× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 8 byagufasha kwishimira mu Mwami iminsi yose- Bishop Dr Masengo

Category: Bible  »  April 2023 »  Editor

Ibintu 8 byagufasha kwishimira mu Mwami iminsi yose- Bishop Dr Masengo

Shalom, nzi ko buri muntu wese akeneye ibyishimo. Namenye kandi ko umuntu wese ukeneye ibyishimo nta hantu yabihahira muri iyi Si.

Kubera iyo mpamvu, mu gihe nsoza inyigisho natangiye hejuru yo kwishimira mu Mwami, nifuje kukwibutsa ibintu byagufasha kwishima.

1. Suzuma uburyo usabana n’Imana kuko buri connection ku Mana ni connection ku isôko y’ibyishimo.

2. Suzuma uburyo ucya bugufi kuko ubwibone bubuza umuntu ibyishimo. Bumuteranya n’abantu. Bumwangisha abantu. Kd igitangaje akenshi umuntu yiyemera ntacyo ari cyo. Umuntu ni muto cyane, ISI irahinduka. Akenshi abiyemera usanga n’umuhanda batuyeho ntawe uzi ko bahaba.

3. Iga kureba ibibazo uhura nabyo nk’uko Imana ibireba numara ukuremo amasomo meza kuruta ko ukuramo ibigukomeretsa.

4. Gerageza gukemura amakimbirane kuko impaka n’amakimbirane bimunga amahoro yo mu mutima. Muri ubu buzima umuntu nagusindira ntuzamutindeho. Umuntu aboga icyo yariye.

5. Iga gushimira Imana ku byo yakoze aho guhora ubona ibitagenda. Udashima n’umurozi.

6. Ukorere Imana unyuzwe kuko igihe nikigera uzagororerwa. Iki Nicyo gihe cyiza cyo gukora.

7. Ushyire umutima n’intekerezo zawe ku Mana no kubyo yaguseseranije kuruta guhanga amaso ibibazo.

8. Baho mu kwizera aho kubaho mu marangamutima.

Ndahamya ko buri muntu wese ukurikiza izi nama azasubirana ibyishimo.

Mugire umunsi mwiza.

*©️📩Devotion posted-by Dr. Fidèle MASENGO,* The CityLight Foursquare Gospel Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.