× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibitazibagirana byaranze Igiterane ‘Rwanda Shima Imana 2024’ cyabereye muri Stade Amahoro-PHOTOS

Category: Ministry  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ibitazibagirana byaranze Igiterane ‘Rwanda Shima Imana 2024' cyabereye muri Stade Amahoro-PHOTOS

Nk’uko Ubuyobozi bwa Rwanda Shima Imana bwabitangaje, iki giterane cyo gushima Imana muri uyu mwaka wa 2024 cyabereye muri Sitade Amahoro, ku Cyumweru, tariki 29 Nzeri 2024, kibamo ibintu bitazibagirana nko kuba imvura yaguye bakarushaho guhimbaza.

Byari biteganyijwe ko kizaba ku wa 15 Nzeri ariko amatariki aza guhinduka aba kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024. Ni igiterane cyahujwe no kwishimira uko amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, aho Paul Kagame wari usanzwe ari Perezida yongeye gutsindira kuyobora indi manda ya 2024 - 2029, akaba yarashimangiye indi ntambwe u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kwiyubaka.

Rwanda Shima Imana wari umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe no gushimira Imana ku bintu byinshi byiza Igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi mu nzego za Leta bo mu nzego zo hejuru, urugero nka Minisitiri w’Intebe n’abandi, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu Igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

Abayobozi b’amatorero ya Gikristo ndetse n’abahanzi bahimbaza Imana b’ibyamamare bayoboye iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima, dore ko banihurije hamwe bagasohora indirimbo bise ‘Rwanda Shima Imana (Turaje)’ bayitiriye izina ry’iki giterane, bakaba bongeye no kuyiririmbira muri Sitade Amahoro.

Cyitabiriwe n’ibihumbi mirongo by’Abanyarwanda batandukanye bo hirya no hino, dore ko kwinjira byari ubuntu kuri buri wese wabyiyumvagamo. Nyuma y’imbyino n’indirimbo za Korali ihuriyemo abahanzi nka Ben, Tonzi, Chryso Ndasingwa n’abandi, bakurikiwe na Ambassadors of Christ baririmbye indirimbo zabo zirimo ‘Ibyo Unyuramo’, ‘Nahuye na Mesiya’ n’izindi.

Pastor Kabanda Julienne wa Grace Room yagaragaje ko Abanyarwanda basigaye batambukana ishema, yakomeje ayobora gahunda. Nyuma yaje guha umwanya Korali Jehovah Jireh baririmbye indirimbo zabo zirimo ‘Turakwemera’ na ‘Gumamo’. Bakurikiwe n’ubuhamya bw’abantu batandukanye, bagaragaje ko ibihe byahise bitari byoroshye ariko ubu u Rwanda rwabaye urw’abantu bishimye.

Amb.Dr.Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, mu ijambo rye yasobanuye ubundi icyo gushima ari cyo agira ati: “Umuntu wagabirwaga inka yahoraga ashima kandi yirahira uwamugabiye, umuganura wa buri mwaka bwari uburyo bwo gushima Imana yabahaye imvura n’izuba mu gihe.”

Yagaragaje ko ariko ikintu cy’ingenzi gituma abantu bashima harimo ubuzima ati: “Dushima ko turiho duhumeka kuko ntawiha guhumeka, natwe kadushime Uwiteka ko tugihumeka. Byose tubigeraho kuko turi bazima aho kwirata ubwenge,ubutwari, ubutunzi, twirate ko yaduhaye ubuzima. Turashima Imana kandi ko yashoboje abanyarwanda kongera kubana hamwe. Ni nde watekereje ko mu myaka 30 abanyarwanda baba babanye mu mahoro.”

Umuyobozi Mukuru wa PEACE Plan itegura Rwanda Shima Imana, akaba n’Umuyobozi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Archbishop Laurent Mbanda yashimye abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe n’abandi bose bitabiriye Rwanda Shima Imana 2024.

Yibutsa ko hari umuco abantu bagira uhabanye n’ukuri ko gushima, ati: “Ubusanzwe abantu biratworohera kubona ibibi kurusha ibyiza, hari nubwo ibyiza Imana idukorera tubyibagirwa ntituyishime uko bikwiriye.

Nta bwo twakwibagirwa ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwari mu icuraburaburindi rikabije ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Twateraniye hamwe ngo dukusanyirize amashimwe yacu kuko uwiteka ari we mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ku Rwanda rwacu.”

Hakurikiyeho indirimbo y’ibigwi ya Aime Uwimana igaruka ku mashimwe Umunyarwanda afite ku Mana. Amb.Dr.Charles Murigande yibukije ko ubukungu bw’u Rwanda bwikubye inshuro ibihumbi mu myaka 30. Musenyeri Laurent Mbanda yagaragaje ko nubwo abantu badakunze kugira umuco gushima ariko ari ingenziPst Julienne yafashije mu kuyobora iki gikorwa yibutsa impamvu zitandukanye zo gushima Imana ku Banyarwanda.

Rwanda Shima Imana itegurwa na Peace Plan Rwanda, Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo.

Umuyobozi wa Peace Plan Rwanda, Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, yari yavuze ko uyu mwaka ufite umwihariko ku Bakirisitu. Ati “Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda.”

Yakomeje ati “Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana.” Ibyo ni byo byashimiwe Imana cyane cyane.

Cyari kibaye nyuma y’imyaka 5 kitaba. Peace Plan Rwanda yagiteguye yagaragaje impamvu ari uko uyu mwaka ari uwo kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".

Rwanda Shima Imana 2024 yateguwe ku bufatanye bwa PEACE PLAN na Rwanda Leaders Fellowship. Amb. Dr. Charles Murigande ni we Muhuzabikorwa wayo. PEACE PLAN RWANDA itegura iki giterane, yashinzwe n’abarimo inshuti y’u Rwanda, Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Musenyeri Mbanda na Minisitiri Dr. Ngirente

Musenyeri Mbanda

Minisitiri Dr. Utumatwishima

Pastor Jullienne Kabanda

Stade Amahoro yari irimo ibihumbi mirongo by’abanyarwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.