× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kamere yawe ni iyihe muri izi ebyiri? Uko wamenya niba ufite kamere nshya cyangwa iya kera

Category: Bible  »  June 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Kamere yawe ni iyihe muri izi ebyiri? Uko wamenya niba ufite kamere nshya cyangwa iya kera

Bibiliya ivuga kuri kamere ebyiri ziba mu bantu. Hari kamere ya kera, hakaba na kamere nshya, ari yo Imana ishaka ko twambara.

Muri Bibiliya, havugwamo umugabo witwaga Nabali uvugwaho ko ubugoryi ari bwo bwari kamere ye. Muri 1 Samuel 25:25 hagira hati: “Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa ni ko ari, izina ni ryo muntu. Nabali ni ryo zina rye kandi ubupfu ni bwo kamere ye.”

Uyu murongo ugaragaza ko Nabali yari yambaye kamere mbi, ariko umugore we Abigayili yari yambaye kamere nziza. Inziza ni yo yitwa nshya.

Kwambara kamere nshya si kimwe n’uko twambara umwambaro ngo nusaza ejo tuwujugunye, ahubwo ni ukwambara umwambaro usa n’uruhu rw’umubiri wacu, ku buryo tutazigera tuwukuramo. Kamere ya kera yo igomba kuba nk’umwenda unuka kandi ukwiriye gutwikwa.

Icyakora, iyo ijambo kamere rivuzwe muri rusange, riba ryerekeza ku migirire mibi, ari yo mpamvu buri muntu wese wiyeguriye Imana aba akwiriye gukora uko ashoboye akambara indi kamere nshya, itandukanye n’iyi yo kuba abanyabyaha buri wese yambaye.

1 Petero 2:10 hagira hati: “Ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzugura gutegekwa. Ni abantu bahangara nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro.”

Hano bigaragara neza ko kamere ari imico mibi abantu basanganywe, dore ko Satani yatumye buri wese avukana icyaha cy’inkomoko, ari cyo gitera buri wese gucumura no kugerwaho n’ibibi birimo n’urupfu.

Wakora iki ngo wambare kamere nshya, kandi se ni iki kiyiranga?

Bibiliya Yera iyo ivuga kuri ‘kamere’ ikoresha ijambo ‘umuntu.’ Ahari ‘kamere ya kera,’ akenshi ikoresha ijambo ‘umuntu wa kera,’ ari na yo mpamvu hari n’aho yita ‘kamere nshya’ ‘umuntu mushya.’ Icyakora ayo magambo yose arahuza.

Mbere yo kumenya ibiranga kamere nshya, dore ibiranga iya kera:

Abagalatiya 5: 19-21 hagira hati: “Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bias bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.”
Iyo mico ni yo iranga kamere ya kera.

Kugira ngo wambare kamere nshya, usabwa kugira ubumenyi nyakuri, ni ukuvuga ubumenyi bwo mu ijambo ry’Imana. Ugomba gusoma Bibiliya, ukifatanya n’abo muhuje ukwizera, ukirinda inshuti zifite kamere ya kera, hanyuma ukitoza iyi mico ikurikira, kugira ngo ubeho uyoborwa n’umwuka, wambare kamere nshya yitwa iy’Imana:

Abagalatiya 5:22-23 hagira ahati: “Ariko rero imbuto z’umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. 25 Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka.”

Ese iyo wisuzumye usanga wambaye iyihe kamere? Kwambara kamere nshya ntibivuze ko utakora icyaha, ahubwo bivuze ko wirinda icyaha, ugakora ibyiza uko ushoboye, ugasaba imbabazi kandi ugahinduka. Nubikora buri munsi uzagenda uhindurwa mushya kurushaho, urusheho kwambara kamere nshya.

“Mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye.”-Abakolosayi 3: 10.

Ni byinshi wakora ukambara kamere nshya, ni yo mpamvu ukwiriye kwigenzura buri munsi mbere yuko uryama ukareba niba uwo munsi wabaye umuntu mushya mu migirire, wajya kubyuka ukabanza kubisengera kandi ugakora ibihuje n’ibyo wasabye. Ni urugendo ruhoraho, kandi rusaba umutima ukunze.

Kwambara kamere nshya ni urugendo ruhoraho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.