× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abarimo Chryso, Mbonyi, James & Daniella, Gaby na Aime bahuriye mu ndirimbo bitiriye ‘Rwanda Shima Imana’

Category: Ministry  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Abarimo Chryso, Mbonyi, James & Daniella, Gaby na Aime bahuriye mu ndirimbo bitiriye ‘Rwanda Shima Imana'

Abahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza bo mu Rwanda, bihurije hamwe basohora indirimbo bitiriye igitaramo kigiye kuba cyiswe ’Rwanda Shima Imana’ kizabera muri Stade Amahoro.

Iyi ni indirimbo bise Rwanda Shima Imana cyangwa Turaje, ikaba iri ku miyoboro ya YouTube itandukanye, yakozwe n’aba bahanzi bakurikira: Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Israel Mbonyi, Rene Patrick, Tonzi, Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi, J Irimbere, Ben & Chance ndetse na James & Daniella.

Bose hamwe basobanuye imvano y’iyi ndirimbo bagira bati: "Iyi ndirimbo twayikoze turi abaramyi batandukanye dushima Imana kubw’imirimo myiza yakoze mu gihugu cyacu tuyikorana tunategura Rwanda shima Imana 2024"

Kimwe mu bitero byayo baririmba bagira bati: “Ishimwe n’icyubahiro ni ibyawe, Uhoraho watumurikiye ahatabona, ukaturamira tugwa. Impundu zumvikane mu rwatubyaye, imbyino ndetse n’imivugo bivuge ibigwi byawe.”

Iyi ndirimbo isohotse habura iminsi mike ngo mu Rwanda habere igiterane gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda. PEACE PLAN iri gutegura iki giterane yatangaje ko kizaba ku itariki ya 29 Nzeri 2024 kuva saa Munani z’amanywa, muri Stade Amahoro iherereye mu Mugi wa Kigali.

Rwanda Shima Imana Festival ni igikorwa gikomeye gifite agaciro kadasanzwe kuko izaba ikurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, ashimangira indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwiyubaka.

Iki giterane kigiye kuba nyuma y’imyaka 5 kitaba, ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana "ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

Abayobozi b’amatorero ya Gikristo ndetse n’abahanzi b’abaramyi b’ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima.

PEACE PLAN RWANDA yateguye iki giterane benshi bafitiye amatsiko menshi ni Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo. Yagaragaje ko yateguye iki giterane cy’uyu mwaka mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".

Rwanda Shima Imana 2024 yateguwe ku bufatanye bwa PEACE PLAN na Rwanda Leaders Fellowship. PEACE PLAN RWANDA itegura iki giterane, yashinzwe n’abarimo inshuti y’u Rwanda, Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Umva indirimbo yahuriyemo abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.