× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amatoni y’amabuye y’agaciro arutwa n’urushyi rumwe rupfumbase ubwenge

Category: Bible  »  October 2022 »  Nelson Mucyo

Amatoni y'amabuye y'agaciro arutwa n'urushyi rumwe rupfumbase ubwenge

Ubwenge burusha agaciro amasaro y’agahebuzo, ntawagira ikindi yifuza cyahwana na bwo. Imigani 3:15

Hari amagambo usoma muri Bibiliya ukibaza ngo mbese ibi ndabyemera? Ese koko nemerako nta kintu na kimwe nakwifuza cyarusha ubwenge akamaro? Kuko hari byinshi twese twifuza mu buzima, ndetse umuntu agashyiramo agatege ashaka kubigeraho. Noneho Ijambo ry’Imana rikaza rikakubwira ngo muri ibyo byose wirukaho, nta na kimwe cyahwana n’ubwenge.

Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi. Nuko rero shaka ubwenge, ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga. Imigani 4:7.

Noneho umwanditsi w’Imigani we akanongeraho ko muri byose, ikintu cyo kwitaho ari ubwenge. Gushaka ubumenyi wakoresha mu gukemura ibibazo. Akavuga ngo ibyo utunze byose ntuzatinye kubitanga ngo wibikeho kujijuka. Umunyabwenge Benjamin Franklin we yaravuze ngo ushoye imari ye ku kujijuka ntawayimwiba. Yerekana ko gushora imari ku kwivana mu bujiji bibyara inyungu irambye.

Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, n’umuntu wiyungura kujijuka. Imigani 3:13

Umuntu ushaka kugira ubwenge cyangwa kuba umuhanga atangirira mu kumenya Imana. Bitari ukuvuga ngo Imana wayumvise bayivuga, ahubwo koko guhura nayo ikakwibwira. Ukamenya umutima wayo, ugasabana n’Umwuka Wera, ugahishurirwa Ijambo ryayo. Ukabona icyubahiro cyayo, warangiza ukamenya umugambi wayo. Ibyo iyo bibaye hazamo kuyubaha, bidaturutse mu bwoba, ahubwo bivuye mu gusobanukirwa icyubahiro ifite n’imbaraga zayo.

Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, kandi kumenya Uwera ni ubuhanga. Imigani 9:10

Kumenya Imana no kugirana ubucuti nayo bitangirira mu kumenyako iriho, utabishidikanyaho, warangiza ukamenyako igira urukundo rwinshi tuyitera gutanga by’indengakamere, ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. Abaheburayo 11:6 BYBS

Iyo ugize ubwo bumenyi, ibindi byubakiraho kuko uba ufite umusingi mwiza. Ubundi bumenyi wongeyeho bukugirira akamaro ndetse kenshi. Bibiliya yigishako akamaro k’ubumenyi ari ukurinda ubuzima bw’ubufite, muyandi magambo intego y’ubwenge ni ukuduhesha ubuzima bwiza.

Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza. Imigani 8:10 BYBS

Mu gice cya munani mu gitabo cy’Imigani niho hahishura ubu bwenge aho buganisha. Umwanditsi akomeza avuga ngo ibindi uri kuvunika ushaka ubyihorere wishakire ubwenge. Wakomeza hasi ugasanga Bwenge avuga ni umuntu, ni umukozi wahoranye n’Imana kuva isi yarembwa, ni uwakunze abari mu isi kuva yabaca iryera. Ni wa wundi Yohana we yise Jambo, umwe waremye byose, Umwana w’Imana, Yesu Kristo, utanga ubugingo.

Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo, kandi azahabwa umugisha n’Uwiteka. Imigani 8:35 BYBS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.