× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Adonai Family Choir yateguye umuti womora nk’ubuki mu gitaramo yatumiyemo Korali z’indobanure

Category: Artists  »  21 March »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Adonai Family Choir yateguye umuti womora nk'ubuki mu gitaramo yatumiyemo Korali z'indobanure

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bararitswe mu gitaramo cy’akataraboneka cyateguwe na Adonai Family Choir.

Ni igitaramo giteganyijwe ku Isabato yo kuwa 22 Werurwe 2025 kikazabera mu kigo cy’amashuli cya APACE Kabusunzu. Adonai Family Choir ni korali y’ubukombe ibarizwa mu itorero ry’abadiventiste bumunsi wa karindwi ryo mukigo kishuri cya APACE.

Iyi korali ifite amateka yihariye iherutse gusohora amashusho y’indirimbo 2 nziza mu cyumweru kimwe arizo “Amasezerano" ndetse n’indi yitwa "Iriba".

Hagamijwe kumenya Ido n’ido kuri iki gitaramo, Paradise yaganiriye na Bwana Baganizi Olivier umwe mu banyamakuru b’inkingi za mwamba muri Gospel akaba n’umwe mu bashinze iyi korali.

Avuga kuri iki gitaramo cy’amateka, yagize ati: "Imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure ndetse ibyasabwaga byose ngo abazakitabira bazatahane impamba ihagije byamaze gutungana. Turiteguye kandi neza, twizeye ko Imana iri mu ruhande rwacu".

Bwana Baganizi yakomeje avuga ko kugira ngo abazitabira iki gitaramo bazavomere ku ivomo rifutse, Adonai Choir yahisemo guterekera intango abakunzi bayo mu ndirimbo 2 z’amashusho kugira ngo babashyire mu mwuka mwiza wo kuzitabira iki gitaramo, ndetse bakibakumbuze bityo barusheho kuzatinzwa n’umunsi w’ibirori.

Abajijwe ku mpamvu bahisemo ko iki gitaramo kiremereye gutya kizabera kuri Apace kandi nta banyeshuri bariririmba muri Adonai biga kuri Apace, Baganizi ati: "Amazi arashyuha ariko ntabwo yibagirwa iwabo wa mbeho."

Ati: "Mu by’ukuri n’ubwo Korali ikura ntibivuze ko igomba kwibagirwa ku ivuko. Tumaze imyaka irenga 5 hafi 6 nta gitaramo dukorera iwacu ku ivuko ahubwo tujya ahandi, rero twiyemeje ko tugomba kugikorera iwacu kugira ngo ibyo byiza duha abandi tubisangize abo ku ivuko n’ababyeyi bacu"

Bwana Baganizi Olivier umwe mu banyamakuru bashinze inkingi ndende muri Gospel yateguje abakunzi ba Gospel kuzabona ibyo amaso yabo ataherukaga kubona.

Hagamijwe guha abakunzi imvange y’injyana, yagize ati: "Twabatumiye ama chorale meza cyane yigaruriye imitima ariyo Abakurikiye Yesu Choir ba Kacyiru bamenyerewe mu ndirimbo nka “Wiganya cyane", “Nta bituro bizabayo” n’izindi tutibagiwe na Chorale The Way of Hope ibarizwa muri Remera SDA nabo bazwi cyane mu ndirimbo nziza nka “Agafu“, "Mpagaze ku nkengero“ n’izindi

Amata agiye kubyara amavuta ku bazitabira iki gitaramo cy’amateka

Iki gitaramo kiswe “Songs of salvations“ kigamije kuramya Imana mu ndirimbo nyinshi. Bwana Baganizi Olivier yashishikarije amakorali kuzikitabira dore ko ahamya ko abazacyitabira bazahagirira ibihe byiza. Yagize ati: "Mwese abaririmbyi muzaze ni umwanya mwiza wo kwigana natwe ijambo ryImana."

Ku byerekeranye n’imirimo y’umusamariya mwiza, yavuze ko nayo itatewe ingohe. Ati: "Dufite gahunda yo kuzafata akanya muri iki gitaramo ko kwegeranya inkunga yo kuzasura umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yaboneyeho kwibutsa abanyarwanda kuzaza bagafatanya nabo no kuzabaherekeza.

Adonai Family Choir ni Korali imaze kuba ubukombe mu itorero ry’abadiventisti n’umunsi wa karindwi dore ko izwi mu bitaramo biremereye yagiye itegura bigatanga umusaruro uremereye. Ni Korali ishyira imbere ibikorwa byo gufasha amatorero mu buryo bwose doreko mu minsi ishize yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu igororero rya Nyarugenge aho yakoreye igitaramo kizakurikirwa n’ibindi bitaramo 3 biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2025 aho iteganya kuzasura amagororero ya Mageragere, Ririma na Gicumbi.

Uretse gutaramana n’abagororwa, iyi korali ntabwo igenda imbokoboko dore ko ibashyikiriza ubundi bufasha burimo na Bibilia hagamijwe kubafasha guhemburwa n’ibyanditswe byera byahumetswe n’Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.