× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishuri ryo mu Bwongereza Ryakuyeho Ibijyanye na Noheli mu Mukino Utegurwa mu Mpera z’Umwaka

Category: Cinema  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ishuri ryo mu Bwongereza Ryakuyeho Ibijyanye na Noheli mu Mukino Utegurwa mu Mpera z'Umwaka

Ishuri ribanza rya Wherwell mu Bwongereza ryavanyemo ibijyanye na Noheli mu mukino waryo wa Jack and the Beanstalk ukorwa mu mpera z’umwaka hagamijwe gushimisha abana no kubasozesha umwaka neza.

Iri shuri ryavanyemo ibijyanye na Noheri, hagamijwe guharanira ko ibirori byishimirwa n’abana bose nubwo byateje impaka mu babyeyi bamwe, kuko abana bamwe na bamwe baba basengera mu madini atizihiza Noheri, bityo uwo mukino ukababangamira.

Umuyobozi w’ishuri, Mandy Ovenden, yasobanuye ko izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo kubaha umuco w’imiryango itandukanye y’abana biga ku ishuri, harimo n’iyo idakora ibirori bya Noheli cyangwa ikabikora mu buryo butandukanye.

N’ubwo ubuyobozi bwizezaga ko hazaba ibindi birori bya Noheli ku ruhande, iki cyemezo cyo gukura ibijyanye na Noheri muri uwo mukino utegurirwa abana cyaje kunengwa n’ababyeyi bamwe na bamwe mu buryo bukomeye, bumva ko ari ugutesha agaciro umuco wubashywe na benshi.

Ikigo cyahawe akazi ko gutegura iyi kinamico (umukino) cyemeje ko ishuri ryasabye ko havanwaho ibintu byose bijyanye na Noheli, mu gihe bisanzwe ari ibice bigize imyiyereko yabo.

Imikino y’amashyushyu (myiza) izwi nka pantomime ni imwe mu bigize ibirori bikorwa mu mpera z’umwaka mu bihe bya Noheli mu Bwongereza, ikaba ibamo urwenya, umuziki, n’imikoranire hagati y’abakinnyi n’ababareba.

Jack and the Beanstalk ni inkuru izwi cyane y’ubuhanga bw’Abongereza igaruka ku muco w’Abongereza, ikaba ihererekanywa mu bisekuru. Ni inkuru ivugwa cyane mu n’abana bayivugira rimwe.

Jack and the Beanstalk si inkuru ya Noheli y’umwimerere, ariko ikunze kugaragara mu birori bya Noheli mu Bwongereza mu muco wa pantomime.

Nubwo inkuru ubwayo itavuga ku bijyanye na Noheli, ni imwe mu nkuru zikunze gukinwa mu gihe cya Noheli mu mikino ya pantomime, ari yo iba igice cy’ibirori bya Noheli. Iyi mikino akenshi ikinwa mu gihe cyo kuza kwa Noheli cyangwa mu minsi mikuru, cyane cyane mu Ukuboza.

Bityo, nubwo inkuru itarimo Noheli, isano yayo n’iki gihe ni uko ikunze gukinwa mu birori bya Noheli, mu bitaramo byo mu nzu z’imyidagaduro mu Bwongereza.

Aba bana bo mu mashuri abanza bazajya bayikina, ariko ibigendanye na Noheri babyirengagize, babifate nk’ibitabaye, nubwo byabangamiye ababyeyi bo mu madini yizihiza Noheri.

Mu bizajya bikorwa, ibintu byo kwizihiza Noheri ntibizaba birimo, nk’imyambaro ya Noheri (Pere Noel) no kuvuga ko Yesu yavutse kuri uwo munsi.
Byatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024.
Inkuru tuyikesha Christian Post.

Ibijyanye na Noheri byakuwe mu mikino y’abana ikorwa mu mpera z’umwaka bibabaza ababyeyi benshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.