Mu gihe abantu benshi bitegura umwaka wa 2026 bashyira imbaraga mu mishinga, mu kazi no mu mibereho igaragara, urubuga rwa gikirisitu ZoeSeries rwasabye Abakristo kongera gutekereza ku ishoramari ry’ingenzi kurusha ayandi yose: iry’umwuka.
Mu isengesho basengeye buri wese bagakubiramo n’inyigisho bagize bati, “Mwami, mu gihe twitegura 2026, dufashe gushora mu bifite agaciro nyakuri,” bagaragaza ko hari ahantu icumi umuntu akwiye gushoramo imbaraga ze mu buryo bw’umwuka.
Icya mbere ni umubano w’umuntu n’Imana. ZoeSeries bavuga ko umwaka mushya udashobora kugenda neza umubano hagati yawe n’Imana utari ku murongo.
Gushora muri uwo mubano bisobanuye kwegera Imana mu isengesho, gusoma no gusobanukirwa Ijambo ryayo, no kuyumvira mu buzima bwa buri munsi. Ni ho umuntu ahabwa umurongo n’imbaraga zimufasha guhangana n’ibimwugarije.
Icya kabiri ni ahantu h’ibanga, aho umuntu aganirira n’Imana wenyine. ZoeSeries bashimangira ko atari mu magambo menshi cyangwa mu biganiro by’abantu, ahubwo ko ari mu gihe cy’ibanga umuntu afata akakigenera Imana. Aho ni ho haboneka ihinduka ry’ukuri. Aho ni ho umuntu avugururirwa umutima, akakira amahoro n’ubuyobozi bw’umwuka.
Icya gatatu ni imitekerereze y’umuntu. Iyi nyigisho igaragaza ko uko umuntu atekereza ari ko abaho. Gushora mu mitekerereze bisobanuye kwitandukanya n’ibitekerezo byangiza, kwiheza ku bibi, no kureka ukuri kw’Imana kugahindura uko ubona ubuzima, abandi n’ejo hazaza.
Icya kane ni imyitwarire n’imico ya gikristo. ZoeSeries ivuga ko impano n’ubwenge bidahagije mu gihe bidaherekejwe n’imico myiza. Gushora mu mico ni ukwiyubaka mu kuri, mu kwihangana, mu kwicisha bugufi no mu gukunda abandi, bikaba ari byo bituma umuntu yizerwa kandi akagira icyo ageza ku bandi.
Icya gatanu ni imibanire ishingiye ku Mana. Abantu tugendana na bo bagira uruhare rukomeye mu byo tuba ejo. ZoeSeries bashimangira ko umwaka wa 2026 dukwiriye kuwinjiranamo n’abantu batwubaka mu mwuka, batuganiriza ibyiza, badutera imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwizera.
Icya gatandatu ni ihamagarwa ry’umuntu ku giti cye. Buri muntu afite intego Imana yamuremeye. Gushora mu ihamagarwa ni ugushaka kumenya icyo Imana igushakaho, kukigira icy’ingenzi no kugikorana ubwitange, aho kugendana n’iby’abandi gusa.
Icya karindwi ni itorero n’umurimo w’Ubwami bw’Imana. ZoeSeries bagaragaza ko kwizera kudakwiye kubaho mu bwigunge. Gushora mu itorero ubarizwamo ni ukwifatanya n’abandi mu kuramya Imana, mu gufasha abakene no mu guteza imbere ubutumwa bwiza, bityo umuntu akagira uruhare mu guhindura sosiyete.
Icya munani ni gukira kw’imbere mu mutima. Hari abantu bagendana ibikomere byihishe byo mu bihe byashize, bikabagora gutera intambwe nshya. ZoeSeries bavuga ko umwaka mushya udakwiye kwinjiranwamo ububabare bw’imbere, ahubwo ko hakenewe gukira guturuka ku Mana, mu mutima no mu marangamutima.
Icya cyenda ni ikinyabupfura cyo mu buryo bw’umwuka. Isengesho, gusoma Bibiliya, kwiyiriza ubusa n’ibindi bikorwa by’umwuka bisaba kwiyemeza no kudacika intege. ZoeSeries bibutsa ko gukura mu mwuka bitabaho ku bw’impanuka, ahubwo ko bishingira ku myitozo ihoraho.
Icya cumi ni kubaho ufite icyerekezo cy’iteka. Mu gusoza, ZoeSeries basaba Abakristo kubaho bareba kure, bakibuka ko ubuzima bw’isi ari urugendo ruganisha ku bundi. Kubaho ufite ijuru mu bitekerezo bituma umuntu ahitamo neza, agaha Imana icyubahiro mu byo akora byose.
Iyi nyigisho ya ZoeSeries igaragaza ko n’ubwo 2026 ishobora kuzana amahirwe mashya mu by’isi, ishoramari ry’umwuka ari ryo rigena ahazaza h’umuntu by’ukuri, kuko ari ryo ritanga imbuto ziramba kandi zifite agaciro k’iteka.
Nyiri urubugwa rwa Instagram, ZoeSeries