Nyuma y’imyaka ikabakaba 16 batanga umusanzu mu kuramya Imana, Nyarugenge Worship Team ya ADEPR Nyarugenge igiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Zaburi 100”, ikaba ishingiye ku butumwa bwo kurarikira abantu bose kuza imbere y’Uwiteka bafite imitima inezerewe.
Uyu mushinga mushya w’indirimbo uje gukurikira izindi ndirimbo ebyiri z’iri tsinda — “Nta Cyambuza” n’iyo bakoze mu gitabo cy’indirimbo zo Gushimisha Imana (indirimbo ya 359: Yesu Aramfata). Nubwo banditse indirimbo zigera ku icumi, ni izi zonyine zageze ku rwego rwo kuba zasohoka, zikaba ari na zo ziboneka kuri YouTube.
Nyarugenge Worship Team ni itsinda rimenyerewe mu kuramya no guhimbaza Imana rikorera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, igiye kongera guhurira n’abakunzi bayo mu gitaramo cy’ikirenga, cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umucunguzi Yesu Kristo no kubwira imitima ya bose iti: “Nimuze mwinjire ahera h’ahera.”
Iki gitaramo cy’ivugabutumwa bise "Hymnos 4", giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 guhera saa 3:00 z’amanywa (3PM). Kandi kwinjira ni ubuntu.
Nyuma y’iki gitaramo nibwo bazashyira hanze indirimbo "Zaburi 100" izaba ari indirimbo ya gatatu igiye ku muyoboro wabo wa YouTube, ikaba izatuma imitima ihumeka umwuka mushya wo gushimira Imana, inatanga ubutumwa bwo gutekereza ku kuba turi intama zo mu rwuri rw’Uwiteka ubwe.
Iki gitaramo ntuzakiburemo niba ushoboye kugera aho kizabera
Iyi ni imwe mu ndirimbo nziza za Nyarugenge Worship Team, "Nta Cyambuza"
Nyuma y’imyaka ikabakaba 16 batanga umusanzu mu kuramya Imana, Nyarugenge Worship Team igiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Zaburi 100”