Umuryango wa Rise and Shine World Ministries (RSW) wateguye umusangiro wahuje abayoboye uyu muryango n’abanyempano 30 bageze kuri Final y’iri rushanwa ritegurwa n’uyu muryango.
Uyu musangiro wabereye kuri Classic Hotel kuwa 24/06/2023, waranzwe no gusabana hagati y’abahanzi dore ko bajyaga bahurira mu kibuga uwo mwanya ukaba iyanga.
Wari umunsi w’ibyishimo ku banyempano. Wabibonaga ku maso ko bidasanzwe. Biragaragara ko babisengeye, inzozi zo mu buto bwabo zasohoye. Uwabibonye niwe ubibabwira. Mu mipira itukura yanditseho RSW Talent Hunt, buri wese biragaragara ko yahageze yiyushye akuya.
Paradise.rw twahageze bwa mbere kuri Classic Hotel kugira ngo turebe intambuko y’aba ba Nyaminga ndetse na ba Rudasumbwa abo Imana yateye iteka ryo kugera kuri Final y’irushanwa rya RSW mu mwaka wa 2023.
Ahagana saa 14h30, ni bwo aba banyempano baririmba indirimbo zo kuramya no guhimmbaza Imana basohotse mu modoka binjira ahagombaga kubera umusangiro ndetse no gutombora indirimbo zizakoreshwa ku munsi w’amahina.
Ubwo basesekaraga ahagombaga kubera ibirori, Bwana Karyango Bright yabasabye kubanza kwegera ameza. Byari byiza kubona aba banyempano bicaranye ku meza basangira amafunguro yateguranywe ubuhanga buhanitse.
Wabonaga ku meza bishimye, baganira, batebya ndetse bakundanye. Ku meza nari nicayeho wasangaga imihigo ari yose aho buri wese yabazaga mugenzi we ati "Ese ubona arinjye uzagitwara cyangwa ni wowe?
Birumvikana, Microphone nari nayihishe mu ikote kugira ngo banyisanzureho, ubanza hari n’abatekerezaga ko ari njyewe uzegukana miliyoni icumi! Nazikura he, cyeretse zihawe Paradise.rw bayishimira ko ari ivomo rifutse.
Bamwe mu banyempano babiri twari twicaranye harimo umwe witwa Nadine, n’undi witwa Mami Espe wabonaga buri wese asa n’ubonamo undi ubushobozi bwo kuzegukana iri rushanwa ari nako amubwira ati ’nubigenza gutya, ugakosora ibi, igikosi uzacyijyana’!
Nyuma yo gusangira, abanyempano bimuriwe mu kindi cyumba aho bagombaga gutombora indirimbo zizakoreshwa! Banange, ntibazakubeshye irushanwa ni irushanwa.
Ni amaso ya Paradise,rw yabibonye si ay’undi. Twabashije kubona abaramyi banyuze mu nzira y’amahwa y’iminyonza bakagera kuri final batitizwa no gutombora indirimbo.
Bwana Muhirwa Laurent uhagarariye umuryango wa RSW ni we wayoboye uyu muhango wo gutoranya indirimbo watangijwe no gusenga ndetse no kuririmbira Imana. Mbere yo guhamagara buri muhanzi, abaririmbyi bari bibereye mu munyenga wo gutebya bamwe bati ’ibaze ntomboye iyi ndirimbo ntazi’!
Ubwo umuhango wo gutanga nimero watangiraga, uwahamagarwaga wese, bagenzi be bagiraga bati ’uratombora icyifuzo, uratombora ’Bosebabireba’, abandi bati ’Oya uratombora ikiza urubwa’.
Gusa, ubwoba bwakomeje kuyoyoka, uyu muhango uraba kandi wagenze neza, uretse bamwe mu baririmbyi batangazaga ko bibagiwe indirimbo batomboye kubera M.r Fear bakazibasubiriramo.
Nyuma y’uyu muhango, Paradise.rw yaganiriye n’umuyobozi uhagarariye irushanwa rya RSW Talent Hunt, Bwana Muhirwa Laurent. Ubwo yabazwaga intego y’uyu muhango wo gusangira, yagize ati "Intego yo gusangira ni bwa bumwe tugenderaho mu muryango wa RSW".
Yakomeje agira ati "Ntabwo intego dufite ari ukugira ngo abantu baze barushanwe gusa nibarangiza bigendere. Rero bimwe mu byo tugenderaho ni ubumwe bw’abana b’Imana, ni bimwe mu byo tugenderaho ni ubumwe kugira ngo ubwami bw’Imana butere imbere, ni uko abantu baba bahuje".
Yakomeje avuga ko iri rushanwa ari rimwe mu marushanwa aho ibikorwa byose bikorerwa mu mucyo. Yavuze ko ibanga bakoresha ari ukugendera mu mugambi w’Imana bitewe n’uko uyu muryango ujya kubaho atari umuntu wicaye ngo ashyireho RSW, ahubwo ari iyerekwa Imana yahaye Bishop Justin Alan, rikaba ririmo no kuzamura impano.
Ati "Niba ari iyerekwa tugenderamo ntabwo dukwiye kujya hirya y’Umurongo Uwiteka yaduhaye tugenderamo, niryo banga dukoresha".
Tubibutseko ibihembo bikuru muri iri rushanwa bizatangwa kuwa 21/07/2023 aho uwa mbere azegukana akayabo ka miliyoni 10 Frw, bikaba ibihembo bitigeze bitangwa mu rindi rushanwa iryo ari ryo ryose muri Gospel hano mu Rwanda!
Reka tubabwire tuti ’Paradise izahagera mu ba mbere, kandi tuzaza twatebeje’. Nawe ntuzahabure.
Abanyempano 30 biteguye cyane umunsi wa nyuma w’iri rushanwa