Ubanza nyamara nanone mu kwaha kw’intare hagiye kongera kuvumbukamo ubuki buryoshye kurusha ubw’ubuhura! Iyo umuntu avuze zahabu buri wese yumva ibuye ry’agaciro ry’imbonekarimwe, ritaboneka mu bihugu byinshi.
Usanga ibihugu bifite iri buye bihagaze neza ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ifaranga ry’iki gihugu rikagira agaciro kari hejuru. Niyo mpamvu mu Rwanda byagorana kumva umuntu utazi cyangwa utarumva ahantu bita mu miyove mu majyaruguru bitewe n’uko haba zahabu kabone n’ubwo ari nkeya.
Kuri umuramyi Vumilia Mfitimana yateguje indirimbo yitwa "Izahabu". Ni imwe mu ndirimbo zitegerezanyijwe amatsiko bitewe n’uko nyiri kuyiteguza nawe ari zahabu y’u Rwanda.
Akimara gushyira ahagaragara integuza y’iyi ndirimbo, Paradise yegereye uyu mukobwa urangwa no gutuza no gucisha make atangaza imvano y’iyi ndirimbo.
Yagize ati: "Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyakomotse muri njye indani! Hari ibibazo nibajije birangora mu mutima bimbana byinshi, ndibaza ndakomeza ndibaza, umutima wanjye urahababarira, kandi ntafite icyo nabikoraho.
Muri uko kwibaza birangira ntangiye kuririmba nti "Yumva umutima wanjye niyo ntabasha gusohora ijambo, asobanukirwa interuro zanditse mu bitonyanga by’amarira, iyo nsuhuza umutima amenya ijambo mvuze, iyo ndeba imbere nkareba inyuma ngaheba nabwo amenya icyo mvuga, areba mu nguni z’umutima akamenya icyo nibwiraaaaaa".
Chrus 1: Nubwo adahita asubiza ntibikuraho ko ari Imana y’imbaraga, nubwo adahita yitamurura ntibikuraho ko ari umunyabushobozi, yanyigishije ko izahabu itaba nziza idaciye mu muriro kugira ngo inkamba zishireho, nuko ibanza gucanirwa izahabu ntiyaba nziza itabanje gucanirwa mu muriro.
Iyo ngeragezwa agaceceka si urwango ruba rumwuzuye umutima, iyo nsenga sinsubizwe si uko amatwi ataba anyumva, anyifuzamo izahabu irabagirana ngo mprinduke Ubuhamyaaa!"
Uyu mukobwa ukiri mutoya mu myaka ariko ufite ubutunzi bwinshi mu mutima we Imana yamwihereye bwo guhembura imitima, azwiho kugira ijwi rigororotse kandi rigera kure.
Ni umwe mu baririmbyi baririmba ubutumwa bwiza bw’umwimerere wakumva indirimbo aririmbye ukagira ngo ni wowe wenyine yahimbiwe ukumva ko yatumwe na Marayika w’Uwiteka kuguhumuriza.
N’ikimenyimenyi, byagorana kubona umuntu uri ku butaka bw’urwa Gasabo ndetse no hanze yarwo wagiriwe ubuntu nk’ubwo nagiriwe nawe wagiriwe bwo kureba indirimbo "Nyigisha" ya Vumila ngo atahe nk’uko yaje.
Iyi ndirimbo yambitse Vumilia umwambaro mwiza w’igikundiro ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga miriyoni mu gihe cy’imyaka 2 imaze kuri YouTube.
Ni imwe mu ndirimbo icurangwa cyane ku maradiyo Televiziyo ku rwego ha handi uramutse uri umunyamakuru wa Televiziyo, Boss wawe agasanga itari muri Playlist byashyira amasezerano yawe y’akazi mu kangaratete.
Uzasanga by’umwihariko iyi ndirimbo abari mu makuba bayikunda kubi bakagendana nayo iteka bakayitaramiraho nk’uko igihe cya Dawidi, abari mu makuba bose n’abarimo imyenda bose n’abinubaga kuyoborwa na Sauli bose bateraniraga aho Dawidi ari, akaba umutware wabo. (Soma 1 Samuel 22:2).
Uyu muramyi Vumilia Mfitimana, ni umuramyi ugezweho mu Badivantiste b’Umunsi wa Karindwi (SDA) aho atumirwa mu bitaramo hafi ya byose by’abaririmbyi bo muri iri torero, akaba anaherutse gutumirwa hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi.
Yize ibijyanye n’uburezi muri Kaminuza ya UTAB, amaze gukora indirimbo 25 akaba aherutse gusohora indirimbo yitwa "Kuri buri segonda". Mu minsi ishize ubwo yabazwaga indirimbo ye akunda kurusha izindi zose yagize ati: "Ni iyitwa "Nyigisha" (Abenshi bakunze kuyita numpa umugisha Yesu ujye unyibutsa gushima)".
Indirimbo ye ya mbere yageze hanze mu mwaka wa 2020 yitwa "Izabukuru", gusa nyuma yayo yakomeje kuruhura imitima mu ndirimbo nka "Ibaga nta kinya", "Nzahura", "Winshengabaza", "Mwami wanjye", "Nibo", "Impanda y’Imana" n’izindi nyinshi.
Uyu muramyi akaba ari mu baherutse gususurutsa abakunzi ba Gospel mu gitaramo cyateguwe na Furaha Berthe nawe uri mu baririmbyi bakunzwe cyane mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.
Paradise.rw tubijeje ko tuzaba aba mbere mu kubasangiza iyi ndirimbo ikimara kugera ku isi.
Vumilia, Zahabu mu zindi agiye gushyira hanze indirimbo yise Izahabu
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NYIGISHA" YA VUMILIA MFITIMANA
Nibyiza cyane kd mugenzi wacu lmanikomeze imugwirizomoano natwe tuba abambere mugusamgiza ububutumwa hose dushoboye
Nukuri nyagasani akongere impano Ndagukunda cyane chch
Iyi nkuru ivuga Ku mateka y’ umukozi w’Imana Vumilia
MFITIMANA
Biragaragara ko iteguye neza kdi isobanura neza iby’ urugendo twe mu gukorera Imana akoresheje impano nziza Imana ya muhaye kdi pe abikora neza Uhoraho amukoreze impano kuko ifasha cyane mu murimo w’ ibwirizabutumwa bukagera kure naho we adatekeza
Nakomerezaho abeho,arambe kugeza ubwo Kristo azaza azamuhe ingororano zabo azaba yaragaruriye Kristo .