× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

N’igihe nzitaba Imana muzayindirimbire! Muhoza Maombi yakoranye indirimbo idasanzwe na Bigizi Gentil-VIDEO

Category: Rwanda Diaspora  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

N'igihe nzitaba Imana muzayindirimbire! Muhoza Maombi yakoranye indirimbo idasanzwe na Bigizi Gentil-VIDEO

Muhoza Maombi ukorera umurimo w’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), nyuma yo kuva mu Rwanda aho kuri ubu atuye mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee, arakataje mu muziki usingiza Imana aho yamaze gushyira hanze indirimbo "Iby’Imana ikora" ft Bigizi Gentil.

Ni umwe mu baramyi bakomeje guha umukoro ukomeye abandi banyempano wo gukoresha neza italanto bahawe nk’uko byanditswe muri Matayo 25:20-21 handitswe ngo ’’Uwahawe Italanto eshanu araza, azana izindi Talanto eshanu ati’’Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu;

Shebuja aramubwira ati ’Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse muri bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shebuja’.

Nyuma yo kwiyemeza no kwirundumurira mu muziki, Maombi ni umwe mu baramyi bakomeje kugaragaza ko nta kidashoboka. Tekereza nawe ku muhanzi umaze gushyira hanze indirimbo enye akaba amaze gukorana indirimbo ebyiri n’Ibyamamare muri Muzika nyarwanda.

Abo bahazi b’ibyamamare ni Patient Bizimana bakoranye indirimbo iheruka ndetse na Kizigenza Bigizi Gentil wamenyekanye mu ndirimbo nka Kipenzi, Imvugo yiwe n‘izindi, bakaba bahuje imbaraga bagasubiramo indirimbo yo mu gitabo ya 45 yitwa ’’Iby’Imana ikora’’.

Ni indirimbo ije isanga mu mitima y’abakunzi be izindi ndirimbo eshatu arizo Uhoraho, Humura yakoze ku giti cye ndetse Na ‘’Amashimwe’’ Ft Patient Bizimana.

Mu kiganiro na Paradise, Muhoza Maombi yagize ati ’’Impamvu nahisemo kuririmba indirimbo ya 45 mu Gakiza ni uko ariyo nkunda cyane! N’izindi ndazikunda, ariko yo ndayikunda ndetse cyane."

Yakomeje avuga ko yumva n’umunsi azitaba Imana ariyo ndirimbo "bazandirimbire rwose". Abajijwe icyatumye ahitamo kuririmbana na Bigizi Gentil kandi aziranye n’abaramyi benshi, yavuze ati ’’Icyatumye muhitamo ni uko iriya ndirimbo nawe ayikunda cyane, niyo mpamvu ariwe nahisemo kugira ngo ayimfashe".

Abajijwe igihe azasohorera indi ndirimbo wenyine dore ko hari abakunzi be bakomeje kugaragaza ko bakumbuye kongera kumwumva ari wenyine, yasubije ko hagati y’ukwezi kwa munani ndetse n’ukwa cyenda agomba kuba yahaye abakunzi be indi ndirimbo itari collabo doreko ariwo mushinga ashyize imbere.

Abantu benshi bakunze kwibaza ibanga uyu muramyi akoresha rituma bimworohera gukorana indirimbo n’abaramyi b’ibyamamare, mu gihe hari benshi bakomeje gutangaza ko bagiye bagira imbogamizi zo kwegera ibi byamamare.

Nko mu minsi ishize mu kiganiro n’itangazamakuru cyari cyateguwe na James na Daniella, umwe mu banyamakuru yababajije icyo bazakorera umwe mu baramyi uherutse gutangaza ko yagerageje guhamagara James na Daniella inshuro 116 abasaba Collabo ariko ntibamufata.

Aha abajjwe ibanga akoresha rituma bimworohera gukorana indirimbo n’ibyamamare muri Gospel yagize ati ’’Abahanzi b’Inaha muri Amerika bakomeye baba bashaka kuzamura abahanzi bakiri batoya kugira ngo nabo bazamuke, rero ntabwo wabasaba ubufasha ngo babyange".

Yongeyeho ko nta kintu na kimwe babasaba, ndetse ko batabashyiraho amananiza kuko baba bashaka ko bazamuka. Gusa, yongeyeho ko bisaba kwigirira icyizere ukavuga uti ’’Njyiye kwegera runaka musabe imikoranire, kandi nizeye ko bigomba kwemera mu izina rya Yesu Kristo".

Yasoje ikiganiro atangaza ko nyuma y’iyi ndirimbo ateganya gukomeza aha yagize ati’’Ntabwo nteganya gusubira inyuma, kandi hamwe n’Imana ndabizi neza ko izanshoboza, izandinde kunanirwa, Imana intabwo yabura uyikorera kandi duhari." Yongeyeho ko agomba gukora umurimo w’Imana butarira agifite imbaraga.

Muhoza Maombi mu gihe gito amaze mu muziki amaze gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibikomerezwa

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MAOMBI FT BIGIIZ GENTIL

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.