× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Afite Management: Mahoro Isaac uzwiho kugira umutima wa zahabu arasabwa iki?

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Afite Management: Mahoro Isaac uzwiho kugira umutima wa zahabu arasabwa iki?

Ni umuramyi mwiza, aririmba neza, agira ishyaka ry’umurimo w’Imana, ni uw’igiciro ku itorero. Iri ni ijambo rya mukuru ruavuzwe na Kabisa Celestin umukuru w’itorero rya Bweramvura SDA avuga ku muramyi Mahoro Isaac.

Kuri ubu umuramyi Mahoro Isaac yiyemeje kumara irungu abakunzi be aho akomeje kwifatanya n’abakunzi be mu bihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana( worship session). Hafi ya buri munsi, uyu muramyi akaba ageza ku kunzi be igihimbano cy’umwuka.

Paradise yaduye YouTube channel y’uyu muramyi aho mu minsi 7 ishize yabahembuye binyuze mu ndirimbo nka "Uhoraho nyobora", "Har’isoko", "Yesu mukunzi", "Uhoraho iyo nitegereje", "Ngwino kwa Yesu" na "Mugenzi komera".

Gusa nubwo akomeje guhembura abakunzi be binyuze mu bihe byo kuramya (worship session), abakunzi n’uyu muramyi bakumbuye kongera kumubona yatumiwe kuri televisiyo mu gusobanura imvano y’indirimbo nshya dore ko hashize umwaka adasohora official video. Aheruka gusohora indirimbo "Yarambohoye" yasohotse mu mwaka wa 2024.

Zimwe mu ndirimbo z’uyu muramyi zakunzwe cyane

Iyo uvuze Mahoro Isaac abakunzi ba Gospel binjira mu mwuka binyuze mu ndirimbo" Isezerano". Izindi ndirimbo ze zakunzwe bikomeye ni Nyigisha, Yesu uri mwiza, Ibyihishwe, Urukundo, Yanteze amatwi n’izindi.

Mahoro Isaac umwe mu baramyi bake bafite ikipe ibafasha mu muziki (management).Ibi bizamufasha.

Mu gihe abahanzi benshi usanga bahuriye ku ntero yo kwipapa bakimama cyangwa kwirya bakimama, Siko bimeze kuri Mahoro Isaac doreko afite abajyanama barimo Prof. Dr. Tombola M Gustave Mahoro Isaac arangwa n’umutima wa zahabu

Isaac ni umwe mu baramyi bazwiho kwicisha bugufi no kwitonda. Si ibyo gusa kuko azwiho kugira umutima w’urukundo akaba akunze gukora ibikorwa byo gufasha.

Ku Isabato yo kuwa 29 Nyakanga 2023, Mahoro Isaac ukunzwe mu ndirimbo "Nyigisha", yakoze igitaramo "Yanteze Amatwi Live Concert" yitiriye indirimbo ye nshya "Yanteze amatwi", akaba ari igitaramo yatangiyemo ubufasha ku miryango itishoboye aho yatanze inka ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na Mituweli ku bantu 100 batishoboye.

Ni igitaramo kitabiriwe mu buryo bukomeye, urusengero ruruzura, abandi benshi bahagarara mu madirishya. Cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo z’uyu muhanzi wakoze agashya akaririmba agaragiwe gusa n’abagabo mu gihe mu bitaramo byabanje yabaga ari kumwe n’abagabo ndetse n’abagore.

Icyo Mahoro Isaac akwiriye gushyiramo Imbaraga.

Bamwe mu bakunzi b’uyu muramyi babarizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 (SDA) batashatse ko amazina yabo atangazwa bahurije ku kuba uyu muramyi afite impano yo kwandika neza indirimbo. Ikindi abenshi bahurizaho ni ukuba azwiho kugera ku ntego yiyemeje.

Umwe mu baramyi babarizwa muri ririya torero yavuze ko kuba uyu muramyi ategura ibintu biremereye birimo ibitaramo n’indirimbo ,mu gihe benshi bamaze guhaguruka agahita asinzira bituma adakomeza kuzamuka.

Uyu muramyi akaba yaramugiriye inama yo gusohora nibura indirimbo rimwe mu mezi 3 mu buryo buhoraho no gutegura igitaramo ngarukamwaka doreko afite ubwo bushobozi.

Ibi akaba yarabihuriyeho na bamwe mu banyamakuru batatu baganiriye na Paradise.
Umwe muri aba banyamakuru akaba yaravuze ko kuba uyu muramyi afite abajyanama (management) byakamufashije kurushaho gutera imbere agategura Ibikorwa biremereye kurushaho.

Mu kiganiro gitaha Paradise izaganira n’uyu muramyi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.