Mu gihe Abakristo bari mu gihe cyo kwitegura Pasika, umuryango wa Zoe Family wujuje imitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu ndirimbo nshya yise “Imbabazi z’Imana”.
Ni indirimbo irimo isengesho ryuje ishimwe, igaragaramo amagambo yubaka ukwizera gukomeye n’icyizere ku wagiye anyura mu bihe bikomeye, ariko Imana igakomeza kumuba hafi.
Zoe Family igizwe na Jean Luc Ishimwe na Manishimwe Delphine, bakaba ari umugabo n’umugore bashyingiranywe. Bazwi mu ruhando rw’abaramyi bafite ubutumwa bunoze kandi bugaragaza uko Imana ikomeza kugirira neza abantu bayo.
Mu ndirimbo “Imbabazi z’Imana”, aba baramyi bagaruka ku rukundo rudashira rw’Imana n’ukuntu iba hafi y’abantu bayo mu gihe cy’agahinda n’umubabaro. Baririmba bagira bati:
“Narindi mu mubabaro, umpa amahoro. Narindi mu gahinda, umpa kunesha.”
Ni amagambo akubiyemo ubuhamya bukomeye bw’uko Imana itajya itererana abayegereye, ndetse ikabaha gutsinda ibihe bikomeye binyuze mu mahoro aturuka kuri yo. Baririmba bishimira ko Imana itanga imbabazi zihoraho.
Indirimbo inagaragaramo amagambo yanditse muri Bibiliya, ashimangira ko gutabarwa kw’abemera Imana guturuka k’Uwiteka wenyine: “Nduburira amaso yanjye ku misozi, mbe gutabarwa kwanjye kwavahe? Gutabarwa kwanjye kuva k’Uwiteka.”
Zoe Family yifuza ko abantu bazumva iyi ndirimbo bazasangamo ubutumwa bubaremamo ibyiringiro, by’umwihariko muri ibi bihe byo kuzirikana urupfu n’izuka bya Yesu. Bayitezeho gukomeza imitima y’abantu banyuze mu bikomere, no kubibutsa ko imbabazi z’Imana zihoraho kandi zihagije kuri buri wese.
BAririmba bagira bati: “Twazanye ibyuzuye umutima, ni amashimwe. Turashaka ko buri wese yumva ko nubwo yanyuze mu gihe kigoye, hari Imana igira imbabazi, kandi iteka itanga amahoro n’intsinzi.”
Ibyo wamenya ku ndirimbo
• Izina ry’indirimbo: Imbabazi z’Imana
• Abaririmbyi: Zoe Family (Jean Luc Ishimwe & Manishimwe Delphine)
• Audio: Boris
• Video: Musinga
• Editor: Fab_Edits
• Harmonization: “Shimwa Yesu”
Reba video y’iyi ndirimbo kuri YouTube: Imbabazi z’Imana - Zoe Family (Official Video)
Zoe Family (Manishimwe Delphine & Jean Luc Ishimwe)