Tuganire ku ndirimbo "Ganira nanjye" ya Abaragwa Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kicukiro Shell. Ni indirimbo yageze kuri YouTube tariki ya 12 Kamena 2025.
Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo
Mu kiganiro na Paradise, Iranzi Eric Umuyobozi wa korali Abaragwa yavuze ko iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu bose bizeye Imana n’umwana wayo ko Imana ivuga igatanga ubutumwa ku itorero binyuze mu mwana wayo Yesu Kristo. Yavuze ko umuntu Imana iyoboye atayoba.
Uwizeye Kristo ntabwo arangwa n’ubwoba.
Iranzi Eric yakomeje avuga ko umuntu wizeye Kristo nk’umwami n’umukiza atarangwa n’ubwoba kuko Uwiteka amubera ingabo imukingira ndetse akaba icyubahiro cy’abamwiringira. Ibi bishimangirwa n’ijambo ry’Imana dusanga mu gutabo cy’Imigani 3:24 hagira hati: "Nuryama ntuzagira ubwoba. Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza."
Eric Iranzi,uyoboye Abaragwa Choir.
Uwavugwaga ni Kristo
Muri iyi ndirimbo "Ganira nanjye" wakwibaza uti "Ni nde uganira nanjye"? Ni Kristo wavugwaga. Imana itanga ubutumwa binyuze muri Kristo Yesu, nawe akaganira n’imitima yacu, mwuka wera agasobanura.
Ubwiza bw’iyi ndirimbo bushingiye he?
Ni indirimbo yanditse neza, mwuka wera yakoreye mu banditsi b’iyi korali bandika indirimbo nziza. Mu majwi meza, mu mashusho meza,abagize iyi korali bahuje ubumwe baririmba iyi ndirimbo yahimbiwe kuba urwibutso
Abaragwa choir ni korali yavutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ku ikubitiro yavutse ari korali y’ishuri ryo ku cyumweru iza gufata iri zina mu mwaka wa 1998. Mu ntangiriro yari igizwe ahanini n’urubyiruko rurengeje imyaka 15 rwacutswaga rukava mu ishuri ryo ku cyumweru.
Kuri ubu Abaragwa choir ifite ni korali Imana yahaye umugisha dore ko igizwe n’abaririmbyi 95 kandi umubare ukaba ukomeje kwiyongera. Imana ikomeje gutanga ubutumwa buyunguruye binyuze muri iyi korali dore ko kuri ubu indirimbo 24 z’amajwi n’amashusho na album 2 zarasohotse mu gihe album ya 3 nayo igeze kure aho indirimbo 6 zamaze kutunganywa zikanamurikirwa abakunzi b’iyi korali binyuze ku mbuga zayo.
Abaragwa choir yateguje igitaramo.
Kuva Tariki ya 10 kugeza tariki ya 13 Nzeri 2025 Abaragwa choir igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo cyiswe "Yadukunze urukundo live concert" kizabera mu rusengero rwa ADEPR Kicukiro Shell aho iyi korali ibarizwa.
Mu makoti meza, abapapa n’abasore babarizwa muri uyu muryango bakomeje guhesha Imana icyubahiro
Mu mwambaro nk’uw’inyange aba bari n’abategarugori bambaye ubwiza bw’Imana.
Iyo Imana iguhaye agakiza iguha n’ubwiza bwayo.
Dore amagambo (lyrics) agize indirimbo" Ganira nanjye"
GANIRA NANJYE.
1. Ganira nanjye ndakumva mwami wanjye wowe mwungeri utajya uyobya abawe.
Uri umwungeri utajya uzimiza intama uragiye Ijwi ryawe rimeze nk’amazi asuma uri umwungeri utajya uzimiza intama uragiye imvugo yawe inoze iryohera amatwi.
Chorus: Iyo umbwira sindambirwa umutima wanjye uhora ukunyotewe mukunzi wanjye nyobora inzira nzanyura ngukorera.
2. Sinzatinya abanzi inzovu nyinshi bangoteye imbande zose ngo batere.
Kuko Ijwi iyo ritakiye Uwiteka nawe ansubiriza igihe.
Uwiteka niwe ngabo yanjye niwe cyubahiro cyanjye.