Nyuma y’Iminsi mike ahawe inshingano z’ubudiakoni n’itorero rya ADEPR, Umuramyi Eric Cyamika Biremera na Tuyishime Ange bibarutse imfura y’umuhungu.
Ni amakuru Paradise yemerewe n’uyu muramyi mu kiganiro twagiranye kuri uyu wa Mbere. Abajijwe ibyiyumviro bye, Eric Cyamika yagize ati: "Ni ishimwe rikomeye cyane kuko mbyaye umwana w’amateka."
Yavuze ku gisobanuro cy’uyu mwana, ati: "Kuko umwana wanjye avutse akurikirana n’umunsi navutseho, bivuze ngo ndashibutse, njyewe mvuka navutse ari kuwa gatandatu none imfura yanjye ivutse ku cyumweru."
Yavuze ko uyu munsi imfura ye yavutse umwibutsa uko umubyeyi we yahagaritswe mu nshingano n’itorero rya ADEPR. Avuga kuri aya mateka akwiriye kwibagirana, Eric Cyamika yagize ati: "Uyu munsi wo ku cyumweru ni bwo papa wanjye yahagaritswe mu nshingano n’itorero rya ADEPR yari abereye umuvugabutumwa (mwalimu) azira Eric Cyamika.
Asobanura ku guhagarikwa mu nshingano kw’umubyeyi we, yagize ati: "Mvuka kuwa gatandatu hari hashize igihe gitoya umubyeyi wanjye yimuriwe ku wundi mudugudu (ahawe mutation) yo kwimukira ku wundi mududu (ku rindi torero turihuje n’imyubakire y’itorero rya ADEPR), aho yari yimuriwe ku wundi mudugudu wa kure y’aho bari batuye.
Byaje kuba ngombwa ko uyu mupapa abura uko asiga umubyeyi n’umwana, bitewe n’uko icyo gihe itumanaho ryari ingorabahizi dore ko nta telefone zabagaho.
Yavuze ko Papa we yanditse urwandiko rusaba uruhushya, gusa rwaje kugerayo rutinze. Yakomeje avuga ko byaje kuba ngombwa ko itorero rya ADEPR rifata uyu mubyeyi nk’uwasuzuguye akanga kujya ku kazi aza guhagarikwa.
Benshi mu bakunzi ba Gospel bakomeje guha impundu uyu muryango.
Imana isubiza abayisenga.
Kuba yarahawe inshingano z’ubudiakoni, Biremera yishimiye ko kuri ubu agiye gukomeza inshingano mu itorero rya ADEPR nk’uko umubyeyi we yaribayemo Umuyobozi. Yagize ati: "Kuri jye amata akomeje kubyara amavuta.
Ati: "Ku cyumweru hari kuri Pasika nibwo natanze igaburo bwa mbere, none mbyaye ku cyumweru, urumva ko uyu mwana ari umukozi w’Imana ukomeye.
Kuri ubu Ange ari mu mashinwe aremereye nyuma yo kubyarira Eric Cyamika imfura.
Musabyimana Eric uzwi ku izina rya Eric Cyamika Biremera ni umuramyi ubarizwa mu itorero rya ADEPR aho yamamaye mu ndirimbo nka: Biremera, Imana ibirimo, Cyamika, Amavubi, Ushimwe Mana n’izindi.
Kuri ubu asezeranya abakunzi be ko nyuma yo kubyara agiye kugarukana amavuta mashya mu muziki.