× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kujya gutura imahanga, abantu 1000 no kuba baba kwa Dubai: Akantu ku kandi kuri Press Conference ya James na Daniella

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kujya gutura imahanga, abantu 1000 no kuba baba kwa Dubai: Akantu ku kandi kuri Press Conference ya James na Daniella

Itsinda ry’abahanzi bahuriye mu itorero ryo mu rugo bivuze umugabo n’umugore aribo James na Daniella bamamaye mu ndirimbo zitandukanye, bateguye igitaramo cy’abantu 1000 gusa.

Indirimbo za James & Daniella zakunzwe cyane, zigaragiwe ku ruhembe rw’Imbere n’indirimbo "Mpa Amavuta", ku ruhande rw’Iburyo "Nkoresha", ku ruhembe rw’ibumoso "Isezerano" ndetse no ku ruhembe rw’inyuma rugaragiwe n’izisigaye zose zirimo izo ntegereje nawe ugitegereje.

Kuwa Kabiri tariki ya 22/05/2023, iyi couple yanyarukiye ku cyicaro cya MTN Rwanda ihundagaza amainite muri telefoni ubundi ihamagara abanyamakuru bakora mu gisata cy’iyobokamana, abanyamakuru nabo bati ’ntitwabatenguha’, ubundi bahurira mu nyubako yitwa "Crown conference Hall" iri i Nyarutarama ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Paradise.rw iri mu babashije kwitaba telefoni y’uyu muryango ubundi tunyarukirayo kugira ngo tuzatangarize abakunzi bacu amakuru itariho ivumbi dore ko bavuga ngo "Inkuru mbarirano iratuba". Twagiye!!

Iki kiganiro cyatangiye Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 dore ko ari bwo aba baramyi binjiye mu cyumba cyabereyemo iki kiganiro cyayobowe n’umusore w’umuhanga witwa Mandela usanzwe ari umuririmbyi wa True Promises Ministries.

Yatangiye ashimira itangazamakuru ku bw’umusanzu rikomeje gutanga mu kubaka Gospel ndetse by’umwihariko abashimira imikoranire yabo myiza na James na Daniella.

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa batandukanye ku kuba bagira uruhare kugira ngo abantu bamenye ubutumwa bwiza. Abafatanyabikorwa barimo Mustapha umuyobozi w’ishuri rya International Technician School (ITS)- ishuri ryigaho abaramyi Dorcas na Vestine.

Abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo Moriox wari witabiriye iyi nama ndetse na Crown Conference yabereyemo inama, nabo bashimiwe ku mikoranire myiza ndetse n’Iterambere rya Gospel.

Saa kumi n’iminota mirongo itatu yahise aha umwanya James Rugarama wagaragazaga ibyishimo mu maso. James nawe yunze mu rya Mandela ashimira buri wese washyizeho itafari rye mu gushyigikira muzika yabo. Aha yakomoje ku bantu baba hanze y’u Rwanda bakomeje kugaragaza urukundo bafitiye iyi couple.

Yahise avuga ku gitaramo bari gutegura nyuma y’imyaka itatu badataramira abakunzi babo. Iki gitaramo cyiswe "Gathering of Rwanda 1000". Yavuze ko bahisemo gukora igitaramo kitarimo abantu benshi mu rwego rwo gufasha abantu bakomerekeye mu nsengero.

Yasobanuye ko hari abantu bagiye babandikira bababwira ko bitewe n’ibikomere bagiye bagirira mu nsengero zitandukanye, batakijya guteranira mu nsengero ahubwo bafashwa n’ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo z’abaramyi barimo James na Daniela birumvikana.

Gusa yatangaje ko nyuma y’iki gitaramo bazategura ikindi kizitabirwa n’abantu benshi nk’icyabaye mu mwaka wa 2020.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye aho bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, nabo barinigura karahava bazana ibyo bari barabitse byose mu myaka itatu yari ishize iyi couple idategura igitaramo, habe n’icya buracyeye.

Joel Sengurebe wa iyobokamana.com&TV niwe wabimburiye abandi banyamakuru. Aragira ati "Hashize imyaka itatu mudakora igitaramo, ese abantu 1000 ko ari bakeya?".

James yahise amusubiza ati "Ahubwo mbere twari twateganyije abantu Magana arindwi, kuko umubare karindwi ufite ubusobanuro mu muryango wacu, gusa nyuma tuza gusanga ko twakwakira 1000 kuko umubare 1000 nawo ni umubare mwiza".

Obededomu Frodouard wa Paradise.rw yakurikiyeho ati "Mwatubwiye ko mwahisemo gutumira abantu bakeya hagendewe ku byifuzo by’abantu baba hanze y’u Rwanda bababwiye ko mu rwego rwo kugikurikirana neza hifashishijwe ikoranabuhanga, amajwi n’amashusho ameze neza;

Ese kuba mwateguye iki gitaramo mugendeye ku byifuzo by’abakunzi banyu baba hanze y’u Rwanda, mukaba mwaranatangiye kwandika indirimbo zo mu ndimi z’amahanga, ibi si ibimenyetso simusiga ko mwaba mugiye gutura hanze y’u Rwanda nk’uko bikomeje kuvugwa?"

James ati "Igihe cyo kujya gutura hanze y’u Rwanda ntabwo twe tukizi, Imana niyo ibizi, gusa tujyayo kenshi muri gahunda z’Umurimo w’Imana kandi tukagaruka". Daniella nawe yahise abishimangira asubiza umunyamakuru Obededomu ko urugo rwabo rugendera ku Mugambi w’Imana, ko ari Imana ibishatse bajya guturayo.

Obededomu Frodouard wa Paradise ubwo yabazaga ikibazo

Umunyamakuru Justin wa Flash FM ati "Ese ko umuziki wanyu ushingiye ku kuba muri couple, ese ubu muramutse mukoze Divorce, indirimbo zanyu zaba iza nde? James yahise amusubiza nta kujijinganya ati "Ibya Divorce mube mubyibagiwe, ntabwo binashoboka, ntibyabaho".

Umunyamakuru Karasira Steven wa Radio Umucyo ati "Mbere na mbere ndashimira Imana ko yabateyeho inyama!". Akomeza agira ati "Ese mubona couple yanyu ari ikihe kintu umuntu yabigiraho mu bijyanye na Divorce zikorwa?"

James ati "Icyo kutwigiraho, turi abanyantege nke, ariko dufite ibyiringiro muri Kristo Yesu, turasengana na Madamu wanjye, turigishanya, turakomezanya, nibwo buryo buduha ibyiringiro".

Rachel wa InyaRwanda.com ati "Mwatubwiye ko abazitabira concert ari abantu bahuye n’ibikomere byo mu madini, ese ibikomere bakuye mu madini muvuga ni ibihe?".

James ati "Si ngombwa ko byose mbirondora, ariko namwe murabizi ko hari abashumba bagiye bahemukira intama bikabatera ibikomere byo kuzinukwa urusengero".

Ikindi, abihuza n’ubuyobe mu nsengero zimwe na zimwe, aho yatanze urugero rwa video imaze iminsi icaracara ku mbuga nkoranyambaga igaragaramo umuvugabutumwa ubwira umuntu ko agomba gutanga ituro ry’ibihumbi Magana atatu (300,000 Frw).

Iki kiganiro cyasojwe no gufata amafoto y’Urwibutso.

Twabibutsa ko igitaramo cya James na Daniella ’Gathering of 1000 Special Extended Worship Live Concert’, kizaba tariki 2 Kamena 2023 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugorob, muri Kigali Convention Center. Kwinjira ni 15,000 Frw.

Amatike ari kuboneka kuri www.tchaptchap.com. Ushobora no kugura itike ukoresheje Mobile Money ukandika muri telefone yawe: *544*351#

James na Daniella bateguye igitaramo cy’abantu 1000

James & Daniella hamwe n’umunyamakuru wa Paradise

James na Daniella batangarije ibibazo by’ingutu babajijwe

Abanyamakuru bafashe ifoto y’urwibutso na James na Daniella

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Paradise.rw Uwiteka abahe umugisha mumaze kugera kure kbsa!!! Uyu muvandimwe Frodouard Imana ikomeje kumukoresha.Abamuzi saint Joseph ntibakwemera ko ari we ugeze kuri uru rwego pe

Cyanditswe na: Mahoro Tumaini   »   Kuwa 27/05/2023 00:26