× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Zikama Tresor yashyize hanze indirimbo yise "Yesu Kristo"

Category: Artists  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Zikama Tresor yashyize hanze indirimbo yise "Yesu Kristo"

Umuhanzi w’indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Tresor Zikama, wakuye impano y’ubuhanzi ku babyeyi be, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise "Yesu Kristo".

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 23 Nzeri 2024, ikaba yaranditswe na Zikama, igatunganywa mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Bass, amashusho ayoborwa na Musinga, mu gihe yakosowe na brilliance.

Agaruka ku bigwi bya Yesu Kristo avuga ati: “Ni we wankuye mu mwijima, Yesu Kristo nshuti magara. Ni we wenyine wankuye mu mwijima. Uyu Yesu ni inshuti magara. Ndi guhamya imbabazi ze yangiriye nge umwana w’umuntu.”

Tresor Zikama ni umwe mu bahanzi batangiye kwigaragaza mu muziki wamamaza Ubutumwa Bwiza mu Rwanda, aho mu gihe gito amaze atangiye umuziki amaze gusohora indirimbo zirimo nka ‘Umwuka wera’, ‘Kubaha Imana’, ‘Emmanuel’ hamwe n’iyi nshyashya yise ‘Yesu Kristo.’

Yatangiye umuziki akomoye inganzo ku babyeyi be b’abashumba, kuko na bo kera bakoraga umuziki uhimbaza Imana mu mu rusengero basengeramo.

Tresor Zikama, atangaza ko mbere y’uko atangira kuririmba yahoraga asengana n’ababyeyi be mu rugo, bukeye baza kumenya ko afite impano yo kuririmba, bamubwira ko na yo akwiye kuyikoresha, ahera uko ajya mu nzu itunganya umuziki, akorana indirimbo na Musabwa bise ‘Niwe Kristo’ ari na yo ya mbere yahereyeho.

Yabisobanuye agira ati: “Ntangira gukora umuziki nakuze ncuranga piyano kuko yabikwaga mu rugo, bituma nkomeza kujya nyicuranga n’ubwo ntari mbizi neza, gusa nagiye mbimenya buhoro buhoro mbirebera kuri babyara bange, uwitwa Rusunika Patrick na Nzungu bamfashije kuzamuka hanyuma nange ngenda niyigisha nkoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo nka YouTube.”

Yakomeje agira ati “Ariko nkaba narakundaga no kuririmba gusa nabikoraga ndi ngenyine cyangwa mu rugo, gusa nkaririmbana n’ababyeyi bange ndetse n’abavandimwe bange, ni bwo batangive kumbwira ko impano yange yo kuririmba na yo imaze kuzamuka rero ko ngomba na yo gutangira kuyikoresha ku mugaragaro.”

Yitwa Zikama Tresor, yakuye inganzo yo kuririmba kuri Se na Nyina

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.