× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sharon Gatete urota kuzaba "Doctor" mu muziki yashyize hanze Album ya mbere "Nzategereza"

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Sharon Gatete urota kuzaba "Doctor" mu muziki yashyize hanze Album ya mbere "Nzategereza"

Shalon Gatette yasangije abakunzi be Album ya mbere yise "Nzategereza" igizwe n’indirimbo 8. Ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nziza cyane yise "Kumbuka" cyangwa "Ibuka" ushyize mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ni indirimbo isohotse nyuma y’iminsi mike ashyize ku mbuga za muzika Album yise "Nzategereza" irimo indirimbo zirangajwe imbere na kabuhariwe mu gukundwa yitwa "Nzategereza" y’ubutumwa bugaragaza ko atazacika intege ahubwo ko azaturiza muri Kristo.

Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo nshya "Kumbuka", yagiranye ikiganiro kirambuye na Paradise. Sharon Gatete yatangiye avuga ku mvano yayo ati: "Kumbuka/Ibuka" ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu baca mu bihe bitoroshye;

Ibibutsa ko ari byinshi baciyemo kandi bakabinesha, rero ko Imana yabikoze mu hahise, n’iby’ubu yabikora kuko idahinduka kandi itwibutsa isezerano ry’Imana itubwira ko iyaduhaye umwana wayo w’ikinege Yesu yamuduhanye n’ibindi byose, rero yamaze kubiduha n’ukuyizera tukabyakira!".

Ni indirimbo iri mu ndimi ebyiri zirimo n’igiswahili. Yagize ati: "Nahisemo kuyikora mu ndimi zombi kubera ko ndi mu nzira yo kwagura umuziki wanjye".

Yunzemo ati" Ikintu cyo gukora mu ndimi zitandukanye ni mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa bugere kuri benshi, cyane ko mu gihugu nigamo cya Kenya neretswe urukundo na bamwe bamaze kumenya kandi bifuza kumva ubutumwa ndirimba".

Abajijwe ku bitaramo no gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare yagize ati: "Ibijyanye na gahunda z’ibitaramo mu isi hose, ama collabo n’abahanzi bafite umuhamagaro umwe n’uwacu ni inzozi zacu kandi ni gahunda kubikora no kubigera ho, igihe cyose bizashyirwa mu bikorwa, tuzabamenyesha rwose hakiri kare kugirango mubyitegure!".

Ubwo yabazwaga ikintu cyatuma ahagarika umuziki, Sharon Gatete uri gusoza kaminuza mu bijyanye n’umuziki, yagize ati: "Umuziki duteganya kuwusaziramo kandi twizera ko ntacyaduhagarika usibye Imana yonyine yaduhamagaye ni nayo yonyine yahagarika umuhamagaro!".

Uyu mukobwa yavuze ko uwashaka kugira uburyo ubwo ari bwo bwose yakeneramo gukorana nawe ku bijyanye n’umuziki we yamwandikira kuri email: [email protected] bakabivuganaho.

Tubibutseko Sharon Gatetet yize umuziki ku Nyundi akaza kuwukomereza mu gihugu cya Kenya aho kuri ubu yiteguye kuzavamo Docteur uvurisha umuziki nk’uko aherutse kubitangariza Paradise.rw

Sharon Gatete avuga ko azasazira mu muziki
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "KUMBUKA"/IBUKA YA SHARON GATETE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.