Abahanzi b’ibyamamare n’amatsinda 3 akomeye bamaze gutangazwa ko bazasusurutsa abazitabira igitaramo mpuzamahanga cyiswe "Gather 25".
Abo baramyi ni Aimé Uwimana, Fabrice and Maya, Chryso Ndasingwa, True Promises, Apostle Appolinaire & Jeannette, Prosper Nkomezi, New Life Band, umunya Nigeria Tim Godfrey, Watoto Children (itsinda ryo muri Uganda) ndetse na Himbaza Club.
Tim Godfrey uzaririmba muri iki gitaramo ni umuramyi w’icyamamare muri Nigeria na Afrika muri rusange, akaba yaramamaye mu ndirimbo ’’Nara’’ yakoranye na Travis Greene, ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 142. Ni ubwa mbere azaba ataramiye mu Rwanda.
Gather 25 ni igiterane cyiswe iri zina hagendewe ko turi mu mwaka wa 2025. Ni Igiterane cyateguwe na Ministry yitwa IF Gather yo muri America (mbere bateguraga ibiterane by’abagore byitwa If Gather nyuma biza kwaguka biba iby’abantu bose).
Kuri ubu uyu muryango uyobowe na Jenny akaba ariwe wagize igitekerezo cyo gutegura igiterane cyahuza Umubiri wa Kristo ku isi hose (ni ukuvuga ngo abantu bose bizera Kristo bazaba bari ku gikumba cy’amasengesho buri wese aho ari bashimira Imana banayitaramire mu gihe cy’amasaha 25.
Ni igikorwa giteganyijwe ku isi yose ku masaha atandukanye. Ku mugabane wa Afurika, u Rwanda rukaba rwaragiriwe umugisha wo kwakira iki gitaramo cyiswe "Gather 25".
Inyubako ya BK Arena ikaba ariyo izakira iki giterane kizaba tariki ya 01 Werurwe 2025 aho guhera saa saba z’amanywa imiryango izaba ifunguye.
Ni umwanya mwiza wo gusenga Imana no gutarama mu ndirimbo mu buryo bw’Indirimbo doreko hatumiwemo abaramyi b’Ibyamamare n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yanditse amateka.
Hateganyijwe kandi abagabura beza b’Ijambo ry’Imana aho buri gihugu cyatoranyijwe gifite amasaha atatu yo kwegerana n’Imana. Nta muntu uhejwe muri iki gitaramo dore ko kidashingiye ku idini n’imyemerere runaka.
Kwinjira ni ukwiyandikisha ugatanga amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) azafasha abanyarwanda badafite ubwisungane mu kwivuza kububona. Kwiyandikisha, kanda *513#.
Iki giterane kizajya kiba rimwe mu myaka ibiri, bivuze ko kizongera kuba mu mwaka wa 2027 aho kizagarukana izina rya Gather 27.
Tim Godfrey agiye gutaramira mu Rwanda
U Rwanda rugiye kwakira igiterane gikomeye ku isi
RYOHERWA N’INDIRIMBO ’’NARA’’ YA TIM GODFREY FT TRAVIS GREENE