× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

lgice kimwe ku munsi! Rev. lsaie Ndayizeye uyobora ADEPR yavuze ibintu 5 "lmana ishaka ko twitaho" muri 2024

Category: Ministry  »  5 months ago »  Alice Uwiduhaye

lgice kimwe ku munsi! Rev. lsaie Ndayizeye uyobora ADEPR yavuze ibintu 5 "lmana ishaka ko twitaho" muri 2024

Ubwo umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda Rev. lsaie Ndayizeye yari mu giterane gifite intego iri muri Zaburi 66:56 igira iti "Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye ubwoba ku byo igirira abantu. Yahinduye inyanja ubutaka, Kandi bambukishije uruzi ibirenge, Aho ni ho twayishimiriye", yavuze kuri gahunda y’igice kimwe ku munsi.

Uyu mushumwa mukuru wa ADEPR ubwo yageraga kuri iri torero rya Taba yakiranywe ubwuzu nk’umwana mu rugo. Yahageze yisanga cyane kuko hari mu hantu yabaye ndetse akaba yaririmbye no muri korali lriba.

Muri iki giterane yari ugushimira lmana yashoboje abagabo mu giterane cyari giherutse kuba nabwo cyarateguwe n’abagabo ubwo hakijijwe abantu benshi bityo bibatera gutegura igiterane cyo gushima lmana.

Mu mwaka ushize hari haherutse kuba igiterane cyateguwe n’abagabo bo kuri iri torero aho bari batumiye korali y’abagabo guturuka Batsinda ndetse na Korali Amahoro y’ i Remera, akaba ari cyo cyabaye urufatiro rwo gutegura iki kimaze iminsi ine kuko bashimiraga lmana ibyo yabakoreye mu giterane giherutse.

Uyu mushumba yaje kwigisha ndetse bikora ku mitima ya benshi baranezererwa. Yavuze ku bintu 5 lmana ishaka ko twitaho muri uyu mwaka wa 2024: Gukunda ijambo ry’lmana, Gukunda gusenga, Gusabana n’abandi, Gukorera lmana no Gukunda gushima lmana.

Yagize ati "Nidukunda ijambo ry’lmana rizadutunga, ijambo ry’lmana rizakurinda rikumurikire bityo biradusaba kuryumva, kurisoma, kurikunda, kwiyemeza ko rituyobora ndetse no kurishyira kuri gahunda zacu".

Yesu akwiye kutubwra urugero rwiza Luka :21:37 Iminsi yose yirirwaga mu rusengero yigisha, ariko bwakwira agasohoka akarara ku musozi witwa Elayono.

Yakomeje agira ati "Gusabana n’abandi: Yesu yaravuze ati: "Mukundane nk’uko nanjye nabakunze". Dukwiye kumenyana na benedata tukiga kuvuga neza kuko umutima ukunda watura iby’amahoro ntabwo watura ibibi. Gusharira kose nintonganya kubavemo, twature ibyiza".

Gukorera lmana: Abefeso :2:10 Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

Ati: "Dukwiriye gukoresha igihe cyacu, impano twahawe, ubutunzi yaduhaye, muri uyu mwaka ntituzabe indorerezi mu murimo w’lmana lmana, iduhishurire kuzagira ikintu tuyikorera".

Gukunda gushima lmana: Umushumba Mukuru yaje kuvuga uburyo abantu bashimamo lmana ko hari abashimira lmana ku bintu bidasanzwe lmana yakoze ko yabarokoye lmpanuka, yishyuye amadeni,... abashimira lmana ku bintu twita bito, kubona tubyuka turi bazima, ushaka ugahita ubyara ni amashimwe tutitaho tugira ibintu bisanzwe.

lmana yatugeneye ingabo ziturinda umunsi ku wundi ni nayo mpamvu tukiriho, ndetse anavuga ko dukwiye gushimira lmana ku byo ubonye.

Yagarutse kuri gahunda yatangijwe yifuza ko buri mukirisitu wese wo mu itorero rya ADEPR yakiha gahunda ndetse akajya akora "Igice kimwe ku munsi" ni uburyo bwo gusoma ijambo ry’lmana ugasoma igice kimwe ku munsi mu buryo bwo kwegerana n’lmana no gusabana na yo.

Itsinda ry’abagabo bo kuri iri torero rya Taba bageneye impano umushumba mukuru. Byari ibirori bikomeye, bakaba bamushimiye ku bwo kwitabira ubutumire bwabo.

Iki giterane cyaranzwe n’ibihe byiza cyane ndetse cyitabiriwe n’abavugabutumwa, abashumba batandukanye ndetse n’amakorali atandukanye nka korali Amahoro guturuka i Save, korali Ebenezer ikorera Tumba;

Vumilia guturuka muri CEP UR HUYE ndetse n’amakorali yo kuri uyu mudugudu Blessing choir, Living stone, ltabaza choir ndetse n’lriba tutibagiwe na Korali y’abagabo.

Ku munsi wa nyuma w’iki giterane byari akarusho amakorali yose yaririmbye neza abantu barafashwa, imitima iranezererwa ibendera ry’lmana rirazamurwa.

Byari byiza cyane muri iki giterane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.