Umuramyi Ada Bisabo Claudine wamenyekanye ku izina rya "ABC" yongeye kugaruka mu muziki asubiramo indirimbo "Witinya".
Hari haciyeho iminsi itari micyeya adasangiza abakunzi be igihangano gishya kuko yaherukaga gusohora indirimbo nshya mu myaka ibiri ishize ubwo yasohoraga "Ineza yawe". Gusa yasangizaga abakunzi be video z’ibitaramo yakoraga kuri YouTube
Kuri ubu ABC [Ada Bisabo Claudine] yagarukanye izindi mbaraga ndetse azana umuhate nk’uw’Umwami Kuro asohora indirimbo yise "Witinya", ateguza igitaramo ndetse n’izindi ndirimbo nyinshi.
Ushaka kumva imvo n’imvano yo kugereranya ishyaka rye n’irya Kuro wasoma Ezira 1:1-8. Uyu Kuro uvugwa muri iki gice, nyuma yo kwimikwa yagize ishyaka n’umuhate wo kongera kubaka inzu y’Uwiteka yari yarasenywe na Nebukadinezali umwami w’i Baburoni. Ni umurimo yakoranye imbaraga nyinshi cyane.
Ada Claudine rero nawe ahamya ko agarukanye imbaraga nyinshi mu rwego rwo gukomeza kuzana abantu kuri Kristo nk’uko Uwiteka yateye umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore.
Aganira na Paradise, ABC yatanze amakuru atomoye ku kugarukana imbaraga mu muziki ndetse no ku ndirimbo nshya yasangije abakunzi be.
Ahereye ku ndirimbo "Witinya" yasubiyemo yagize ati: "Iyi ndirimbo nayikoze kera nk’uko wabivuze iyo ni imwe mu mpamvu zituma nyisubiramo kugira ngo abantu benshi itageze ho ibagere ho. Izindi mpamvu nuko nayihawe ndi mu masengesho narimaze mo ibyumweru bibiri niherereye, ikaba rero ari indirimbo y’amateka mu buzuma bwanjye.
Buri wese ahanura uko yategetswe dore ko buriya Yesaya, Yeremiye na Ezekieli batahanuraga ubuhanuzi bumwe kabone n’ubwo uwabatumye ari umwe. Abajijwe ubutumwa yahawe kubwira ubwoko bw’Imana yagize ati: "Ubutumwa nahawe ni ubwo guhumuriza abari mu bihe bisharira, bariya bose bagendana umutwaro wagahinda, mbabwira ko ejo bazavuza impundu".
Nyuma yo kugarukana ingoga, ntiyari kubidukora ngo ahabwe isinde atabwiye abakunzi be ibyo ahugiyemo. Nanone yongeye ati: "Kuri ubu mpugiye mu gusohora ibi bihangano byavuye muri iyi live recording. Ibindi abajyanama banjye nibo bamenya igikurikira. Ariko ibyo nababwira nzi barimo gutegura indi live mu gihe kidatinze.
Menya birambuye Ada Claudine
ADA ari mu bahanzi bakoze igitaramo cy’amateka. y’igitaramo yise ’Ahindura Amateka Lice Concert’ cyabaye tariki 23/12/2018 kikabera ku Gisozi muri Dove Hotel.
ADA yavukiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki ya 5/7/1987. Yibitseho impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo yakuye muri ULK. Ni umwe mu bahanga mu kuririmba mu buryo bwa live.
Amateka ya Ada mu bijyanye n’uburirimbyi
Ada wamenyekanye cyane mu itorero rya Zion Temple, yatangiye kuririmba afite imyaka 7 y’amavuko atangirira muri korali y’abana muri Kiriziya Gaturika. Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y’abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro.
Yakomeje kuririmba mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w’indirimbo (Conductrice). Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi.
Yaje gufasha amatsinda n’amakorali atandukanye ndetse n’abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "WITINYA" YA ASA CLAUDINE