Jesca Mucyowera yageneye abakunzi be indirimbo ihebuje. Ni indirimbo yise "Abaroma 5".
Umuramyi Jesca Mucyowera yongeye guha impano abasomyi ba Bibilia bakunze gusoma igitabo cy’Abaroma kizwiho ubutumwa bwuzuye ibyiringiro bizima ku bizera Kristo nk’umwami n’umukiza kikabahamiriza ko Kristo ari isoko y’ubugingo kandi ko ku bamwizeye batazacirwaho iteka.
Jesca Mucyowera akaba yisunze Abaroma 5 mu ndirimbo nshya ayitirira iki gitabo. Abaroma 5: "Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo
Wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana".
Muri iyi ndirimbo Jesca Mucyowera ati: "Ubwo rero twatsindishirijwe no kwizera dufite amahoro ava ku Mana ku bw’umwami wacu Yesu Kristo".
Jesca Mucyowera akomeje imyiteguro y’igitaramo. Tariki ya 2 Ugushyingo 2025 ni itariki y’amateka ku bakunzi ba Jesca Mucyowera akaba azataramana nabo. Ni igitaramo cyiswe "Restoring Worship Xperience Live Concert".
Ni igihe cyiza cyo kumva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo z’amashimwe. Uyu muramyi uzwiho kugira ijwi ryiza azwi mu ndirimbo nka Yesu arashoboye, Jehovah Adonai, Ntazagutererana, Eloyi n’izindi.
Aganira na Paradise, Jesca Mucyowera yavuze ko yizeye ko Imana izakora ibikomeye ku munsi w’igitaramo, asaba abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuzitabira kugira ngo bazasangire iby’Umwuka azaba yateguye.
Benshi bati: "Uyu mubyeyi tumukundira impano y’umwuka wera, yanywereye ku iriba rya Yoweli"
Ati: "Ubutumwa natanga mvuga kuri ’Restoring Worship Xperience,’ ni ugusaba nkomeje cyane abanyarwanda n’abakunzi ba Gospel muri rusange kuzitabira iyi ’concert’ kuko hazabaho gukora kw’Imana gukomeye. Ndahamanya na Mwukawera ko Imana izakora ibikomeye kuri uriya munsi."
Jesca Mucyowera ni umubyeyi ushima Imana akaba umuririmbyi wa Injiri borah imwe mu ma korali yanditse amateka. Abeza ntimukabure ibyiza. Iki gitaramo ni umugisha. Kubura ni nko kuburara.
Jesca ni umwe mu barimbyi bafite icyerekezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.