× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abantu bamwe baravuze ngo narapfuye ariko uyu si umuzimu wanjye nimunkoreho ndiho - Dominic Ashimwe

Category: Artists  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Abantu bamwe baravuze ngo narapfuye ariko uyu si umuzimu wanjye nimunkoreho ndiho - Dominic Ashimwe

Umuramyi Dominic Ashimwe yatangaje ko mu gihe yari ahugiye mu nshingano zitandukanye hadutse ibihuha bitandukanye n’ukuri kwe ko mu mutima.

Ibi yabitangaje mu gitaramo "Taste of the Heaven" ubwo yageraga hagati akaganira n’abitabiriye iki giterane, ndetse yashakaga gusubiza bimwe mu bibazo abakunzi be bibazaga.

Yagize ati "Mu gihe namaze ntategura ibitaramo nk’uko byahoze, hari abavuze ngo nagiye hanze, hari abavuze ngo nagiye kuririmba Secular ndetse hari n’abavuze ngo narapfuye...ariko ukuri kuriho ni uko ndiho. Uyu si umuzimu wanjye mureba, ahubwo ninjye ubwanjye uriho". Ibi byasekeje cyane abitabiriye iki gitaramo.

Yakomerejeho ateguza abakunzi be ko iki ari igihe cyo gukora doreko afite imishinga myinshi y’indirimbo. Iyo mishinga ikubiyemo gukora amashusho meza y’indirimbo za mbere, gukora indirimbo nshya ndetse no gutegura ibindi bitaramo.

Ashimwe Dominic yanaboneyeho gusaba abakunzi be kumushyigikira kuko gukora umuziki no gutegura ibitaramo ari ibintu bihenze.

Ibi buri wese yahita abyumva kuko uyu ni umwe mu bahanzi bakeya bagenda uko imbaraga zabo zingana, ntiyishyuza mu bitaramo byose akora kandi biba bigaragara ko hashowemo imbaraga nyinshi.

Igitaramo cya Dominic Ashimwe cyabaye kuwa Gatanu tariki 24 Werurwe, ku Kacyiru kuri Solace Ministries. Cyatangiye saa kumi n’ebyiri n’iminota 15, kirangwa n’udushya twinshi, nk’uko bisanzwe mu bitaramo bitegurwa n’uyu muhanzi.

Dominic hamwe na Aime Uwimana

Dominic Ashimwe yeretswe urukundo rwinshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.