× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya impamvu ugomba kuyoborwa n’Umwuka Wera mu buzima bwawe bwose

Category: Bible  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Menya impamvu ugomba kuyoborwa n'Umwuka Wera mu buzima bwawe bwose

Muraho neza nshuti z’umusaraba? Ndinginga ngo aka kanya Imana indebere mu maraso ya Yesu kristo kandi Mwuka Wera akomeze kuba kuri njye kugira ngo anyobore mu gihe ntanga ubu butumwa.

Mu kuvuga ku mwuka, simvuga muri rusange ku mwuka w’Imana ahubwo ndavuga ku Mwuka Wera uwo Yesu Kristo yasezeranyije abazamwizera bose.

Hari akantu nigeze kumva ngo buriya nyuma y’akarengane kakorewe itorero igihe kirekire, haciye iminsi myinshi cyane nta Mwuka Wera ukigaragara mu bantu.

Ngo rimwe rero abanyeshuli bo muri Amerika baje gusoma inkuru z’intumwa bibutswa uko Umwuka Wera yazimanukiye ndetse bibutswa ko ari umurage. Ni ko gusenga cyane biyirije ubusa.

Mu gihe bari mu masengesho umuriri warabatunguye nk’uko byagendekeye intumwa, ibi byatumye abababonye bifuza kuba nka bo, Umwuka Wera, abe muri twe.

Yohana 16:8-11 Ubwo azaza azatsinda ab’isi abemeze iby’icyaha, no gukiranuka, azavuga ibyenda kubaho,....". Iyo usomye iki gice, Yesu yahumurizaga intumwa ze azimenyesha ko atazazisiga zonyine, ko azazisigira Umwuka Wera, agakomeza abereka umumaro w’Umwuka Wera kuri bo.

1.Kwemeza abantu iby’icyaha: (yohana 16:8) Intumwa zigishaga ubutumwa bwiza mwuka wera agakora umurimo wo kwemeza abantu ibyaha bakihana.

Ibyakozwe n’intumwa 19:18-19 Nuko benshi mu bizeye baraza batura ibyaha bakoze babivuga no mu mazina, kandi abakoraga ibikorwa by’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo babitwikira mu ruhame.

Aha umumaro w’Umwuka Wera utera kwihana, kwatura, kuvuga ibyo wakoze ndetse no kubisezerera (kubitwika). Uwo Mwuka Wera anaduhamiriza imbabazi z’umukiza, bigatuma tuticiraho iteka.

2.Umufasha (Yohana 14:26):

M uburyo bw’umubiri umugore yitwa umufasha kuko yakuwe mu Mugabo. No mu buryo bw’Umwuka, Umwuka Wera yitwa Umufasha kuko yaturutse muri Kristo. itorero rishushanywa n’umugore, Kristo ni nyir’itorero.

Ese Mwuka Wera afasha iki itorero?

Arifasha muri byinshi, ariko kimwe muri byo arimenyesha ibyenda kubaho (Yohana 16:11), bivuze ko Umwuka Wera ari umuyoboro Imana inyuzamo umuburo wayo iburira itorero ku bizaba mu Isi mu gihe runaka nk’uko yaburiye intumwa n’abazamwizera ku byerekeye irimbuka rya Yerusalemu no kugaruka kwa Yesu (Yohana 15).

Umuyobozi (Yohana 16:13): Umuririmbyi ati "Umwuka Wera niwe ujya unyobora, uzangeza iwajye mu ijuru amahoro". Ibi bivuze ko muri uru rugendo tutamufite tutagera mu ijuru. Muri uko kutuyobora anadufasha kudakora ibyo kamere irarikira (Galatia 5:16-18).

3. Gukiza abarwayi

Ibyak 3:9: Ubwo Peter na Yohana binjiraga mu rusengero, uwari afite ubumuga yarakize aragenda ku bwo gutegekera mu Mwuka kwa Petero no gutumbira abuzuye Umwuka Wera.

4. Atera guhamya

(Ibyak 3:14-17) Petero yuzuye Umwuka ati: "Wa wundi mwishe mukamubamba niwe uduteye guhamya ibi. Iyo twuzuye Umwuka dushira amanga, tukavuga ibyo Kristo yakoreye ku musaraba. Oooh Halleluiah!

Umwuka Wera abohora imbohe, agafungura iminyururu

(Ibyak 16:26-27). Ubwo Pawulo na Asira bari mu nzu y’imbohe basengaga, Umwuka Wera yaramanutse iminyururu iradohoka n’inzugi zirakinguka. Ni nako bigenda Mwuka wera iyo aje, iminyururu ya karande iracika, ingoyi zari zituboshye zikabohoka, ubwo ntitube tukireberwa mu masekuruza tugahinduka abana b’Imana, ibyaremwe bishya.

5. Adutera kwemeza abakomeye

(Ibyak 29;28-29 Agripa asubiza Paulo ati: "Ubuze hato uba unyemeje kuba umuristo". Ibi bivuze ko Mwuka Wera yateje Pawulo guhamya Kristo atinyukira imbere ya Herode, Agrippe Umwami wari ukomeye bivugwa ko yishe intumwa nyinshi. Natwe Umwuka adushoboza guhamiriza abakomeye.

Nsoze ngira nti "Tugume mu Mwuka Wera kuko iyo atuvuyemo twisanga muri Kamere".

Iyo Eva adasiga Adamu (umugabo we) ntiyari kurya ku mbuto babujijwe. Niyo mpamvu rero Mwuka Wera ku bawufite ukwiye kugundirwa, abatawufite bakawushakana umwete.

Imana ibahe umugisha

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

IMANA Ibafashe murakoze

Cyanditswe na: MUNEZA  »   Kuwa 26/11/2023 10:39