Abakristo b’Itorero Iriba ry’Ubugingo ryo mu Mugi wa Kigali bavuga ko urusengero bari basanzwe basengeramo bashidutse rwaragurishijwe n’uwo bitaga pasiteri wabo, Mukarunanira Jeanne d’Arc, batabizi.
Urusebgero rw’iri Torero Iriba ry’Ubugingo basengeragamo rukaza kugurishwa n’umugore wari pasiteri wabo batabizi rwubatse mu Mudugudu wa Ruraza, mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, mu Mugi wa Kigali, bakaba batabaza kuko ngo pasiteri wabo yabaciye mu rihumye, akagurisha urusengero basengeragamo atababwiye.
Nk’uko abayoboke b’iri torero muri aka gace babivuga, uru rusengero bamaze imyaka icumi barwita urwabo, kuko mu mwaka wa 2014 ari bwo bitanze bakarwubaka, itariki 19 Mata uyu mwaka wa 2024 bakaba baratungurwe no kumva ko Pasiteri Mukarunanira Jeanne d’Arc yarugurishije miliyoni 20 Frw.
Mu kiganiro bamwe bagiranye na TV1, bavuga ko ibyo byose byakozwe mu ibanga rikomeye cyane batabigizemo uruhare nk’itorero, ku buryo bo bisanzwe rwaragurishijwe. Umwe yagize ati “Ikibazo dufite ni uko yagiye kugurisha urusengero itorero ritabizi, abikora rwihishwa”.
Aba bayoboke kandi bavuga ko ibyo bimaze kuba, Pasiteri wari umuyobozi wabo yahise aburirwa irengero ndetse agakuraho na telefone.
Mu gihe bari bakiri mu kangaratete ko kugurishwa k’urusengero rwabo, bavuga ko uyu mupasiteri yagarutse ari nijoro atwara n’ibikoresho byose byari birimo, kuko yumvaga kugurisha urusengero bidahagije.
Basaba inzego zibishinzwe kubarenganura zikabakurikiranira Mukarunanira warugurishije, kuko ngo imvune bagize bubaka uru rusengero zidakwiye gupfa ubusa. Umwe yagize ati “Turifuza ubutabera ngo butugarurire ibyacu kuko twe ntitwagurishije, umujura yaraje aratwiba aragenda.”
Aba bayoboke bavuga ko hageze ngo abantu bajijuke mu bijyanye n’imyemerere, kuko bimaze kugaragara ko hari abitwikira Ijambo ry’Imana nyamara bagamije indonke.
Maniragaba Elie na Karangwa Fabien bari mu bayoboke b’iri torero basinye ku mpapuro zo kugurisha uru rusengero, bo bavuga ko uwo Mukarunanira wari pasiteri wabo yababwiraga ko bikozwe ku mpamvu zo kurwimurira ahandi, ndetse ko ngo n’ikibanza cyari cyamaze kuboneka.
Ikibanza uru rusengero rwari rwubatswemo cyanditse mu mazina y’uwo bari baraguze mbere, bivuze ko hatari hagakozwe ihererekanyabubasha.
Ikibabaje kurushaho, ni uko uwagurishije urusengero bigoye kumukurikirana, kuko ubutaka butari bumwanditseho cyangwa se ngo bube mu mazina y’itorero yayoboraga.
Abakristo benshi bakomeje kugaragaza ko ibyabaye kuri iri Torero Iriba ry’Ubugingo byatumye batakariza amadini icyizere ndetse n’abayobozi bayo, bamwe bavuga ko batazongera no kugira idini bitwa ko babarizwamo.
Umwe mu bamenye iyi nkuru wo mu Karere ka Gasabo waganiriye na Paradise ariko akifuza ko imyirondoro ye igirwa ibanga yagize ati: “Nkunda kujya mu nsengero, nabonye byinshi abayobozi bakora sincike integer ngakomeza, ariko uyu we ankujeho.
Nzajya nsengera mu rugo, kuko umuntu ugurisha urusengero n’inyigisho atanga nkeka ko zitahabwa umugisha. Ahubwo se ubwo yakwigisha iki, umugani wa Paul (Pawulo) wabajije ngo wigisha abandi ntiwiyigishe?”