× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yujuje imyaka 20: Uko Kamikazi Dorcas ahuje ibigwi n’Umwigishwa wa Yesu wa mbere w’umugore

Category: Artists  »  1 hour ago »  Sarah Umutoni

Yujuje imyaka 20: Uko Kamikazi Dorcas ahuje ibigwi n'Umwigishwa wa Yesu wa mbere w'umugore

Ku wa 28 Kamena 2026, Kamikazi Dorcas yujuje imyaka 20 y’amavuko. Nubwo akiri muto, amaze kwandika amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibigwi bye byinshi abisangiye n’umuvandimwe we Ishimwe Vestine bagize itsinda rya Vestine na Dorcas, rimaze kuba kimwe mu bikunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu Dorcas ari mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Iyi sabukuru ye y’amavuko ifite ubusobanuro bwihariye kuko ije mu gihe ubuzima bwe n’umuziki we biri gufata indi ntera nyuma yo kwimukira muri Canada no gutangira urugendo rushya rw’umuziki.

Yakuriye mu muryango wamutoje gukunda Imana

Kamikazi Dorcas yavutse ku wa 28 Kamena 2006, avukira mu Karere ka Musanze. Ni umukobwa wa Nizeyimana Mazimpaka na Uzamukunda Elizabeth, akaba akomoka mu muryango w’abana batandatu, ugizwe n’abakobwa bane n’abahungu babiri.

Ababyeyi be bazwiho gukorera Imana, ibintu byatumye Dorcas akurira mu burere bushingiye ku ndangagaciro za gikristo. We na mukuru we Ishimwe Vestine batangiye gukorera Imana bakiri bato cyane muri Goshen Choir yo muri ADEPR Muhoza.

Benshi mu bamuzi bavuga ko ubuzima bwe bwubakiye ku kwicisha bugufi, kubaha abantu no gukunda Imana, ibintu byagiye bigaragarira no mu ndirimbo ze.

Dorcas yize amashuri ye yisumbuye muri International Technical School of Kigali (ITS Kigali), aho yayarangirije muri Nyakanga 2025.

Mu bihe yari akiri ku ishuri, we na mukuru we bakoraga ingendo ndende buri mpera z’icyumweru bavuye ku ishuri bajya gufata amajwi cyangwa amashusho y’indirimbo, hanyuma bagasubira ku ishuri ku Cyumweru nijoro.

Nubwo umuziki wabo wari umaze kwamamara cyane, ntiyigeze areka amashuri. Yakomeje kugaragaza ko yifuza gukomeza na Kaminuza ndetse ko ubuhanzi butagomba kubuza umuntu kwiga.

Dorcas yatangiye kuririmba akiri muto muri Goshen Choir, ariko urugendo rwabo rwahinduye isura mu 2020, ubwo we na mukuru we basinyaga amasezerano na MIE Empire ya Murindahabi Irénée (M Irene). Ni bwo batangiye kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo.

Ijwi rye ryihariye ryatumye yigarurira imitima ya benshi

Abasesenguzi ba muzika bavuga ko kimwe mu bitandukanya Dorcas n’abandi bahanzikazi ari ijwi rye rifite imbaraga n’ubushobozi bwo kuririmba amajwi yo hejuru adacogora.

Mu gihe Vestine akunze kuririmba mu buryo bworoheje kandi butuje, Dorcas azana imbaraga zituma indirimbo zabo zirushaho kuryoha.

Mu rugendo rwabo, Vestine na Dorcas bamaze gusohora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo:
Nahawe Ijambo, Adonai, Ibuye, Nzakomora, Si Bayali, Emmanuel na Yebo.

Izi ndirimbo zafashije abantu benshi kwegera Imana, ndetse zibarurirwa muri zimwe mu zakunzwe cyane muri Gospel nyarwanda.

Nubwo abantu benshi bamubona aseka, ubuzima bwa Dorcas ntibwari bworoshye. Gutandukana kwa Niyo Bosco na MIE Empire mu ntangiriro z’urugendo rwabo. Ubukwe bwa mukuru we Vestine mu 2025, bwamusigiye inshingano nshya zo kwiga kubaho atari kumwe na we buri munsi.

Gusesa amasezerano hagati ya Vestine na Dorcas na MIE Empire muri Kamena 2026, nyuma y’imyaka itanu y’ubufatanye. Ibi byose byabaye amasomo yamukuje mu mitekerereze no mu mwuga.

Canada yahinduye amateka y’ubuzima bwe

Mu Ukwakira 2025, Vestine na Dorcas bakoze ibitaramo bikomeye muri Canada muri "Yebo Concert Tour", byabereye mu mijyi itandukanye irimo Vancouver, Regina, Winnipeg, Edmonton na Calgary.

Ibyo bitaramo byitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Canada.
Nyuma y’urwo rugendo, bombi bahisemo gukomeza ubuzima bwabo muri Canada, aho kuri ubu batuye kandi bakomeje umuziki wabo ndetse n’izindi gahunda z’ubuzima.

Yujuje imyaka 20 afite byinshi amaze kugeraho

Mu myaka 20 gusa, Dorcas amaze: Kuba umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda; Kuririmba mu bihugu bitandukanye; Gukorera ibitaramo muri Amerika y’Amajyaruguru; Kugera ku bakunzi ba muzika bo hirya no hino ku Isi no Kuba icyitegererezo ku bakobwa benshi bifuza gukora umuziki wa Gospel.

Dorcas wa Bibiliya n’uwa none bahuriye he?

Izina Dorcas rifite amateka akomeye muri Bibiliya. Mu Byakozwe n’Intumwa 9:36, Dorcas (witwaga na Tabitha) avugwa nk’umwigishwa wa Yesu wa mbere w’umugore wavuzweho kuba yarakoraga ibikorwa byinshi by’urukundo no gufasha abakene.

Bibiliya igira iti: "I Yopa hari umwigishwa w’umugore witwaga Tabitha, bisobanurwa ngo Dorcas. Yakoraga ibyiza byinshi kandi yagiraga ubuntu bwinshi."

Dorcas wa Bibiliya yamenyekanye cyane kubera gufasha abapfakazi n’abakene, ndetse igihe yapfaga, Petero yaramusengeye arazuka, bituma abantu benshi bizera Kristo.

Mu Kigereki, izina Dorcas risobanura Gazelle, inyamaswa izwiho ubwiza, umuvuduko n’igikundiro.

Nubwo Kamikazi Dorcas atari Dorcas uvugwa muri Bibiliya, hari ibintu byinshi bahuriyeho.

Bombi bahuje izina "Dorcas"
Bombi bazwiho gukorera Imana bakiri bato.
Bombi bafite umutima wo gukorera abandi.
Bombi bakoresheje impano zabo mu guhesha Imana icyubahiro.

Ni yo mpamvu benshi babona ko izina rye rifite ubusobanuro bukomeye kandi rijyanye n’umuhamagaro we. Ikindi ni uko Dorcas wo muri Bibiliya yaremeye abantu benshi binyuze mu mirimo myiza yabakoreraga, bivuze ko hari abagize ubuzima bwiza babikesha we.

Dorcas wo mu Rwanda na ko wo muri Canada, nawe amaze kuremera abantu benshi. Uti gute? Kuba yarakoresheje neza impano ye yo kuririmba byaremye icyizere mu rungano rwe rwinshi narwo rutangira kuririmbira Imana. We n’abamuvomyeho inganzo bamaze guhembura imitima y’abantu babarizwa muri za miliyoni.

Dorcas wo muri Bibiliya avugwa nk’umwigishwa wa Yesu wa mbere w’umugore, bivuze ko ari we witabye bwa mbere uyu muhamagaro mu bagore. Dorcas wavukiye i Musanze, nawe afite agahigo ko kuba afatanyije na mukuru we Vestine baratangije ibijyanye no kuririmbana kw’abakobwa bavukana.

Isabukuru si umunsi wo kwizihiza gusa

Ku wa 28 Kamena, Dorcas yujuje imyaka 20. Ni imyaka igaragaza intambwe ikomeye mu buzima bw’umuntu, cyane cyane ku muntu watangiye kuba icyamamare akiri muto.
Ni umwanya wo gushima Imana ku byo yakoze, kureba aho avuye, gusuzuma aho ageze no kongera kwiyemeza gukomeza gukorera Imana.

Abakunzi be bamwifuriza gukomeza kugira ubuzima buzira umuze, gukomeza gukuza impano ye no kugera kure mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

Mu myaka 20 amaze ku Isi, Kamikazi Dorcas yamaze kugaragaza ko impano iherekejwe n’uburere bwiza, umurava no kwizera Imana bishobora kugeza umuntu kure.

Kuri benshi, urugendo rwe ruracyatangira, kandi bizeye ko imyaka iri imbere izarushaho kumugirira umugisha no kumugira umwe mu baramyi bakomeye b’Abanyarwanda bazwi ku rwego mpuzamahanga.

Kamikazi Dorcas wo muri Vestine & Dorcas yujuje imyaka 20 y’amavuko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.