× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko Abasore n’Inkumi bakijijwe bakwizihiza Umunsi w’Ingaragu (Singles’ Day) mu buryo buhesha Imana icyubahiro

Category: Ministry  »  4 weeks ago »  Sarah Umutoni

Uko Abasore n'Inkumi bakijijwe bakwizihiza Umunsi w'Ingaragu (Singles' Day) mu buryo buhesha Imana icyubahiro

Uyu munsi harizihizwa “Singles’ Day”, umunsi ugenewe abantu bakiri ingaragu. Buri mwaka tariki ya 11/11 ni umunsi mukuru w’ingaragu. Niba uri gusoma iyi nkuru uri Ingaragu tukwifurije umunsi mukuru mwiza.

Ku bakristo, si umunsi wo kwishimira ubwigenge gusa cyangwa gusabana n’abandi, ahubwo ni igihe cyo kuzirikana ko kuba ingaragu atari intege nke cyangwa kudashyirwa hamwe, ahubwo ari igihe cy’agaciro Imana igenera umuntu ngo yigiremo isomo, asobanukirwe icyerekezo cye kandi akure mu buryo bw’umwuka n’ubw’ubwenge.

Dore uburyo 5 bwiza abakristo bakwizihiza uyu munsi mu buryo buboneye kandi buhesha Imana icyubahiro:

1. Kwisuzuma no Kwiyegurira Imana

Uyu munsi ushobora kuba umwanya wo kwibaza uti: “Imana ishaka ko naba nde muri iki gihe cyanjye cy’ubusore cyangwa bw’inkumi?”

Bibiliya ivuga iti: “ Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu. – Abakolosayi 3:23

Ibi bivuze ko n’igihe uri ingaragu, ubuzima bwawe bushobora kuba igitambo cy’agaciro imbere y’Imana, igihe wiyemeje kuyikorera uhereye ku byo ufite ubu.

2. Kuzirikana ko kuba ingaragu ari igihe cyo kwiga no gukura mu Mwuka

Mu gihe abandi baba barubatse, kuba ingaragu ni amahirwe yo kugira umwanya uhagije wo gusenga, gusoma Ijambo ry’Imana no gukura mu buryo bw’umwuka.

Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze ati: “ Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu uko yamunezeza, ariko uwarongoye yiganyira iby’isi ngo abone uko anezeza umugore we.” – 1 Abakorinto 7:32-33

Ibi bitwigisha ko igihe cy’ubusore cyangwa ubukumi ari umwanya wo kwiga kumvira Imana, kugira indangagaciro n’ubwenge bwo kuzubaka ejo hazaza.

3. Gukoresha impano zawe mu murimo w’Imana

Nta mpamvu yo gutegereza gushaka kugira ngo ubone gukorera Imana. Hari abahanzi, abigisha, abavugabutumwa n’abafasha abakene, bose bitanga uko bashoboye muri iki gihe.

Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye. – 1 Timoteyo 4:12

Kwizihiza Singles’ Day bishobora kuba umwanya wo kwiyemeza kongera gukora neza ibyo Imana yaguhamagariye.

4. Kwiyitaho mu buryo bw’umubiri, ubwenge n’umwuka

Kuba ingaragu si igihe cyo kwirara cyangwa kwicisha bugufi, ahubwo ni igihe cyo kwiyubaka: gusoma ibitabo, kwiga ubumenyi bushya, gukora siporo, gusenga no kwiga kubaho neza mu buzima bwa buri munsi.

Abahanga mu mibanire bavuga ko umuntu utiyitaho mu gihe ari wenyine, azagorana kubana neza n’undi ejo hazaza. Umusore cyangwa inkumi y’Imana agomba kuba umuntu wuzuye: mu mutima, mu bitekerezo no mu mubiri.

5. Gusingiza Imana no gushimira igihe uriho

Abakristo bakwiye kubona Singles’ Day nk’umunsi wo gushimira Imana, aho kuvuga ngo “kuki ntarabona uwo dufatanya ubuzima.”

Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato. – Abaheburayo 13:5

Kuba ingaragu uyu munsi ni ingofero Imana igushyizeho kugira ngo ikwiteho mu buryo bwihariye. Byishimemo, usingize Imana, kandi ukore ibikorwa by’urukundo bigaragaza ko uri uw’Imana, nko gusura abarwayi, gufasha abatishoboye cyangwa gusengera inshuti zawe.

Kwizihiza Singles’ Day nk’umukristo ni uguhitamo gushimishwa n’igihe uriho, ukizera ko Imana izi neza igihe cyose n’umugambi wawe. Umusore cyangwa inkumi yihambiriye ku Mana, aba afite ejo heza, kuko nk’uko Zaburi 37:4 ibivuga:

Kandi wishimire Uwiteka, Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.” Kuba ingaragu si intege nke, ni igihe cyo kwitegura gukorerwa n’ibikomeye mu buzima.

Hari imyaka yagennwe yo gushaka umugabo cyangwa umugore?

Mu by’ukuri, Bibiliya nta myaka runaka yagennye yo gushaka, ahubwo isaba umuntu gukura mu bwenge no mu muhamagaro mbere yo gufata uwo mwanzuro ukomeye. Umuntu wese afite inzira ye Imana yamuteguriye, kandi igihe cyo kurushinga kiba cyiza iyo gihuye n’umugambi w’Imana, si igihe cy’abantu.

Abasore n’inkumi bakwiye kwirinda guhatwa n’igitutu cy’imyaka cyangwa amagambo y’abandi, ahubwo bagashaka ubushishozi n’iyobokamana kugira ngo bafate icyemezo gikwiye.

Ku rubyiruko rukijijwe, iki kibazo gikunze kubatera impungenge, cyane cyane iyo babona bagenzi babo barashatse. Ariko Imana ifite gahunda z’igihe n’abantu — hari abashaka bakiri bato kugira ngo bakorere Imana hamwe, abandi bakazashaka nyuma kugira ngo babanze buzuze inshingano runaka mu murimo wayo.

Nk’uko Zaburi 37:7 ibivuga iti: “Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye, Ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe, N’umuntu usohoza inama mbi.”

Kuba utarashaka si intege nke cyangwa kudasobanukirwa, ahubwo ni igihe cyo kwitegura neza — igihe cyo gukura mu bwenge no mu kwizera, kwiga urukundo rufite ishingiro, no kwiyubaka kugira ngo uzinjire mu rushako witeguye kuba umugisha, aho kuba umutwaro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.