× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chryso yabivuze neza, Imana ni nziza: Umusore yabwiwe YEGO nyuma y’imyaka 7 abisaba uwo yihebeye

Category: Love  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Chryso yabivuze neza, Imana ni nziza: Umusore yabwiwe YEGO nyuma y'imyaka 7 abisaba uwo yihebeye

Umukobwa witwa Sarah Wintrip yamaze imyaka 7 umukunzi we Luke Wintrip amusaba kumubera umugore, ku nshuro 43 aba ari bwo avuga yego.

Inkuru imaze igihe iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane, cyane cyane mu binyamakuru nka People na Yahoo, ni inkuru ivuga ku rugendo rw’urukundo rwihariye rw’uwitwa Luke Wintrip, umusore w’imyaka 36, n’umukunzi we Sarah Wintrip, w’imyaka 38.

Inkuru yabo yahise icengera itangazamakuru mpuzamahanga, nyuma y’uko Sarah yamwemereye kumubera umugore hashize imyaka irindwi abisabwa, ku nshuro ya 43 akaba ari bwo abyemera.

Urugendo rwabo rwatangiye mu buryo butoroshye. Bari bamaze amezi atandatu gusa bakundana ubwo Luke yamusabaga bwa mbere ko yamubera umugore. Sarah yahise amubwira ati: “Oya, turacyari mu rukundo rushya cyane, nta mwaka urashira.”

Nyamara ibyo ntibyigeze bica intege Luke. Yakomeje kubimusaba mu buryo butandukanye kandi budasanzwe: rimwe agakodesha inyubako y’amateka i Prague, ubundi agategura amafunguro ahantu hari amatara atanga urumuri mu buryo budasanzwe, ndetse akamujyana mu rugendo muri Jamaica. N’ubwo buri gihe igisubizo cyari Oya, Luke ntiyacitse intege.

Ku nshuro ya 42, Sarah yaramusezeranyije iti: “Ushobora kongera kubinsaba, kuko ubutaha nzavuga YEGO. Ariko tegereza igihe kigere.”

Icyo gihe kigeze bwo Luke yamujyanye i Greenwich (GMT). Barahageze amuhagarika aho, aramubwira ati: “Aha ni ho isi ipimirwa, ni nko kuba turi ku ishingiro ry’isi. Ku bwange, wowe ni wowe ishingiro ry’isi yanjye, kandi ndashaka ko umbera umugore.”

Icyo gihe Sarah yahise amusubiza ati: “Yes.”

Bashyingiranywe mu kwezi kwa Gicurasi, mu birori byabereye muri Jamaica, Sarah yandika ku mbuga nkoranyambaga ati: “Mr and Mrs Wintrip. Finally.”

Inkuru ya Luke na Sarah yahise icengera mu itangazamakuru rikomeye nka People na Yahoo, kubera ko yerekana ibintu bitatu by’ingenzi: Kwihangana no kugira umutima udacogora mu rukundo; Umurava wo kudacika intege mu gihe wakunze by’ukuri; Kwerekana ko igihe icyo ari cyo cyose, urukundo rushobora gusubizwa mu murongo mwiza.

Umuhanzi Chryso Ndasingwa ni we wasohoye indirimbo yise “Ni Nziza”, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana. Chryso ashimangira ko Imana ari nziza mu bihe byose, haba mu byishimo cyangwa mu bibazo, kandi ko uyiringiye adakozwa isoni.

Ibyabaye kuri uyu mugabo n’umukunzi we, wabihuza neza n’ubutumwa bwa Chryso. Nyuma y’imyaka irindwi yo kwihangana, Imana yerekanye ko koko ari nziza, ibaha igisubizo cyiza cy’urukundo rwaranzwe n’ubudahemuka n’umutima wihangana.

Urugendo rw’iyi couple rwatumye benshi bongera kwizera ko urukundo nyakuri rusaba gusenga, kwihangana no gukomeza kubana n’Imana mu rugendo rwose. Nk’uko Chryso abivuga mu ndirimbo ye, Imana ni nziza, kandi mu gihe cyayo, itanga ibisubizo byiza birenze uko twabyibwiraga.

Umukobwa witwa Sarah Wintrip, yamaze imyaka 7 umukunzi we Luke Wintrip amusaba kumubera umugore, ku nshuro 43 aba ari bwo avuga yego.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.