Ishimwe Jean Luc na Manishimwe Delphine bihurije hamwe bakora itsinda ryo kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu ndirimbo nk’umugabo n’umugore bafatanyije mu rwego rwo guhigura umuhigo bahize.
Nyuma yo gushinga umuryango mu mwaka wa 2022, aba Bakristo bo mu Itorero rya Zion Temple Celebration Church – Gatenga, bahigiye Imana umuhigo wo kuzamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu ndirimbo, bagashyira hanze umuzingo w’izigera kuri 4.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’uyu mugabo Ishimwe Jean Luc kuri uyu mwa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, yagize ati: “Ubundi ni umuhigo twahigiye Imana, tuvuga ko niduha umwana tuzakora album y’indirimbo 4, ubu tumaze gukora ebyiri.”
Nk’uko yakomeje abiviuga ati “Umwana yarabonetse turamufite”, bamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ari zo Waranyumvise bahereyeho bakinjira mu muziki ugamije kwamamaza Ubutumwa Bwiza, na Ukurikirana imaze iminsi mike igiye hanze.
Iyi ndirimbo Ukurikirana iri kumwe n’izindi zishingiye kugushima Imana no kuvuga uburyo Ikurikirana Ijambo ryayo neza kugeza risohoye, ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Boris mu gihe amashusho yayobowe na Musinga agatunganywa na Brilliance.
“Wambwiye ko uri imbaraga zange, ukwizera ntakorwa n’isoni. Ni nde? Ni nde mwanzi wange? Ni nde wahangara gukomera kwawe? Wanyambukije ya Nyanja Itukura, ingabo za Farawo zigwamo mbibona, unyambika ikamba mu cyimbo cy’amarira. Yewe Mwami Mana we, nakugereranya na nde? Ukurikirana ijambo ryawe, ugasohoza icyo wavuganye natwe.” – Aya ni amagambo agize igitero cyayo cya mbere hamwe n’inyikirizo.
Zoe Family (Zoe bivuga Ubuzima ugenekereje mu Kinyarwanda) bifuza gukomeza kwaguka muri uyu murimo wo kuramya. Babishimangiye bagira bati: “Turifuza kuba abakozi b’Imana mu buryo bwagutse, mu buryo bwo kwegerana n’Imana cyane ndetse no kuvuga ikiri ku mutima wayo.”
Nk’uko Ishimwe yakomeje abisobanura, indirimbo enye bazashyira hanze (hamaze gusohoka ebyiri) zigize album si zo za nyuma, ahubwo ni uko zo zihariye ku kuba ari izo guhigura umuhigo bahigiye Imana, nk’ishimwe bayigeneye nibaha umwana.
Nyuma yaho bazakomeza gukora indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, kuko bumva ko ubuzima bwabo ari ukuramya binyuze mu ndirimbo. Ishimwe yagize ati: “Urebye kuba dukora izi ndirimbo nta bwo nabyita ‘impamvu dukora Gospel’, ahubwo twe ubuzima bwacu ni ukuramya Imana tubinyujije mu ndirimbo.”
Nyuma ya Ukurikirana bazashyira hanze izindi ebyiri kugira ngo album y’indirimbo enye yuzure, babonereho no gukomeza gukora izindi nk’umuryango wihurije hamwe nk’andi matsinda atandukanye y’abaramyi ari mu Rwanda.
Zoe Family biyongereye ku yindi miryango ikorera hamwe umuziki nk’itsinda