Ivuka rya Yohani Umubatiza, ryizihizwa nka Noheli yo mu Mpeshyi. Buri tariki ya 24 Kamena buri mwaka, Kiliziya Gatolika yizihiza uyu munsi mukuru
Uyu munsi mukuru ufite umwihariko ukomeye kuko Yohani Batisita ari umwe mu bantu batatu gusa Kiliziya yizihiza umunsi bavutseho. Abandi ni Yezu Kristu wizihizwa kuri Noheli tariki ya 25 Ukuboza, na Bikira Mariya wizihizwa tariki ya 8 Nzeri.
Kubera ko umunsi mukuru wa Yohani Batisita uba neza neza amezi atandatu mbere ya Noheli, bamwe bawita "Noheli yo mu Mpeshyi" (Summer Christmas).
Kuki Yohani Batisita afite umwanya wihariye?
Muri Bibiliya, Yohani Batisita agaragazwa nk’umuntu wateguriye abantu kwakira Umukiza. Mbere y’uko Yesu atangira umurimo we, Yohani yari amaze igihe yigisha abantu kwihana no kwitegura kwakira Mesiya.
Ndetse na mbere y’uko avuka, Inkuru Nziza ivuga ko yasimbaguritse mu nda ya nyina Elizabeti igihe Bikira Mariya yari yaje kumusura atwite Yesu. Ibi ni byo bituma Kiliziya imufata nk’umuntu ufite umwanya udasanzwe mu mateka y’agakiza.
Mutagatifu Agusitini, umwe mu bahanga bakomeye ba Kiliziya, yavuze ko Yohani ari nk’ikiraro gihuza Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya. Yari uwa nyuma mu bahanuzi bakuru bo mu Isezerano rya Kera ariko akaba n’uwa mbere watangaje ku mugaragaro ukuza kwa Kristo.
Impamvu umunsi we uba ku wa 24 Kamena
Kiliziya yashyize umunsi mukuru wa Yohani Batisita ku wa 24 Kamena hashingiwe ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga ko yavutse amezi atandatu mbere ya Yesu.
Iyo urebye neza, nyuma ya tariki ya 24 Kamena iminsi itangira kugabanuka gahoro gahoro, naho nyuma ya Noheli iminsi igatangira kwiyongera. Abakirisitu benshi babibonamo ishusho y’amagambo ya Yohani yavuze ati: "We akwiriye gukura, nanjye nkagabanuka." (Yohani 3:30)
Bityo, nk’uko Yohani yagombaga gusubira inyuma kugira ngo Kristo agaragare, ni ko n’iminsi igabanuka nyuma y’umunsi we, mu gihe yiyongera nyuma y’ivuka rya Yesu.
Uko wizihizwa mu bice bitandukanye by’isi
Mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane mu Butaliyani, Espagne, Portugal n’ahandi, ijoro ribanziriza uyu munsi mukuru rizwi nk’"Ijoro rya Yohani Mutagatifu."
Hari aho abantu bacana umuriro mwinshi, bakaririmba, bagasenga ndetse hakaba n’ingendo z’Abakirisitu zitwaje amatara cyangwa buji. Muri Kiliziya, Abakirisitu bitabira Misa yihariye yo kwibuka ubuzima n’umuhamagaro wa Yohani Batisita.
Isomo abakirisitu bakura kuri Yohani Batisita
Yohani Batisita ntiyashakaga icyubahiro cye bwite. Icyo yifuzaga ni uko abantu bamenya Kristo. Ni yo mpamvu yavuze ati: "Ntabwo ndi Kristo."
Yabaye urugero rw’umuntu wicisha bugufi, agakora umurimo Imana yamuhaye atagamije kwamamara ahubwo agamije guhesha Imana icyubahiro.
Kiliziya yibutsa Abakirisitu ko ubuzima bwa Yohani Batisita butwereka akamaro ko gutegurira Imana inzira mu mitima yacu no gushyira Kristo imbere y’ibindi byose.
Umunsi wihariye ku bitwa Yohani
Ku bantu bitwa Yohani, Jean, John, Juan, Giovanni, Jean Baptiste n’andi mazina akomoka kuri Yohani Batisita, uyu munsi uba ufite ibisobanuro byihariye kuko bibuka umutagatifu witiriwe izina ryabo.
Nubwo atari abantu benshi bazi amateka ye yose, Yohani Batisita akomeza kuba umwe mu bantu bakomeye cyane mu mateka ya gikirisitu, ku buryo Kiliziya yamugeneye icyubahiro kidasanzwe cyo kwizihiza umunsi yavutseho, ibintu bikorwa ku bantu bake cyane mu mateka ya Kiliziya.