Korali Iriba Choir Rwanda, ikorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR Taba–Butare, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yitwa “Nzajya mu Ijuru”, isamirwa hejuru n’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yasohotse ku mugaragaro ku wa 21 Mutarama 2026. Iyi ndirimbo ishingiye ku ijambo ry’Imana ryo muri Daniyeli 12:3, rivuga ku banyabwenge bazarabagirana nk’inyenyeri iteka ryose, n’abahinduye benshi bagatuma baba abakiranutsi.
“Nzajya mu Ijuru” ni imwe mu ndirimbo zakozwe muri Live Recording iherutse gukorwa na Korali Iriba, ikaba ifite ubutumwa bukomeye bwo gukumbuza Abakristo ko isi atari yo gakondo yabo, ahubwo ko intego nyamukuru y’urugendo rwo kwizera ari ukujya mu ijuru.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Uwiduhaye Alice, ushinzwe itangazamakuru muri Korali Iriba, yatangaje ko iyi ndirimbo igamije gutera imbaraga Abakristo bose bakomeje guhura n’ibigeragezo, amakuba n’inzira zigoranye z’ubuzima.
“Ni indirimbo ishaka gukumbuza Abakristo ko nubwo bahura n’imibabaro n’ibigeragezo byinshi hano ku isi, bakwiriye gukomeza urugendo rwo kwizera badacogora, bibuka ko gakondo yabo ari mu ijuru, aho nta kurira, nta kubabara, nta rupfu, ahubwo hari umunezero w’iteka,” — Uwiduhaye Alice.
Amavu n’amavuko ya Korali Iriba
Korali Iriba yatangiye umurimo w’Imana ku wa 15 Gashyantare 1995, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatangijwe n’abantu batatu gusa hamwe n’abaririmbyi 18, mu bihe byari bikomeye cyane, imitima ya benshi yarashenguwe n’amateka mabi Igihugu cyari kivuyemo.
Mu ntangiriro, iyi korali yitwaga Butare Ville, ikaba yaratangijwe hagamijwe gukomeza Abakristo no kugeza ubutumwa bwiza kure binyuze mu ndirimbo. Nyuma y’igihe, izina ryarahinduwe yitwa Korali Iriba, ikaba yarabereye benshi “umubyeyi”, aho abari bato bashatse, abandi bagakura bagahinduka abapasiteri, abavugabutumwa n’abakozi b’Imana mu nzego zitandukanye.
Iterambere n’ikwirakwira rya Korali Iriba
Ubu Korali Iriba yaragutse cyane, ikaba igizwe n’abaririmbyi barenga 230. Abaririmbyi 137 babarizwa mu Mujyi wa Huye, mu gihe abandi 97 bari muri diaspora, bagizwe n’amatsinda abiri arimo ababa mu Mujyi wa Kigali, mu zindi ntara z’Igihugu, ndetse no hanze y’u Rwanda nko mu Buhinde, Kenya, Mozambique, Canada, Zambia n’ahandi.
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Nzajya mu Ijuru”
Indirimbo “Nzajya mu Ijuru” igaruka ku munsi w’ibyishimo abera b’Imana bategereje, umunsi Umwami Yesu azagaruka akajyana Itorero yacunguye amaraso ye. Amagambo yayo agaragaza umunezero w’abazabona Kristo, bakabana na we ubudatandukana, bakamushima uko bikwiriye.
Ni indirimbo igira iti:
“Hazabaho umunsi mwiza bihebuje,
Ni umunsi abera bose bategereje…
Mbega umunezero mbonye Yesu Kristo,
Tuzabana ubudatandukana… Ooh Haleluya, Nzajya mu Ijuru.”
Impinduka mu buyobozi bwa Korali
Iyi ndirimbo isohotse kandi mu gihe Korali Iriba imaze gutora abayobozi bashya muri manda y’imyaka ibiri. Muhire Protogène yongeye gutorerwa kuyobora korali, yungirizwa na Mukasine Jeanne d’Arc, wasimbuye Mukakalisa Florence.
Umutoza mushya wa korali ni Kayitesi Confiance, wasimbuye Yumvabe Schadrack, naho Mujawabasindi Peruth atorwa nk’umwanditsi mushya.
Hatowe kandi abajyanama barindwi, barimo Umubitsi, Ushinzwe Iterambere, Imyitwarire, Amasengesho, Ibyuma, Imibereho myiza n’Itangazamakuru.
Ibihangano n’icyerekezo cya 2026
Korali Iriba ifite indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Ntakibasha, Wa Munsi Wageze, Witinya, Nzabana Nawe, n’izindi ziboneka mu mizingo (albums) zirimo Komera Ukomeze n’Abandi, Nzabana Nawe, Irakubaha na Jehovah Shammah, zose ziboneka kuri YouTube channel yabo “IRIBA CHOIR RWANDA”.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa korali, Muhire Protogène, ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ni ugukangurira abakunzi b’Umusaraba ko intego y’urugendo rwabo ari ukujya mu ijuru.
Yanongeyeho ko mu mwaka wa 2026, Korali Iriba iteganya kugeza ku bakunzi bayo ibihangano byinshi byiza bikubiyemo ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Abagize Korali bari kumwe na Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR
Reba indirimbo yabo “Nzajya mu Ijuru” kuri YouTube