Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Aimé Uwimana, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya Imana bafite izina rikomeye, yatanze ubutumwa bwuje ihumure, ukwiyubaka n’icyizere.
Mu butumwa bwe ducyesha Radiyo Umucyo, Aime Uwimana yavuze ati: "Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duhumurije abayirokotse, dusaba Imana ngo ikomeze ibomore ibikomere, ikize n’intimba zo mu mutima. Dukomeze kandi guharanira kubiba ibyiza kugira ngo twe n’abadukomokaho bose bazasarure ibyiza."
Ni amagambo yuje impuhwe n’ubutumwa bw’icyizere, aho asaba ko Imana yakomeza gufasha abarokotse Jenoside gukira ibikomere byo ku mutima, anasaba ko twese dukwiye guharanira gukora ibyiza, kugira ngo ejo hazaza h’Abanyarwanda bose harusheho kuba heza.
Aimé Uwimana azwi cyane mu ndirimbo zubaka roho, zigatera ihumure n’amahoro. Mu bihe nk’ibi byo kwibuka, ubutumwa bwe buratanga icyizere ndetse bugaragaza ko kwibuka atari ukwibera mu gahinda gusa, ahubwo ari no guharanira kwiyubaka no kubaka ejo hazaza heza.
#Kwibuka31
#TwibukeTwiyubaka
[www.kwibuka.rw] (http://www.kwibuka.rw)