× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Akayira kajya mu kigega ntikagasibangane: Eric Niyonkuru yakirigise Intebe y’Uwiteka mu ndirimbo y’amashimwe

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Akayira kajya mu kigega ntikagasibangane: Eric Niyonkuru yakirigise Intebe y'Uwiteka mu ndirimbo y'amashimwe

Umuramyi akaba n’Umuyobozi wa Umbrella cinema, Eric Niyonkuru, yavuze imvano yo kwandika indirimbo "Yakoze Imirimo" aheruka gusohora.

Ni indirimbo ije ikurikira "Atatenda" iri mu rurimi rw’igiswahili. Uburyo abakunzi ba Gospel bakomeje kwishimira uyu muhanzi bikomeje gushimangira ko ikigega uyu mugabo avomamo inganzo ari nk’ivomo rifutse.

Ubwo yaganiraga na Paradise, Eric Niyonkuru ukorera muzika muri Finland yagize ati: "Imbarutso yo kwandika Iyi ndirimbo, yashibutse mu byanditswe byera nasomye, Zaburi 30:3 hagira hati "Uwiteka Mana yanjye, Naragutakiye urankiza."

Yakomeje ati: "Nibukijwe Imirimo Imana yakoze ku buzima bwange nge ntabasha kurondora, numva mpaswe no kuririmba indirimbo ibyinitse nzabyinira Imana, nkumva nyishimye."

Iyi ndirimbo irenze kuba indirimbo ahubwo ni umuti womora abafite ibikomere, ni ishimwe rirumbaraye ku bazi Imana.

Eric Niyonkuru yabikomojeho ati: "Si indirimbo ireba njye gusa kuko hari abo Imana yarinze impanuka, abo yakijije uburwayi, ababonye akazi, ababonye urubyaro, ababonye uburyo bwo kwiga ndetse n’abo Imana yarindiye mu bibazo nabi ami ndetse ntibagira icyo baba. "

Mu minsi mike amaze mu muziki, uyu muramyi amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel by’umwihariko abavuga Igiswahili.

Akomoza ku ndirimbo yamuhaye ijabo n’ijambo mu muziki, Eric Niyonkuru yagize ati: "ATATENDA ni indirimbo yakunzwe n’abantu benshi bari mu bihugu bitandukanye, ariko by’umwihariko Finland ni indirimbo yakiriwe neza ndetse ikunzwe."

Avuga uko yakiriwe mu bihugu bivuga igiswahili Eric yagize ati: "Guturuka Tanzania ndetse n’abo muri Kenya, hari ubutumwa nagiye nakira bw’abantu ntazi batuye kenya bakunze iyi ndirimbo.ndetse no muri Amerika."

Indirimbo ye nshya ‘Yakoze Imirimo’, amashusho yayo yafashwe tariki 27 Ukwakira 2024. Niyonkuru ati: "Mu materano itorero ryanjye aha mu gihugu cya Finland ryanshyigikiye mu gufata amashusho y’indirimbo zanjye, izindi ziraza kujya hanze mu bihe biri imbere".

Eric Niyonkuru yashyize hanze indirimbo ya kabiri "Yakoze Imirimo"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA "YAKOZE IMIRIMO" YA ERIC NIYONKURU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.