× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibimenyetso 5 simusiga bigaragaza idini nyakuri

Category: Bible  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Ibimenyetso 5 simusiga bigaragaza idini nyakuri

Ese dushobora kumenya idini ry’ukuri? Byashoboka ko umuntu avuga ko akukunda Imana ntakunde mwene se.

Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35.
Bibiliya itanga urugero rwadufasha kumenya abari mu idini ry’ukuri, igira iti “muzabamenyera ku mbuto zabo.

Mbese hari uwasarura imizabibu ku mahwa, cyangwa imbuto z’umutini ku bitovu” (Matayo 7:16)? Kugira ngo umenye gutandukanya umutini n’igitovu, si ngombwa ko uba umuhanga mu by’ibimera.

Mu buryo nk’ubwo, si ngombwa ko uba umuhanga mu by’idini kugira ngo umenye gutandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma. Ni izihe mbuto cyangwa ibimenyetso biranga idini ry’ukuri?

IBIMENYETSO 5 BIRANGA IDINI RY’UKURI

1.Ryigisha Ukuri

Idini ry’ukuri ryigisha ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya (Yohana 4:24; 17:17). Ntiryigisha filozofiya z’abantu.

2.Rifasha abantu kumenya Imana

Idini ry’ukuri rifasha abantu kumenya Imana.—Yohana 17:3, 6.

3.Si ubutegetsi bw’abantu

Idini ry’ukuri ryigisha ko ibibazo by’abantu bizakemurwa n’Ubwami bw’Imana; si ubutegetsi bw’abantu.—Matayo 10:7; 24:14.

4.Ryimakaza urukundo

Idini ry’ukuri ryimakaza urukundo ruzira ubwikunde (Yohana 13:35). Ryigisha abayoboke baryo kubaha abantu b’amoko yose, gukoresha igihe cyabo n’umutungo wabo bagafasha abandi, no kutivanga mu ntambara zishyamiranya ibihugu.—Mika 4:1-4.

5.Rigenga imibereho y’abaribamo

Idini ry’ukuri rigenga imibereho y’abayoboke baryo. Ntibaribamo by’umuhango cyangwa ngo bagendere ku migenzo yaryo gusa, ahubwo bashyira mu bikorwa ibyo babwiriza.—Abaroma 2:21; 1 Yohana 3:18.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.