroshye. Ubwo kandi ni ko yari ari guhumekera ku bimufasha guhumeka, ari kongererwa amaraso, mbese kumureba byari biteye agahinda.

Ku rundi ruhande, Justin yageze mu rugo asanga Joselyne aracyahari, yiryamiye mu buriri bwe amutegereje. Yasunitse urugi n’umujinya mwinshi, atombokera Joselyne amubaza ibyabaye, amubaza icyo yaba yabwiye Ariyete mbere y’uko yinjira mu cyumba, Joselyne atekereje ku byo yakoze ahita ahaguruka agenda adasezeye kuri Justin.

Mu nzira, Joselyne yagiye yisetsa, avuga ati USare uko ushaka icyo nzi cyo ni uko kariya gakobwa mutazongera kuvugana. Urabona ngo ahantu hose ube ukita sheri, ugashyire muri screen ya telefoni yawe n’ukuntu ngukunda?

Ariko kuki utabona ko ngukunda Justin? Icyo nzi cyo ni uko n’uwo mwavuganaga wese agiye kukwanga bitewe n’ibintu nabandikiye. Nushake uzamvumbure nubwo bizakugora kuko nasibye messages zose, ariko aho kugira ngo ugire sheri utari nge wabaho utankunda ariko nta n’umukunzi ufite.

Joselyne yari yafashe telefoni ya Justin yandikira umuntu wese yasangaga ari umukobwa kandi akaba avugana kenshi na Justin, akamwandikira amutuka amubwira ko atakimukeneye mu buzima bwe, hagira ugerageza gusubiza akamutuka kurushaho, uhamagaye akamukupa.

Justin akizenguruka mu nzu ye yibaza ibyabaye, yafashe telefoni ye ngo arebemo nimero ya mama wa Ariyete amusabire imbabazi kuri telefoni, ahamagaye ntiyacamo. Yashatse kumwandikira ubutumwa bumusobanurira ko nawe atazi uko byagenze, ariko yibuka ko uwo mukecuru hari ubwo atasomaga messages nk’uko Ariyete yajyaga abimubwira. Telefoni yahise isona, arebye neza asanga ari mushiki we umuhamagaye.

Mushiki we yavugaga yarakaye ati ariko Justin, usigaye unywa ugasinda ugafata abakobwa bose nk’indaya zawe. Nta n’isoni ukanyandikira umbwira ngo ndi indaya ntazongera kuguhamagara?

Justin atangaye aramubwira ati Mbabarira ntusibe iyo message Vava. Mbabarira uze hano meze nabi cyane, ubu na Ariyete ari mu bitaro agiye gupfa yakoze impanuka kandi ubanza yabonye message nk’iyo ikaba ari yo mpamvu yaguye muri moto asa n’uwataye umutwe.

Vava mushiki wa Justin yahise aza yihuta, yereka Justin message yamwandikiye aramubwira ati Ni uko nari ndi mu kazi nkayibona ntinze. Ariko rwose ujye unywa nke? Kandi simbyumva ukuntu utinyuka ukanyita indaya? Warasaze? Nigeze ndyamana nawe? Umuntu muzima yita indaya mushiki we? Ko twaraye tuvuganye ukambwira ngo mbe nkuretse uvugane na Ariyete, ni iki yakubwiye cyatumye wiyahuza inzoga kugera ubwo usara bigeze aha?

Justin yabuze icyo avuga areba hasi, abura aho ahera yiregura kuko yumvaga icyaha kiri kumufata kandi atagikoze. Ataragira icyo asobanurira mushiki we telefoni yarongeye irasona. Umukobwa w’inshuti ya Ariyete na we yari yandikiwe ubutumwa busa n’ubwa Vava.

Arahamagara ati Ariko se Justin, warasaze sinabimenya? Urinda kumbwira ngo ndi indaya, ngo ntazongera kuguhamagara, ubundi mpanga iki nawe ku buryo umbwira aya magambo? Kuba ukundana na Ariyete ari inshuti yange ntibiguha uburenganzira bwo kumva ko nange ngukunda Justin. Attention! Ngo wankatiye, Arheee! Ahita akupa, noneho mushiki we aracururuka.

Bahise bicara mu ntebe, Vava atuje abaza Justin ibyabaye byose, Justin na we atangira amusobanurira uko ibintu byose byagenze, amubwira ibya Joselyne n’ukuntu ari we wari ufite telefoni ye, Vava amaze kubyumva aramuhobera, aramwihanganisha, amubwira ko byanze bikunze ari Joselyne wandikiye abo bantu ubwo butumwa.

Vava yamugiriye inama yo gusubira kwa muganga, bakajya gusobanurira mama wa Ariyete ibyabaye byose, wenda akabemerera bakajya kumureba. Amasaha yari yageze nyuma ya saa Sita, hanyuma bategura ibyo kurya, berekeza kwa muganga.

Vava yinjiye aho mama wa Ariyete ari, cyane ko nanone abaganga bari bongeye kumusohora kugira ngo bavure Ariyete wari ukiri muri koma. Vava yaraje aramusuhuza, arangije ahera ku butumwa yabonye muri telefoni ye buturutse kuri Justin bumubwira ko atakimushaka kandi ari mushiki we bavukana.

Yakomeje kumusobanurira akantu ku kandi anamubwira ibyo akeka ko Joselyne yaba yakoze, mama wa Ariyete ageze aho arabyakira, anamwemerera ko noneho Justin yaza akajya kureba umukunzi we Ariyete.

N’ubundi ntiyari ari kure, yahise aza arongera asaba imbabazi mama wa Ariyete na we aramubabarira. Vava na Justin bamaze gusobanurira mama wa Ariyete uko byose bimeze bamaze no kwiyunga, bemeranyije ko Vava ari we ugiye kurwaza Ariyete muri iryo joro, mama we akaba agiye kuruhuka.

Vava na Justin ni bo baharaye iryo joro, bakajya basimburana, Justin akahirirwa, Vava akaharara, mama wa Ariyete akabagemurira na we uko ashoboye. Wa mukobwa waje amwiyegamije na we yaje kumusura, ariko asanga akiri muri koma. Hashize iminsi ibiri, mu gitondo, mama wa Ariyete yaje aje kugemura nk’ibisanzwe, ahasanga Vava na Justin bagiye gusimburana ngo umwe atahe undi asigare.

Bakiganira Muganga yaraje ababwira amagambo agira ati: Mama wa Ariyete, Justin na we Vava muntege amatwi. Umukobwa wanyu ameze neza, twagerageje kumuvura uko dushoboye kose. Ni byo yakoze impanuka ikomeye, ariko yagize amahirwe ararokoka. Ibyo twese uko turi aha dukwiriye kubishimira Imana, kuko burya haguma ubuzima.

Uko waba umeze kose, icyo uba ukeneye ni abantu bo kukuba hafi. Iyo bagukunda nk’uko mukunda Ariyete, ubuzima burakomeza ukarama imyaka myinshi nk’abandi. Ah, rero, muzi ko ibyago bihoraho mu buzima, ibintu bigahinduka, mbese munabizi kundusha. Ariko nukunda umuntu uzamukunde mu bihe byose. Mu Kinyarwanda ni ho baca umugani mwiza ngo.. na ko reka mbabwire ikingenza.

Bose batangiye kugira ubwoba, batangira kwibaza ku magambo ya muganga, na we akomeza ababwira ati: Mh (akorore) buriya rero abaganga dukora ibishoboka byose kugira ngo umuntu wese ugeze hano tubashe kumukorera ibyo byose nyine, mbese tugakoresha imbaraga zose. Ibyo ngiye kubabwira kubyakira birabagora, ariko Ariyete ni we bizagora kurushaho. Ubwo rero nimugira umutima ukomeye na we biramufasha kwiyakira vuba.
Base batangiye kumubwira bati tubwire muga tubwire rwose.

Muganga ati ntagiye kure rero, Ariyete twakoze ibishoboka byose ngo tuvure amaguru ye kuko ari yo yangiritse cyane, ariko akaguru kamwe kakomeje kugorana. Igufwa ryangiritse bikomeye, kandi agumye kuriya byazamwangiza n’ibindi bice.

Icyo twahisemo ni ukugaca, tukagakatira mu ivi kuko hejuru ho ari hazima. Iriya moto ya kabiri yamunyuzeho iragahuhura, rero nta kundi byagenda. Ni yo mahitamo yonyine ahari. Reka mbe mbasizeho gato, ndagaruka mbabwire igikurikiraho. Mwe mwishimire ko ari muzima, ubuzima buzakomeza.

Bose barebanye mu maso barumirwa, mama wa Ariyete ararira arahogora, Justin we ashaka kurira abura amarira, vava na we ararira. Nyuma y’umwanya munini nta n’umwe uvugisha undi, muganga yaragarutse abasaba kumukurikira, abajyana aho Ariyete yari arwariye abereka ko akaguru bagakase, bararira, arabahumuriza, bageze aho baraceceka.

Bamaze guceceka Ariyete yarakangutse, agenda agarura agatege gace gake, nyuma y’amasaha nk’abiri atangira kubaganiriza. Yikuyeho ibyari bimworoshye, agiye kweguka yumva akaguru nta kariho. Yarashigutse, mama we arira cyane ahita amuhobera, Vava na we biba uko, bamufasha kubona ko akaguru bagakuyeho, ararira kwiyakira biranga, ari na ko asakuza avuga ko adashaka kubona Justin.

Justin n’agahinda kenshi yarasohotse, Vava na mama wa Ariyete bakomeza kumwinginga bamusaba gutuza, ageze aho arahora bamusobanurira ibintu byose uko byagenze. Bamubwiye iby’umukobwa yasanze kwa Justin, bamubwira ibyo yakoze byose, na we ntiyagorana arabyumva.

Justin yarinjiye amusaba imbabazi, Ariyete amubera umwana mwiza arazimuha.
Ikibazo cyari gisigaye cyari icy’uko bagiye kubana kandi adafite ukuguru. Justin yasabye mushiki we Vava na mama wa Ariyete kumumuharira akaba ari we umurwaza amanywa n’ijoro, kugira ngo wenda Ariyete abibone ko Justin akimukunda kandi ko ibyabaye byose atifuzaga ko ari ko bigenda.

Barabimwemereye, bakajya bahagera ari uko baje kubagemurira. Mu bitaro bakomeje kujya baganira, Ariyete afunguka umutima asobanurira Justin uko byamugendekeye kugira ngo akore impanuka agira ati Rero nabonye nimero yawe ihamagaye numva ko ari wowe.

Nkubajije impamvu umpamagaye muri kiriya gitondo kuko ubizi ko twari twagejeje mu ma sa sita tukivugana mbona uhise ukupa, urangije unyandikira iyi message. Nge nagiraga ngo ni wowe.

Mama ni we wangiriye inama yo kuguhamagara kugira ngo nkubaze uko bimeze. Inshuro eshanu zose utayifata nagiye kubona mbona uranyandikiye uti Nguhe amahoro, ngo imbaraga wari usigaranye wazikoresheje umpamagara ndagukupa, kandi ari wowe wari unkupye. Numvise rero bimvanze, mpita ntega moto nza kukureba. Mpageze nsanga iwawe muri kiriya gitondo hicaye umukobwa wambaye mini nk’iriya, afite telefoni yawe mu ntoki, ari kunywa icyayi, nsuhuje aranyihorera.

Nahise ntekereza ko mwararanye, siniyumvishaga ko yaba ahageze muri icyo gitondo. Numvaga ko avuye muri duche. Nje kukureba nawe nsanga umeze neza kandi wambwiye ko utameze neza. Nagize ngo nawe uvuye muri duche. Mbese naracanganyukiwe. Cya gihe rero mvuye mu cyumba cyawe narirutse ngeze mu muhanda sinamenye ibyakurikiyeho. Nisanze hano mu bitaro, nsanga nta kaguru nyine, na ko bagaciye.

Yararize, Justin aramwiyegamiza, ariko na we amarira yazenze mu maso akihagararaho. Justin na we yamusobanuriye umubano we na Joselyne, amubwira ko bamenyanye hashize amezi atatu gusa. Baraganiriye, bagezeho batangira kuvuga inkuru zisekeje, ku buryo nta muntu wari kumenya ko Ariyete arwaye.

Ibikomere bimaze gukira, ibipfuko byose yarabikuyeho, mu bitaro barabasezereye, ariko Ariyete yagombaga gutahana akagare azajya akoresha. Baratashye, bageze mu rugo kwa Ariyete barasangira, baraganira, Justin ataha amuhaye isezerano ry’uko agiye gutangira gutegura uko babana mu buryo bwihuse.

Konji ye yararangiye asubira mu kazi, ahageze ahahurira na Joselyne. Bagikubitana amaso, Justin yahise ajya kureba Boss wabo amusobanurira ibintu byose Joselyne yamukoreye, amubwira n’ukuntu byatumye umukunzi we akora impanuka yamuviriyemo gucika akaguru.

Ikirego cyagejwejwe mu rukiko, Justin aburana afite abatangabuhamya benshi. Umukobwa wese wari warandikiwe message imutuka yarayerekanye yerekana n’amatariki, bihurirana n’umunsi Ariyete yakozeho impanuka. Icyatumye birushaho kugira uburemere, ni uko na mushiki wa Justin yari mu batanga buhamya, na we akerekana ubwo butumwa bwamwandikiwe.

Joselyne mu kwisobanura kwe nta kindi yavuze. Yemeye icyaha, hanyuma avuga ko byose yabitewe n’urukundo yakunze Justin akimubona. Yagize ati: Ngihabwa akazi muri kampani nkamenya ko nzajya nkora ku mwanya umwe nge na Justin, ntihaciye iminsi ibiri ntatangiye kumukunda. Nagerageje gukora ibishoboka byose ngo ankunde, ariko rwose ntiyabibonaga.

Kuri uwo munsi musura mu gitondo, nandikiye abakobwa bose yari atungiye nimero hafi ya bose abahamagaye mbakupa, nari namusanze iwe mu gitondo ntanamuteguje. Nageze iwe ambwira ko afite ibitotsi, asiga telefoni ye ku meza asubira kuryama.

Nkimara kuyifata narebye muri message, ndeba mu bo bahamagarana, ngwa kuri iyo nimero ya Ariyete yanditseho My soul. Kubera urwo nkunda Justin, byarambabaje nigira inama yo kubateranya. Nahamagaye Ariyete, mpita nkupa ntumvise neza ibyo ambwiye, mwandikira ubutumwa bumukomeretsa, numva ko ararakara gusa akamwanga.

Yahise ahamagara, telefoni ndayihorera, nongera kumwandikira mutuka cyane ngo noneho azinukwe Justin. Nahise ndeba n’izindi nimero za Justin ndazandikira, ba nyirazo mbatesha umutwe, ndangije nsiba ubutumwa bwose nanditse. Gusa naribeshyaga bo bari bakibufite. Icyaha ndacyemera, igihano cyose mumpa na cyo singihakana pe! Gusa nibishoboka muce inkoni izamba mungabanyirize.

Abari bitabiriye urubanza barasakuje, bashaka kumukubita ariko inzego z’umutekano zirabarwanya. Joselyne yarafunzwe, kandi n’akazi ubwo yari yamaze kukirukanwaho.
Nyuma yaho Boss wa Justin, nyiri kampani yakoragamo, yasabye Justin gushaka umugore yihuse, kugira ngo amuzamure mu ntera, kandi ntibyari gushoboka ko ahabwa uwo mwanya akiri ingaragu.

Justin wari ubifite muri gahunda yagiye gusura Ariyete nk’ibisanzwe, amusaba ko babana byihuse. Ariyete yazenze amarira mu maso, arishima cyane bidasanzwe, kuko yumvaga ko ibyo Justin amubwira aba amubeshya

Bateguye ubukwe bwagombaga kuba mu kwezi kumwe

Bwenda kuba, Vava na Boss wa Justin na bo bari basigaye bafitanye umubano mwiza, ndetse Banasura Ariyete. Habura icyumweru kimwe ngo ubukwe bube, bajyanye gusura Ariyete, bagezeyo basanga na Justin yahageze.

Bari bamuzaniye impano y’insimburangingo y’ukuguru yari gufasha Ariyete kugenda ahagaze. Byabaye ibyishimo bidasanzwe, mama wa Ariyete biramurenga, Ariyete biba uko. Justin we kwihagararaho byari byanze amarira y’ibyishimo amushoka ku matama.

Bose bari bariyakiriye bumva ko bazakora ubukwe Ariyete agenda mu kagare, ariko si ko byari bigeye kugenda. Icyo cyumweru cyaburaga ngo bakore ubukwe, cyose Justin yagihawemo Konji kugira ngo afashe Ariyete kumenyera iyo nsimburangingo.
Icyumweru cyashize Ariyete ashoboye kugendera neza mu nsimburangingo, ubukwe na bwo abukora ahagaze nk’uko umuntu ufite ingingo zose ahagarara.

Bakoze ubukwe bwiza bwitabiriwe n’abantu benshi bo hirya no hino, abenshi bakaba batari batumiwe kuko bari bahuruye baje kwirebera uko ubukwe buragenda. Bifuzaga kureba uko arasezerana n’umukobwa ugenda mu kagare, ariko byarabatunguye basanze ahagaze.

Nyuma y’ubukwe Justin yazamuwe mu ntera, umugore we Ariyete asigarana umwanya yari ariho mbere, akajya awukoranaho na Vava kuko wakorwagaho n’abantu babiri nk’uko Justin na Joselyne byari bimeze.

Ubu Vava na Boss wa Justin biteguye gukora ubukwe mu mezi ya vuba, kuko umubano wabo warakomeje uvamo urukundo rukomeye. Justin na Ariyete na bo babanye neza, mama wa Ariyete kubera gusaza asigaye aba kwa Ariyete na Justin. Joselyne aracyari muri gereza, ariko Ariyete na Justin bamusabiye imbabazi, vuba aha azafungurwa. Iyo Ariyete aganiriye na Mama we, usanga inshuro nyinshi bagaruka kuri za nzozi, bakavuga bati nta wurucika rwamubonye.

Izi nkuru zigisha kandi zishimishije wazisanga ku muyoboro wa Musekura Jean! Hafi ya zose zigaragaza uko Imana ari yo itabara mu bihe bigoye nubwo abantu bakora ibishoboka byose!

Indi nkuru wakumva:

Yo igaragaza ko guhemuka ari bibi, bituma Imana na yo igukuraho amaboko ikaba yaguta, ugahura n’ibibazo byinshi biturutse ku gufata imyanzuro mibi idahesha Imana icyubahiro kandi ntishimwe n’abantu. Wari uzi ko nubwo Imana ibabarira ariko idakuraho ingaruka z’ibyo twakoze?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.