Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Zoravo, yasohoye "Rafiki Mwema" yakoranye na Jado Sinza na Esther, yongera gukomeza ubufatanye bwabo.
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Gospel muri Tanzaniya, Zoravo, yasohoye indirimbo nshya yise "Rafiki Mwema" yakoranye n’abahanzi babiri bashakanye, Jado Sinza na Esther bo mu Rwanda. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 26 Kamena 2026 mu buryo bwa Live Video.
"Rafiki Mwema" ni indirimbo ivuga kuri Yesu Kristo nk’inshuti nyakuri ihora hafi y’abayizera mu bihe byose. Jado sinza aganira na Paradise yatangaje ko ubutumwa bwayo ari ukwibutsa abantu ko Kristo ari inshuti idatererana, idacira abantu urubanza ahubwo ikabakunda kandi ikabahora hafi mu mibereho yose banyuramo.
Jado Sinza yavuze ko ubufatanye bwe na Zoravo bwatangiye ubwo uyu muhanzi yari yasuye u Rwanda. Icyo gihe bari bateganyije gukorana indirimbo imwe, ariko gahunda zirahinduka, Jado ahitamo gukora indirimbo "Ndategereje." Nyuma yaho, Zoravo yongeye kumuhamagara, bituma basubira muri studio bakora "Rafiki Mwema".
Jado Sinza yavuze ko hari byinshi yigiye kuri Zoravo, cyane cyane uburyo yicisha bugufi no kwitwara neza.
Yagize ati: "Ikintu cya mbere nabonye kuri Zoravo ni ukwicisha bugufi. Ni umuntu uganira neza na buri wese kandi akaba ari umunyamuziki mwiza. Iyo aririmba numva atanga ubuzima."
Yongeyeho ko gukorana na Zoravo byamubereye intambwe ikomeye yo kwagura umurimo we w’ivugabutumwa ukarenga imipaka y’u Rwanda.
Ati: "Ni we muntu wa mbere dukoranye ku rwego mpuzamahanga. Ni intangiriro yo kwambuka imipaka kugira ngo ubutumwa tugenda dutanga bugere no mu bihugu bivuga Igiswayile nka Tanzania n’ahandi."
Ubu bufatanye bwiyongereye ku zindi ndirimbo Jado Sinza amaze gukorana n’abahanzi batandukanye. Muri zo harimo "Bwana Nasubiri" yakoranye na Zoravo mu myaka ibiri ishize, "Amateka" yakoranye na Bosco Nshuti, "Ndi Imana Yawe" yakoranye na Neema, ndetse n’izindi ndirimbo zakunzwe nka "Imbabazi", "Forever", "Aragukunda", "Ni Nziza" na "Yampinduye Mushya" yakoranye n’umugore we Esther.
Mu gihe gito "Rafiki Mwema" imaze isohotse, yatangiye kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, ikomeza urugendo rwa Zoravo rwo gukorana n’abahanzi bo mu karere mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.
Zoravo
Jado & Esther
Reba iyi ndirimbo