Nsabimana Eric uzwi nka Dogiteri Nsabi mu mwuga wo gukina firime cyane cyane iziganjemo urwenya, yakoze impanuka ariko arayirokoka. Yashimiye Imana ku bwo kumurokora, nyuma y’igihe gito yerekana umukunzi nubwo bamwe babifashe nk’inzenya asanzwemo, abandi bo bakagira ngo ni firime nshya ari gutegura.
Ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024, mu gitaramo Wahozeho Album Launch cya Chryso Ndasingwa, Dogiteri Ndabi yapfukamye imbere y’abari bitabiriye igitaramo, ashimira Imana yamurinze nubwo yakomeretse ku jisho no ku kirenge mu buryo bukomeye.
We na mugenzi we Bijiyobija basanzwe babana muri uyu mwuga wo gukina firime, bakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa 21 Mata 2024. Yabereye ahitwa Kivuruga, bavuye iwabo i Musanze aho bavuka, berekeza i Kigali aho babarizwa.
Imodoka yari ibatwaye yakoze impanuka, bakomereka bikomeye, ariko Dogiteri Nsabi ni we amakuru y’uko yakomeretse yagiye hanze cyane, bikamenyekana ko yakomeretse ku jisho no ku kirenge. Bahise bajyanwa mu Bitaro bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke, bapfukwa ibikomere, nyuma y’igihe gito barasezererwa.
Mu gushimira Imana yavuze amagambo agira ati: “Mana warakoze kundinda, ndagushimiye, uri Imana ikomeye,” arenzaho no kuririmba zimwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, afatanyije n’abari bitabiriye igitaramo. Nyuma y’aho, mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram yongeye kuvuga ati: “Amashimwe abe ay’Iyera gusa.”
Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2024, Dogiteri Nsabi yashyize ifoto ku rubuga rwa YouTube ari kumwe n’umukunzi we, abantu bamwe babifata nk’ibikabyo bye, dore ko asanzwe amenyerewe muri firime ziganjemo inzenya, cyane ko na we ubwe yivugira ko atapfa kubona umwanya wo kujya mu rukundo.
Ku ifoto ari kumwe n’umukobwa wambaye ibyera yarengejeho amagambo agira ati: “Umwe rukumbi, nzagukunda iteka ryose.” Bamwe bakomeje kuvuga ko impanuka yamuteye ubwoba, ikaba ari yo mpamvu ashaka kwihutisha ibyo kwerekana umukunzi we, kugira ngo nibiba ibyo gupfa azasige uzamwitirirwa.”
Dr Nsabi agaragaje umukunzi we nyuma y’igihe kitageze ku mwaka gusa abwiye itangazamakuru ko atajya akozwa iby’abakobwa. Hari muri Kanama 2023 ubwo yivugiraga ko yifuza kuba mu rukundo rufite gahunda yo kubaka umuryango, bitewe n’uko yubaha igitsina gore, bityo ko atifuza na rimwe gutesha igihe umukobwa uwo ari we wese.
Icyo gihe yashimangiye ko nta mukunzi afite kandi ko nta mwanya yapfa kubona wo kurujyamo agira ati: “Uburyo mba niburiye umwanya nange, kuwubonera undi muntu utari nge sinzi urukundo naba mukunda uko rwaba rumeze.”
Dogiteri Nsabi yakomeretse ku jisho no ku kirenge
Yakoze impanuka ari kumwe na Bijiyobija bakorana
Yerekanye umukunzi bamwe babifata nk’urwenya