Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati “Nta mugabane ufite mu bya Data, kuko uri umwana w’undi mugore.” "Nuko Yefuta arambuka atera Abamoni arwana nabo, Uwiteka arabamugabiza".
(Abacamanza 11:2) (11-32).
Imana ihabwe icyubahiro ibihe byose. Ishimwe kuko ari Imana ijya ibasha gukora ibiruta ibyo twibwira, ndetse ibasha kuduhindurira amateka abatubonyemo ubujiji bwo ku rwego rw’isi bakatwita abanyabwenge, uwari ku cyavu akicarana n’abakomeye. Ni Imana igutabarira aho wasebeye imbere y’abanzi bawe bakagufasha gushima kuko nta kundi babigira Hallellujah
Yefuta yari umwana wa Gileyadi ariko benese baramwirukana, bari bazi ko azabaho nabi ariko umugambi w’Imana wakomeje ku buzima bwe, Imana yo yabonaga igiye kumutoza kugira ngo imugire uwo kwifuzwa, imugire intwali ndetse azatabare ubwoko bw’iwabo Hallellujah.
Ntukangwe n’ibikubuza amahoro, wasanga ari rwo ruganda uri kunyuzwamo kugira ngo uvemo uri ikigiye kubemeza ko nyuma y’umuntu hari Imana ishoboye byose. Urabona ibigeragezo ari byinshi, ibitero bya satani birakuzengurutse, bimeze nk’iby’Abamoni bari bagabye kuri Yefuta, shira ubwoba Uwiteka arakuneshereza, aguhe imbaraga uneshe ingabo za satani zikugose mu Izina rya Yesu.
Akira ubutsinzi buturutse ku Mana. Amen