Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagororwa 900 bakiriye agakiza mu munsi umwe
Ibi byabereye mu Ntara ya Oklahoma, ahabaye igikorwa cy’ivugabutumwa cyasize amateka mu rugendo rw’ukwizera kwa benshi. Abagororwa barenga 900 bakiriye agakiza ku munsi umwe, mu gikorwa cyayobowe na Pasiteri Paul Daugherty n’itsinda ry’Itorero Victory Church ryo muri Tulsa.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abagororwa basaga 2,100 bari bateraniye mu kibuga cy’inyuma y’igororero, aho batangarijwe ubutumwa bwiza bwo guhinduka bakaba bashya, n’imbabazi z’Imana.
Nk’uko byatangajwe n’abitabiriye, Umwuka w’Imana wagaragaye mu buryo bukomeye, amaboko menshi yamanitswe yerekejwe mu ijuru, amarira amanuka ku maso y’abagororwa benshi bari bigaruriwe n’urukundo rw’Imana.
Abahisemo gukurikira Yesu ntibahagarikiye aho; benshi bahise babatizwa nk’ikimenyetso cy’uko bemeye guhindura ubuzima bwabo burundu. Buri umwe muri bo yashyikirijwe Bibiliya n’agatabo kamufasha gutangira urugendo rushya rw’ukwizera, kugira ngo ubutwari bw’uyu munsi bube intangiriro y’imihindukire y’ibikorwa n’imyitwarire myiza.
Ibi byagaragaje ko imbabazi z’Imana zigerera hose, n’ahantu benshi batatekerezaga ko agakiza kavugwa cyangwa ngo gahindure ubuzima.
Nk’uko Yesu yabivuze muri Matayo 25:36, “Nari ndi muri gereza cyangwa mu nzu y’imbohe muransura,” iri jambo rikomeje gufasha benshi kwibuka inshingano z’Itorero: kugera ku batibukwa, abibagiranye n’abatazwi, harimo n’abafungiye ibyaha bikomeye.
Abakristo benshi bakomeje kwizeza abasore b’iri gororero kubasengera, kugira ngo ibyo bahisemo bari imbere bizabagirire akamaro bageze no hanze, bagire kubohoka mu mitima na mbere yo kubohoka mu mibiri.
Ibi byabaye ikimenyetso gikomeye ko Imana ikorera aho abantu batatekereza. Ukubaho kw’Umwuka wera kwagaragaye imbere y’abo abenshi batekerezaga ko batakiri mu nzira y’agakiza.
Ninde wundi Imana ishobora gukiza ejo hazaza?- Ikibazo cya Christian Defenders dukesha iyi nkuru
Abagororwa barenga 900 bakiriye agakiza ku munsi umwe, mu gikorwa cyayobowe na Pasiteri Paul Daugherty n’itsinda ry’Itorero Victory Church ryo muri Tulsa cyari cyitabiriwe n’abagororwa basaga 2,100