× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubugingo bwuzuye ni ijambo ry’lmana ariyo ntwaro nkuru

Category: Bible  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Ubugingo bwuzuye ni ijambo ry'lmana ariyo ntwaro nkuru

Bibiliya ni igitabo umukristo avomamo imigisha. Ni igitabo gikubiyemo ibigenga ubugingo bwe, umucyo umurikira inzira ze, n’umugereka wo kwizera no kubishyira mu bikorwa.

Bibiliya ni Ijambo ry’Imana - uguhishurwa kwayo kw’umwihariko umuntu agomba kwiyezesha no kuyoboka inzira z’Imana. Nko guhishurwa kw’Imana ku muntu, Bibiliya yigisha umuntu ibintu adashobora kwiga ku bugingo n’urupfu atari mu guhishurwa kw’Imana kwihariye nk’uko Pawulo abivuga mu 1 Abakorinto 2:9-10.

1 Abakorinto 2:9-10 ‘Ariko, nk’uko byanditswe ngo: Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’iby’ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda. 10 Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana.’

Zaburi 119:9-11 ‘Umusore azeza inzira ye ate? Azayezesha kuyitondera nk’ukw’ ijambo ryawe ritegeka. Nagushakishije umutima wose; ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse.

Uku guhishurwa kurimo ibintu nk’ukuri kwerekeye Imana mu butatu (uko iteye, imico, imigambi, na gahunda); ibintu byerekeye umuntu (inkomoko ye, imico ye, kugwa kwa Adamu, icyaha, n’ibyo akeneye) ibyerekey’isi n’aho yaturutse h’ukuri nk’icyaremwe n’Umuremyi no gucungurwa kwayo;

Ibyerekeye Satani n’imbaraga z’ikibi mu isi; ibyerekeye umugambi w’Imana w’agakiza k’umuntu ku bwo kwizera Umwana wayo Yesu Kristo n’umurimo We, (gukizwa igihano cy’icyaha, imbaraga zacyo, ndetse umunsi umwe gukizwa icyaha ubwacyo); Umwuka Wera n’umurimo We; no ku byerekeye ibintu by’igihe kizaza.

Kubera ko umuntu agira aho adashobora kurenga, guhuma gusanzwe kwe ku by’Umwuka, na kamere ye y’icyaha, Bibiliya ni (nkuko nyakwigendera Dogiteri Lewis Sperry Chafer yanditse) igitabo umuntu adashobora kwandika, yabishaka cyangwa atashaka, nubwo yaba afite bushobozi.

Kubera ibyo ikora n’icyo iri cyo, Bibiliya ni cyo gitabo cy’ingenzi kurusha ibindi mu bugingo bw’umukristo. Reba iyi mirongo ikurikira yatoranijwe:

Matayo 5:18-19 ‘Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.

19 Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko, naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose: ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.’

2 Timoteyo 3:16-17 ‘Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: 17 kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.

2 Petero 1:18-21 ‘Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera. Nyamara rero dufite Ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.

Abakristo ntibagomba kumenya Bibiliya byonyine, bagomba no kumenya ibyerekeye Bibiliya yabo. Ni iby’ingenzi kumenya neza agaciro kayo kugira ngo barusheho gushaka kuyikoresha uko bikwiriye ku by’uko iteye, umugambi wayo, n’inkomoko zayo.

Kubera ko gusobanukirwa iby’umwuka, kwizera, kubishyira mu bikorwa, no kubaha Imana bishingiye kuri Bibiliya, inyigisho ya Bibiliya (Bibliologie) ni imwe mu nyigisho z’ingenzi z’Ibyanditswe umuntu akwiriye kumenya.

Dawidi yaranditse ati, ‘Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera, nshimira izina ryawe, imbabazi zawe n’umurava wawe: Kuko washyirishije hejuru Ijambo ryawe kurisohoza, ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringiza’ (Zaburi 138:2). (Gushimangira ni ukwanjye).

Ni byiza ko umukirisitu wese agira umwete wo gusoma ijambo ry’lmana kuko nibwo buhanuzi butavangiwe twahawe na Bibiliya ni intwaro umukirisitu wese akwiye kurwanisha akinjirana mu rugamba.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.