Mu nyigisho ye yasohotse ku wa 29 Werurwe 2026, Nate Shurden agaragaza ko igikorwa cya Yesu cyo kwinjira i Yerusalemu ari ku ndogobe (Matayo 21:1–5) kitari impanuka cyangwa intege nke.
Nate Shurden, umwanditsi wa Christian Post, yemeze ko kwinjira i Yerusalemu kwa Yesu ari ku ndogobe ikiri icyana, cyari igikorwa cyari gifite ibisobanuro bikomeye by’ubuhanuzi n’ubutumwa.
Nta handi mu butumwa bwiza Yesu agaragara agendera ku nyamaswa, bityo iki gikorwa cyari cyihariye kandi kigamije gutanga ubutumwa bukomeye.
Shurden asobanura ko Yesu yahisemo kugendera ku ndogobe nk’ikimenyetso cyo gusohoza ubuhanuzi bwa Zekariya (Zekariya 9:9), aho byavugwaga ko Umwami azaza yicishije bugufi, atari ku ifarashi nk’abami b’isi, ahubwo ari ku ndogobe.
Ibi byerekana ko Yesu atari umwami w’intambara cyangwa w’ubutware bw’isi nk’aba Alexander the Great cyangwa Julius Caesar, ahubwo ko ari Umwami wari uzanye amahoro, waje gukorera abantu no gutanga ubugingo bwe (Matayo 20:28).
Mu gihe Yesu yinjiraga mu mujyi, imbaga y’abantu yamwakiriye imwishimira, bavuga bati “Hosanna!” (Matayo 21:9), ijambo rikomoka kuri “hoshiah na” risobanura “dukize,” ariko rikaba ryarahindutse rikaba ijwi ry’icyizere rivuga ko agakiza kageze (Zaburi 118:25–26).
Nubwo byagaragaraga nk’ibyishimo n’intsinzi, Luka agaragaza ko Yesu yarize abonye Yerusalemu (Luka 19:41–44), kuko yabonaga ko abantu batamumenye uko ari, ahubwo bakamubona nk’uwo bashaka ko aba we, atari uwo Imana yamutumye kuba we.
Shurden agaragaza ko Yesu atari yaraje gukuraho ubutegetsi bw’Abaroma cyangwa gusubiza ubwami bwa Dawidi mu buryo bwa politiki, ahubwo ko yari yazanywe no gukiza abantu icyaha n’urupfu, ndetse n’Abaroma ubwabo.
Nyamara, nubwo yari Umukiza abantu bari bakeneye, ntiyari uwo bifuzaga, ari na yo mpamvu mu minsi mike “Hosanna” yahindutse “Mumubambe!” (Luka 23:20).
Yongeye kugaragaza ko ubuhanuzi bwa Yesu ku irimbuka rya Yerusalemu bwasohoye mu mwaka wa AD 70, igihe Abaroma barimburaga uwo mujyi (Luka 19:43–44). Ibi bihura n’amagambo yo muri Zaburi 118:22 avuga ko “ibuye abubatsi banze ryabaye irikomeza imfuruka,” aho Pawulo na we abisobanura nk’ibuye rituma abantu bagwa (Abaroma 9:33).
Mu gusoza, Shurden ashimangira ko inkuru ya Palm Sunday ibaza buri wese ikibazo gikomeye: ese dukurikira Yesu kugira ngo atwubakire ubwami dushaka, cyangwa ni ukugira ngo twubakwe mu bwami bwe?
Yibutsa ko Yesu azagaruka, ariko ko atazaza ku ndogobe, ko ahubwo azaza ku ifarashi y’umweru nk’Umwami w’intsinzi (Ibyahishuwe 19:11), azanye ubutabera n’isozwa ry’ibihe.