Itorero rya AEBR ryasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane ibihumbi 250,000.
Ni gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20/04/2024. Ahagana saa munani z’amanywa abakristo bari hagati ya 150 na 200 barangajwe imbere n’abayobozi b’Iri torero barimo Bishop Ndayambaje Elisaphane bari bageze ku rwibutso rwa Kigali bunamira inzirakarengane ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Aba bakristo bari barimo umubare munini w’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 aho babashije gusura ibice bibiri by’ingenzi ari byo igice kijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imva rusange ishyinguyemo abantu ibihumbi magana abiri na mirongo itanu.
Ku ikubitiro iri tsinda ryabashije kureba filimi y’iminota 10 ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo gusura inzu igaragaramo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abana bavutse nyuma y’umwaka wa 1994 wabonaga bafite agahinda ku maso aho bamwe basutse amarira nyuma yo kwibonera n’amaso yabo ubugome ndengakamere bwakozwe n’interahamwe ndetse na leta yiyise iy’abatabazi.
Wabonaga abo bana bishwe n’ikiniga ubwo babonaga imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo basuraga icyumba kigaragaramo amafoto y’inzirakarengane, abasore n’inkumi wabonaga bifashe mapfubyi aho bamwe batatinyaga kuvuga ko aba bicanyi batagiraga umutima wo kwica abana bafite imyaka itarenze ibiri.
Ubwo hasurwaga ibyumba bigaragaramo amafoto y’abana benshi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 kwihangana byamunaniye asuka amarira nyuma yo kubona ifoto y’umwe mu bana bishwe batwitswe, abwira umusore bari kumwe ko aba bantu bakoze Jenoside batagiraga umutima.
Nyuma yo gusura iyi nyubako igaragaramo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, iri tsinda ryashyize indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abatutsi ibihumbi magana abiri na mirongo itanu bazize akarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyasojwe no gufata umunota umwe (1) wo kunamira inzirakarengane z’abatutsi zishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Aganira n’itangazamakuru, Bishop Ndayambaje Elisaphane Umuvugizi wa AEBR kuva tariki ya 11 Gicurasi 2023, yavuze ko intego yo gusura uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: "Nk’uko mwabibonye, twasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, intego yacu, twebwe nka AEBR twemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho.
Yakomeje agira ati: "Gusura urwibutso kuri uyu munsi bidufasha gusobanurira abakristo bacu uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe ndetse n’ingaruka zayo, bigatuma abakristo bacu barushaho gusobanukirwa bagahuza ibyo biboneye n’ibyo tubigisha, bakabona n’uburemere Jenoside yakoranywe."
Kuva mu mwaka wa 1959 kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga, bamwe mu bayobozi n’Ibinyamakuru birimo Kangura na Radio ya RTLM bifashishije imbwirwaruhame bakangurira abahutu kwica abatutsi nk’uko byagaragaye muri filime ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amadini n’Amatorero akaba yaranenzwe ku bwo kudakoresha imbwirwaruhame zamagana imitegurire ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kutigisha abakristo kutijandika mu bwicanyi, ahubwo bamwe mu bayobozi bayo bakaba baragize uruhare mu mitegurire ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bamwe banashishikariza abakristo kwica abatutsi.
Bamwe bavuga ko iyo amadini yose yamagana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi itari kuba dore ko abanyarwanda benshi bafite amadini n’amatorero babarizwamo. Bishop Ndayambaje yabajijwe niba kuri ubu iri torero rikoresha imbwirwaruhame mu gukangurira abakristo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside hagamijwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Bishop Ndayambaje Elisaphane yavuze ko AEBR ikunze kuganiriza abakristo ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ikabasobanurira amateka mabi yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse n’ibiganiro, yavuze ko amatorero akwiriye kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kimwe n’andi matorero, itorero rya AEBR rifite umubare munini w’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Zimwe mu ngaruka harimo abagize ihunganana, imfubyi, abapfakazi n’intwaza.
Abajijwe umusanzu w’itorero ayoboye mu iterambere ry’igihugu, isanamitima no komora ibikomere, Bishop Elisaphane yavuze ko itorero rya AEBR ari umufatanyabikorwa wa Leta mu kubaka u Rwanda, rikaba rigira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaremamo icyizere cy’ubuzima.
Yavuze ko iri torero rigira uruhare mu kubaka no gusana igihugu mu bikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabafasha kubona aho kuba (Inzu, amacumbi) no gutegura amahugurwa y’isanamitima hagamijwe kububaka no kubereka ko atari bonyine no kubereka ko bitaweho.
Nk’uko byavuzwe haruguru, iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Kigali ryagaragayemo umubare munini w’urubyiruko rwavutse nyuma y’umwaka wa 1994. Abajijwe ubutumwa bashakaga guha urubyiruko Bishop Ndayambaje Elisaphane yagize ati: "Ubutumwa twashakaga guha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twagira ngo babone neza kandi basobanukirwe byimbitse ko Jenoside tuvuga ndetse n’amateka mabi yabayeho."
Yavuze ko kuba urubyiruko rwabashije kwibonera ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ari intandaro yo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa na bamwe mu bakoze Jenoside aho bifashisha by’umwihariko imbuga nkoranyambaga mu kuyobya abana bavutse nyuma y’umwaka wa 1994 mu kugoreka amateka nkana.
Bishop Ndayambaje Elizaphane, Umuvugizi Mukuru wa AEBR
Bishop Ndayambaje Elizaphane yavuze ko kwigisha uru rubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari umuti wo kuyikumira kugira ngo itazongera kubaho. Yanenze amwe mu madini n’amatorero atagira uruhare mu gufasha igihugu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kwiyubaka.
Mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abagore n’abakobwa. Pastor Uwanyirigira Marie Chantal uhagarariye umuryango mu itorero rya AEBR yavuze ko hari ababyeyi birengagije ko bagomba kurangwa n’impuhwe n’imbabazi bagambanira abana hakaba hari n’abandi bahishaga bagenzi babo nyamara bagaca ruhinganyuma bakabagambanira bagahamagara abicanyi.
Yaboneyeho guhamagarira ababyeyi bagenzi be kwigisha abana indangagaciro ndetse na Kirazira. Yagize ati: "Kirazira ko umuntu amena amaraso y’undi, kirazira kugambanira mugenzi wawe. Dukwiye kwimakaza urukundo". Yongeyeho ko umuryango ucyeneye inyigisho zo kurwanya amacakubiri no kwibutsa ko ari abana b’Imana hagamijwe kubaka umuryango.
Abajijwe icyuho kuri ubu kigaragara mu muryango cyatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ababyeyi bishwe bituma kuri ubu umuryango nyarwanda ugaragaramo abapfakazi benshi, inshike n’imfubyi ndetse hakaba n’umubare munini w’abagezweho n’ihungabana kubera imiryango yabo yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yavuze ko kuba byaratewe n’umuryango wirengagije indangagaciro, kuri ubu ari na wo ufite umukoro wo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kongera kwiyubaka.
Mu bayobozi ba AEBR basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali harimo Bishop Ndayambaje Elisaphane Umuvugizi Mukuru wa AEBR; Bishop Ndagijimana Emmanuel Umuyobozi ucyuye igihe, Bishop Gato Corneille Munyamasoko wayoboye AEBR, Andre Mfitumukiza nawe wigeze kuyobora AEBR, Abayobozi bahagarariye AEBR mu mujyi wa Kigali, abashumba b’itorero rya AEBR Kacyiru n’abandi.
Abakristo bari hagati ya 150 na 200 ba AEBR Kacyiru basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi