× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Afata Pawulo nk’icyitegerezo! Josh Ishimwe yavuze imvano yo kuririmba muri Gakondo, abamuhagarariye basabwa ikintu gikomeye

Category: Artists  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Afata Pawulo nk'icyitegerezo! Josh Ishimwe yavuze imvano yo kuririmba muri Gakondo, abamuhagarariye basabwa ikintu gikomeye

Ese wowe ni nde ufata nk’icyitegerezo? Ariko disi kandi Pawulo yandikiye Timoteyo aramubwira ati "Wiyerekane muri byose nk’icyitegerezo cy’Imirimo myiza. Kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze ko uboneye udapfa gutera waraza (Tito 2:7).

Mu gushimangira iri jambo, Pawulo yaragize ati "Bene Data, Mugere ikirenge mu cyanjye muhuje Imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho icyerekezo (Abafilipi 3:17).

Josh Ishimwe ni umwe mu basore beza yaba ku mutima no ku mubiri. Nyuma yo kumva ijwi rimuhamagara yahisemo kwirundumurira muri Kristo yemera kugera ikirenge mu cya Pawulo.

Ariko kandi muraho neza? Nagira ngo mbere ya byose mbanze mbahe iri tangazo nahawe na Paradise.rw: "Paradise.rw Irararikira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kuzitabira kimwe mu bitaramo by’akataraboneka bizandika amateka mu Ijuru,mu isi ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo cyiswe "Ibisingizo bya nyiribiremwa" cyateguwe n’umuramyi Josh Ishimwe. Iki gitaramo kikaba giteganyijwe ku cyumweru tariki 20/08/2023, kizabera Camp Kigali guhera saa kumi n’Imwe z’umugoroba".

Wakwibaza uti "Ese azataramana wenyine? Oya rwose!. Umuramyi Josh Ishimwe yatojwe kubana n’abato ndetse n’abakuru. Korali Christus Regnat izaba ihari ndetse ni umwanya mwiza wo kongera gutaramana na Alarm Ministries Itsinda rimaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu mahanga.

Hagamijwe guha abakunzi be amakuru y’Impamo, Josh ishimwe n’itsinda ry’abamufasha muri Muzika bateguye ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17/08/2023.
Ni ikiganiro cyatangiye Josh Ishimwe asobanura urugendo rwe muri Gospel by’umwihariko mu njyana Gakondo.

Uyu muramyi watangaje ko yinjiye mu muziki mu buryo bweruye mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2020, mu bihe bya Covid 19, yagize ati "Urugendo rwange muri muzika, ni urugendo rwabaye rwiza bitewe n’uburyo nagiye nzamuka akaba ari nayo ntandaro yatumye ababakunzi banjye baba benshi, bansaba ko nakora igitaramo, nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye mu njyana ya gakondo ariko zisingiza Imana".

Josh Ishimwe agiye kumurika Album ya mbere

Umwe mu banyamakuru bakorera RBA yabanje kumushimira kuba yarahisemo kuririmba mu njyana gakondo anamubaza gutandukanya Josh uririmba mu njyana ya Catholique na Josh usanzwe. Iki kibazo cyasubirijwe hamwe n’uwamubajije icyatumye ahitamo kuririmba mu njyana Gakondo.

Yagize ati "Guhitamo injyana gakondo nabonye harimo icyuho kinini cyane nk’umunyarwanda ukunda u Rwanda, ukunda umuco naganiriye n’abamfasha twemeranya gukora mu njyana gakondo mu njyana y’umuco dore ko u Rwanda rufite umuco mwiza".

Abajijwe niba igitaramo atagiteguye kare dore ko ataramara igihe kinini muri Gospel, yagize ati "Kuri bamwe ni kare, ku bandi ni cyo gihe. Ariko ku Mana ni cyo gihe cyo gutegura igitaramo. Kandi ntacyo nakora ntabanje kubaza Imana, ku batinda baba bategereje Go ahead y’Imana".

Kuba akora indirimbo zirimo iz’amakorali yo muri Kiliziya Gaturika kandi ari Umukristo wa ADEPR kuri we nta kibazo abibonamo, ati "Ndi Umurokore ariko sindi umunyedini, nkora indirimbo ntashingiye ku idini kuko iyo ukorera idini ntabwo uba ukorera Imana".

Yongeyeho ko gukorera Imana nta mupaka ubamo. Yibukije abari mu kiganiro ko ’nitugera mu ijuru nta dini tuzaba dufite’. Ikindi, yavuze ko abantu bashimishwa no kubona aririmba indirimbo zisingiza Imana aho kuba ari mu bindi. Akomeza avuga ko hari agaseke gapfundikiye.

Umunyamakuru wa Paradise yamubajije ati "Uretse Yesu Kristo, undi muntu wo muri Bibilia ufata nk’icyitegerezo ni nde?". Yahise asubiza ko mu Isezerano rya cyera ari Aburahamu, mu isezerano rishya avuga Pawulo.

Kuri Aburahamu yasubije ko ari ikitegerezo cy’abizera mu gihe Pawulo amwigiraho ko yaharaniye ko ubutumwa bwiza bugera no ku banyamahanga.

Kimwe mu byifuzo bikakaye: "Ntimuzafatirane Joshua mu bwitonzi bwe ngo mumuhemukire nk’uko izindi ’Management Teams’ zagiye zihemukira abahanzi". Mandela uri mu bari gufasha uyu muhanzi, yamaze impungenge uwabajije iki kibazo amusubiza ko abafatanya na Josh bose ari abakristo batiteguye kumuhemukira.

Igitaramo cya Josh Ishimwe kiraba kuri iki cyumweru muri Camp Kigali. Kwinjira ni 5,000 Frw ahasazwe, 10,000 Frw mu myanya yo hagati, 15,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri VVIP. Ameza y’abantu batanu ni 250,000 Frw, bivuze ko umuntu umwe ari 50,000 Frw.

Amatike ari kuboneka ku Isomero rya Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethesda Holy Church Gisozi, Sainte Famille, EAR Remera, Camelia (CHIC). Kuri Momo ni *182*8*1*604473#. Ushobora no kugura itike kuri interineti unyuze kuri www.eventixr.com. Kanda HANO ugure itike. Ukeneye ko bayikugezaho aho uri wahamagara nimero: 0782051627.

Josh Ishimwe arakora igitaramo kuri iki Cyumweru muri Camp Kigali

RYOHERWA N’INDIRIMBO "REKA NDATE IAMAN" YA JOSH ISHIMWE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.