× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urakoze Yesu - Bahavu Jeannette wahize abandi muri Rwanda International Movie Awards

Category: Cinema  »  April 2023 »  Sarah Umutoni

Urakoze Yesu - Bahavu Jeannette wahize abandi muri Rwanda International Movie Awards

Mu ijoro ryacyeye hatanzwe ibihembo bya Rwanda International Movie Awards ku bakinnyi ba filime bakunzwe n’abakoze cyane kurusha abandi aho Bahavu Jeannette Usanase yahize abandi bose.

Mu begukanye ibi bihembo harimo abazwi muri Gospel nka Bahavu Jeannette Usanase wahawe ibihembo bitatu birimo n’icy’umukinnyi ukunzwe mu Rwanda (People Choice) ari nacyo cyari igihembo gisumba ibindi. Iki gihembo yegukanye cyamuhesheje imodoka nshya.

Undi tuzi muri Gospel ni Clapton Kibonge usanzwe ari n’umuhanzi wa Gospel, akaba anakora filime zisekeje. Yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Rwanda International Movie Awards kubera filime ye yise ’Umuturanyi’. Clapton yatangiye gutera urwenya abihereye muri Gospel aho yakoranaga na Ramajaane usigaye atuye muri Amerika.

Bahavu, nyiri filime "Impanga Series" aherutse kwinjira muri Gospel aho yafashije Gisubizo Ministries gutegura igitaramo cyabo - kimwe Israel Mbonyi yangiwe kwinjiramo nta butumire. Bahavu avuga ko azakomeza gutegura ibitaramo bya Gospel. Umugabo we, Fleury Legend, ni umu Producer ukomeye cyane muri Gospel mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

Ubwo yari amaze guhiga abandi bose muri ibi bihembo, Bahavu yashimye Imana bikomeye. Yagize ati: ”Urakoze Yesu ashimwe ku bw’iki gihembo mpawe. Ndashima Imana ku bw’iki gihembo, ni gacye dukora cyane hakagira ababibona bakabishima, ndagushimiye ko wakuye impano yanjye ku rwego rumwe ukayigeza ku rundi rwego.”

Clapton n’umukobwa we

Bahavu yaje ku isonga muri ibi bihembo

Arakunzwe cyane mui sinema

Bahavu na Fleury ubwo bari mu gikorwa cyo gusura abarwayi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.